Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko umukobwa witeguraga kuba umubikira umaze iminsi itatu, bivuzwe mu itangazamakuru ko yaseze mu kibikira nyuma ntibamenye aho yarengeye, ubu yabonetse.

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yabaga mu kigo cy’Ababikira giherereye mu Kagari ka Ruhembe mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, yabuze nyuma y’uko asize yanditse ibaruwa asezera bagenzi be.
Furaha Florence Drava wendaga guhabwa ububikira akaba akomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo tariki 08 Gicurasi 2022 yanditse ibaruwa ashimira umuryango w’ababikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be mu kigo.
Ati “By’umwihariko uburezi nahigiye ndetse n’ibindi byose nahungukiye, ndashimira buri wese bavandimwe banjye mpereye ku muyobozi mukuru w’Intara ndetse n’abandi babikira bose.”
Yakomeje abiseguraho ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.
Ati “Bavandimwe banjye mbasabye kutazirirwa munshakisha kuko ntatakaye ahubwo ngiye kubaho ubundi buzima nk’igitekerezo gishya cyanjemo cyatumye Imana itanyemerera gukomeza ahubwo ikanyereka ubundi buzima n’amateka.”
Kuva ubwo uyu mukobwa ntibongeye kumenya ibye.
Mu kiganiro kigufi UMUSEKE wagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yadutangarije ko uyu mukobwa yabonetse.
Ati “Arahari nta kibazo. Yishyikirije RIB ya Kigali niho ari turi kubikurikirana.”
Mushimiyimana Beatha uyobora uyu muryango w’Ababikira uyu mukobwa yabagamo, yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Station ya Zaza, amenyesha ibura ry’uyu mukobwa, wabuze mu gitondo cyo ku ya 08 Gicurasi, 2022 ahagana saa mbiri 08:00 a.m.
Uyu muyobozi w’aba babikira, yamenyesheje RIB ko bafite impungenge kuko uyu mukobwa Furaha Florence Drava bari bamwakiriye bamuhawe n’ababyeyi be ndetse ko nta telefone yagiraga.
UMUSEKE wavuganye n’ubuyobozi bw’Ababikira bitwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uwo twavuganye ntiyagize byinshi adutangariza gusa yatubwiye ko bamenye inkuru ko uriya mugenzi wabo yabonetse.
Ati “Murambabarira, amakuru niba ari mu biganza bya RIB turategereza tumenye uko bigenda. Natwe twamenye ko ahari.”
Yavuze ko bamaze iminsi bamushakisha ko “ananiwe” (afite stress) bityo nta byinshi yavuga.
UMUSEKE.RW
Nkunda kwibaza ku ijambo “abihayimana”.Ese kutarongora cyangwa kutarongorwa bisobanura Kwiha imana cyangwa ni ubundi buryo bwo kwishakira imibereho ? Mbese nibwo buryo bwo gukorera imana neza?Abigishwa ba Yezu,bari bafite abagore nkuko bible ivuga.Birirwaga mu nzira babwiriza ku buntu,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Ntabwo babaga muli Couvents (ibigo by’Ababikira cyangwa Abapadiri).Nta na rimwe nali nabona Padiri cyangwa Umubikira abwiriza mu nzira..
Icyo gitekerezo cyawe gifite ishingiro rwose. Buri wese akwiriye kubyibazaho.
Abapadiri n’ababikira nibo ba mbere bakorera Imana.Bafasha abakene,imfubyi n’abapfakazi n’ababuze kirengera Bose.Imana ibongere imbaraga kandi ibahe umugisha n’amahoro.
Ni byiza kwibaza, iyo ugamije icyiza utagambiriye gusenya ibyubatswe, amaherezo ugera Ku kuri!