Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Afurika

RDC: Inyeshyamba zishe abantu 35, Leta irashinjwa kugira intege nke

Ange Eric Hatangimana Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/09 7:26 AM
Muri Afurika, Amahanga
A A
0
0
Inshuro yasangijwe abandi
3
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Igitero cy’inyeshyamba mu Burasirazuba bwa Congo cyaguyemo abantu 35, ndetse umuryango Conscience Congolaise pour la Paix uvuga ko umubare w’abapfuye ushobora kugera ku bantu 50.

Bamwe mu bishwe n’inyeshyamba zarabatwitse

Ni igitero cyabereye mu kirombe gicukurwamo zahabu mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Congo, ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi, 2022, cyagabwe n’inyeshyamba za CODECO zivuga ko ziharanira iterambere rya Congo (COOPÉRATIVE POUR LE DÉVELOPPEMENT DU CONGO).

Related posts

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM
M23 n’ingabo za Leta bararwana inkundura ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo

M23 n’ingabo za Leta bararwana inkundura ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo

2022/05/26 10:10 AM

Abantu 35 bishwe barimo umwana w’amezi ane.

Umuyobozi mu gace ka Djugu, muri Ituri, Jean-Pierre Bikilisende, yavuze ko CODECO ari wo mutwe w’inyeshyamba zagabye kiriya gitero.

Bikilisende yavuze ko inyeshyamba zateye ikambi yitwa Blanquette ahasanzwe habera ibikorwa byo gucukura zahabu, hakaba haratoraguwe imirambo 29, abandi bantu 6 bishwe batwitswe.

Inyeshyamba ngo zasahuye amaduka, zinatwara zahabu abaturage bari bacukuye, ndetse zitwika inzu zabo.

CODECO, ni umutwe w’inyeshyamba uvuga ko urwanira abo mu bwoko bwitwa aba- Lendu bahora bahanganye n’abo mu bwoko bw’aba- Hema.

Uyu mutwe ufatwa nk’imwe mu yayogoje Uburasirazuba bwa Congo, ndetse unica abantu benshi.

Conscience Congolaise pour la Paix ishanja ubutegetsi bw’i Kinshasa kugira intege nke mu guhanga n’inyeshyamba, uyu muryango ukavuga ko kuba Leta yarashyizeho ubuyobozi bwa Gisirikare (état de siege), muri Kivu ya Ruguru no muri Ituri bitahagaritse ibitero by’inyeshyamba bihitana abasivile.

Intara ya Ituri na Nord-Kivu ziyobowe gisirikare kuva tariki 6 Gicurasi, 2021, Abasirikare n’Abapolisi ni bo bafite ubuyobozi mu ntoki, ariko ntacyo byahinduye mu guhangana n’inyeshyamba.

Uretse kuba Codeco yica abasivile ikanagaba ibitero ku ngabo za Congo, inatera inkambi zahungiyemo abaturage b’abasivile.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Jenoside: Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro aratangira kuburanishwa

Inkuru ikurikira

Ruhango: Perezida wa IBUKA yakebuye abatanga ubuhamya bakabuhina

Inkuru ikurikira
Ruhango: Perezida wa IBUKA yakebuye abatanga ubuhamya bakabuhina

Ruhango: Perezida wa IBUKA yakebuye abatanga ubuhamya bakabuhina

Nyanza: Hatangiye iperereza ku rupfu rw'umusaza wasanzwe mu ziko

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010