Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amahanga

Umunyamakuru wa Al Jazeera yarashwe mu mutwe

Ange Eric Hatangimana Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/11 12:36 PM
Muri Amahanga, Aziya
A A
0
0
Inshuro yasangijwe abandi
3
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Umunyamakurukazi witwa Shireen Abu Akleh, yari umwe mu bazwi kuri Al Jazeera, ivuga mu rurimi rw’Icyarabu yishwe arashwe isasu mu mutwe.

Umunyamakuru Shireen Abu Akleh bikekwa ko yishwe na ba mudahusha ba Israel

Yarashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi, 2022 mu gitondo ubwo yarimo akora inkuru ku mirwano iri kubera muri Segiteri ya Jénine, mu gace ka Cisjordanie kigaruriwe na Israel.

Related posts

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM
M23 n’ingabo za Leta bararwana inkundura ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo

M23 n’ingabo za Leta bararwana inkundura ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo

2022/05/26 10:10 AM

Umwe mu bakoranaga na nyakwigendera yavuze ko ahagana saa 6h13 a.m yabahaye amakuru ya nyuma avuga ko ingabo za Israel zinjiye mu nkambi ya Jénine zigota inyubako, ko na we ariho ari kwerekeza.

Bakomeje kumutegereza kugira ngo atambutse amakuru y’ibyo arimo kubona Live ku isaha ya saa 7h00, ariko baramubura ku murongo.

Nyuma bumvise inkuru ko yapfuye.

Ababibonye bavuga ko bakabuhariwe mu kurasa (snipers) ba Israel bari muri kariya gace buriye hejuru ku bisenge by’inzu z’aho uwo Munyamakuru yataraga inkuru.

Umwe mu babibyonye avuga ko umunyamakuru yasohotse mu modoka, yambaye umwambaro uriho ko ari Umunyamakuru, ndetse yambaye umwambaro udatoborwa n’amasasu, n’ingofero ariko ngo yahise araswa mu mutwe ahatari hakingiwe.

Birakekwa ko yarashwe na bamudahuswa ba Israel.

Uyu munyamakuru Shirin Abu Aqleh, yababaje abo muri Palestine bavuga ko yari umuntu uzwi kandi abato bafatiraho urugero.

Itangazo ryasohowe n’ingabo za Israel rivuga ko hari undi munyamakuru wakomeretse bityo ko harimo gukorwa igenzura ngo bamenye niba amasasu atavuye mu cyerekezo Abanyapalestine barimo.

Shireen yari umwe mu Banyamakuru bazwi muri Palestine

IVOMO: RFI

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Kigali: Habonetse umurambo w’umuntu bikekwa ko yishwe

Inkuru ikurikira

Joshari, umuhanzikazi mushya wigaruriye imitima yabo mu Majyaruguru

Inkuru ikurikira
Joshari, umuhanzikazi mushya wigaruriye imitima yabo mu Majyaruguru

Joshari, umuhanzikazi mushya wigaruriye imitima yabo mu Majyaruguru

Mu mukino udashamaje Rayon Sports yaguye miswi na APR Fc

Mu mukino udashamaje Rayon Sports yaguye miswi na APR Fc

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010