Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ntibasanzwe! Yibye imbwa y’umuturanyi we afatwa amaze kuyikuraho uruhu

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/17 12:56 PM
A A
1
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Bugesera: Mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Ramiro mu Karere ka Bugesera, haravugwa umugabo wafatiwe mu cyuho abaga imbwa, nyuma yo kuyiba umuturanyi, bigakekwa ko yashakaga kugurisha inyama zayo.

Imbwa ni itungo ririnda urugo ntabwo mu Rwanda iri mu matungo aribwa

Nyiri itungo avuga ko yafashe ukekwa kwiba iryo tungo amaze gukuraho uruhu, guse we avuga ko yabaze isha atari imbwa nk’uko bivugwa.

Related posts

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM
Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

2022/07/06 7:50 PM

Aganira na TV 1 uyu mugabo wibwe imbwa yagize ati “Njye nabyutse njya muri Noveni (isengesho), mvuyeyo, umwana arebye imbwa arayibura, ajya kwiga avuga, ati ‘imbwa yanjye nayibuze’. Ayibuze, abana ni bo baje bampamagara kuko ndi umukuru w’Isibo, bati ‘mu isibo yawe batangiye kubaga imbwa barazokeje’.”

Uyu mugabo avuga koko yagiyeyo nyuma yo guhuruzwa n’abo bana, agasanga nyiri kubaga iryo tungo ari iwabo, bacanye umuriro, maze agahakana ko atabaze imbwa ahubwo ari ingeragere (isha).

Avuga ko yatunguwe no kubona ibyabaye cyane ko ari ubwa mbere yari abibonye.

Yagize ati “Njye byabaye nk’igitangaza, najyaga numva bavuga ngo barya imbwa, nari ntarabona aho babagiye imbwa. Ni ubwa mbere mbonye imbwa bayibaze.”

Ushyirwa mu majwi we arabihakana, akavuga ko ari byo bamushyizeho kandi atazi aho byavuye. Yagize ati “Niba ari ukunkeka yanketse, ariko arambeshyera.”

Abaturage na bo bemeza ko mu isantere yabo, hasanzwe habunzwa inyama batazi aho zavuye, bityo ko abantu bagakwiye kugira amakenga.

Umwe yagize ati “Babunza inyama, mukaza mukagura, ntabwo uba uzi ngo ni imbwa cyangwa ni irihe tungo. Twaraziriye kandi nta n’icyo twabaye niba ari imbwa.”

Undi na we yagize ati “Mu minsi iri imbere naratahaga nkahura n’imbwa ariko ubu ntitugihura, ubwo urumva batazimaze mu isantere, bazimaze aho bamenyeye ko imbwa ifite agaciro gakomeye. Ntabwo wagura ikilo cy’inyama cya 4000Frw ngo ugiye gushyira mu isambusa, ahubwo baduhaga iz’imbwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Rurangirwa Fred, yagiriye inama abaturage kujya bagurira inyama ku mabagiro azwi.

Yagize ati “Ubundi kwangiza cyangwa kwica itungo ry’undi, icyo ni icyaha yakurikiranwaho, uwo waba ukekwa ko yishe itungo ry’umuturanyi. Icya kabiri, yakurikiranywaho n’ikindi cyaha yaba yanayishe akaba yayigaburira abantu atabibabwiye cyangwa batabizi na byo yabihanirwa n’amategeko.”

Yakomeje ati “Politiki ya Leta ihari, ni uko umuturage agomba kugura inyama ahabugenewe, twabagira inama zo kujya bagura inyama zipimye, zivuye ku ibagiro rya Gako, bakirinda izo zindi zibunza, ariko natwe dusangiye amakuru na bo, yo gufata abo babunza inyama.”

Amakuru avuga ko habagiwe itungo hagaragaraga bimwe mu bice bya ryo birimo amajanja n’uruhu n’umutwe  wayo ariko inyama zaburiwe irengero, bigakekwa ko zaba zamaze kugurishwa.

Mu muryango nyarwanda ntibikunze kugaragara aho umuturage yabaze imbwa akaba yayirya, ibintu ubikoze atabanje kubimenyesha, bifatwa nk’ubuhemu.

Ivomo: Radio/TV1

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Basketball: REG yagarukanye akanyamuneza i Kigali

Inkuru ikurikira

Musanze: Urubyiruko rurashaka guhindura iterambere ry’igihugu rukoresheje ikoranabuhanga

Inkuru ikurikira
Musanze: Urubyiruko rurashaka guhindura iterambere ry’igihugu rukoresheje ikoranabuhanga

Musanze: Urubyiruko rurashaka guhindura iterambere ry'igihugu rukoresheje ikoranabuhanga

Ibitekerezo 1

  1. masabo says:
    shize

    Hali igihe IMBWA bisobanura ikindi kintu.Urugero,iyo bise umuntu biba bisobanura “umuntu ugayitse” cyangwa udafite icyo amaze.Yezu nawe yitaga imbwa abantu badakunda ijambo ry’imana.Soma Matayo 7,umurongo wa 6.Abantu bose bakora ibyo bible itubuza,ibita imbwa nkuko Abafilipi 3,umurongo wa 2 havuga.Niba dushaka kuzaba mu bwami bw’imana,tujye dushaka imana cyane,twe kwibera mu by’isi gusa.Niyo ibidusaba..

Inkuru zikunzwe

  • Gakenke: Gitifu yatawe muri yombi akekwa gusambanya umunyeshuri

    Nyanza: Utaragiye mu kizamini cy’akazi ni we wabonye amanota ya mbere – RIB hari abo ifunze

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Congo yahaye inzu zigezweho Abasirikare bakuru muri FARDC – AMAFOTO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Musanze: Umuganga wapimye umurambo wa Iradukunda Emerence yagize ibyo asobanura

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Muhanga: Gaz yaturitse itwika umugore mu maso mu buryo bukomeye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • US: Abapolisi bahuye n’akaga bagiye gufata umugabo witwaje intwaro

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umwuzukuru wa Perezida Kagame yagaragaye amuha “Bisous” ubwo yari kuri televiziyo-VIDEO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • MONUSCO yeretse amahanga ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’umutwe w’inyeshyamba

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

2022/07/06 11:39 PM
KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

2022/07/06 10:20 PM
Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010