Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Rihanna yashoye imari mu bihugu 8 bya Afurika

NDEKEZI Johnson Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/05/12 12:35 PM
Muri Amakuru aheruka, Imyidagaduro
A A
1
0
Inshuro yasangijwe abandi
4
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Rurangiranwa mu muziki ku Isi, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna yatangaje ko yishimiye gushora imari mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna

Ni mu butumwa yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri buvuga ko ibihugu 8 byo muri Afurika bigiye kugezwamo ibicuruzwa by’amavuta n’ibikoresho by’ubwiza.

Related posts

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM

Ibi bicuruzwa binyuzwa muri kompanyi ye izwi nka “Fenty Beauty” imaze kwamamara hirya no hino ku Isi.

Mu bihugu byo kumugabane wa Afurika Rihanna ukomoka mu birwa bya Barbados agiye gushoramo imari harimo Ghana, Botswana, Namibia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Zambia, Zimbabwe na Kenya.

Yongeyeho ko ubu bucuruzi muri ibyo bihugu buzafungura imiryango kuwa 27 Gicurasi 2022.

Yavuze ko yishimye kandi iki aricyo gihe cyiza yari ategereje cyo gushora imari ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Narimbitegereje igihe kinini, bwa nyuma Fenty Beauty na Fenty Skin igeze muri Afurika.”

Iyi Kompanyi ya Rihana yatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomereze mu bihugu birimo Canada,Mexique,France, Spain, Denmark, Sweden, Australie no muri Aziya.

Ibicuruzwa bya Kompanyi ya Fenty Beauty bigera mu bihugu 150 ku isi nk’uko bitangazwa n’urubuga rwayo.

Muri Mata 2022 Forbes Magazine, yashyize Rihanna ku mwanya wi 1,729 w’abatunze amafaranga menshi ku isi.

Rihanna w’imyaka 36 ari mu myiteguro yo kwibaruka imfura. Afatwa nka Biliyoneri wa mbere muri Barbados.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Umubikira umaze iminsi aburiwe irengero yabonetse

Inkuru ikurikira

Bruce Melodie yifurije umwana we isabukuru nziza mu magambo yuje urukundo

Inkuru ikurikira
Bruce Melodie yifurije umwana we isabukuru nziza mu magambo yuje urukundo

Bruce Melodie yifurije umwana we isabukuru nziza mu magambo yuje urukundo

Mpiranya washakishwaga ngo aryozwe icyaha cya Jenoside yapfuye muri 2006

Mpiranya washakishwaga ngo aryozwe icyaha cya Jenoside yapfuye muri 2006

Ibitekerezo 1

  1. kamana says:
    shize

    Uyu ni umu STAR wabanye n’abagabo benshi.Niko aba Stars bamera.Byitwa ko “bali mu munyenga w’urukundo”,ejo bagatandukana nabi.Nibyo byabaye kuli Kim Kardashian warongowe n’abagabo 16,bose batandukana.Niko byabaye kuli Rihanna wabanye n’abagabo 7.Udashyizemo abagabo batabarika baryamanye nabo.Nubwo abantu millions na millions bishimisha mu busambanyi,bibabaza imana yaturemye kandi bizatuma barimbuka,babure ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma.Kwishimisha akanya gato,usuzugura Imana yaguhaye umubiri,ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010