Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Umuyobozi wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yatangiye kuburana

Ange Eric Hatangimana Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/12 6:24 AM
Muri Amakuru aheruka, Inkuru Nyamukuru, Ubutabera
A A
1
0
Inshuro yasangijwe abandi
1
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Dieudonné Ishimwe uzwi nka ‘Prince Kid’ ukuriye kompanyi RwandaInspiration Back Up yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, yatangiye kuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ubwo Prince Kid yari agejejwe ku Rukiko

Umunyamakuru Jean Claude Mwambutsa wa BBC, uri mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagarama, Kicukiro, yabwiye UMUSEKE ko Ishimwe yasomeye ibyaha 3 akurikiranyweho: Gukoresha undi imibonano mpuzabitsna ku gahato; Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina na Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Related posts

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM

Ishimwe Dieudonné yunganiwe mu mategeko na Me Nyembo Emeline, uyu yari yakereweho gato bituma urubanza ruba rusubitswe, ariko ubu yageze mu Rukiko.

Nyuma y’umwanya muto urubanza rutangiye, abaregwa bagaragaje inzitizi y’uko batabonye dosiye, Urukiko rubiha agaciro rutegeka ko urubanza rusubitswe ruzasubukurwa ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi ku wa 26 Mata, 2022.

 

Irushanwa rya Miss Rwanda yateguraga Leta yararimwambuye

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yahagaritswe kuri iyi mirimo, irushanwa risubijwe iyo Minisiteri rikajya ritegurwa binyuze mu Nteko y’Umuco.

Nyuma yo gusubirana iri rushanwa, Inteko y’Umuco ifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’abafite amakamba ndetse n’ibikorwa byose bya Miss Rwanda mu gihe cy’umwaka.

Hari kuganirwa kandi uburyo Inteko y’Umuco yatangira gutegura ibiganiro n’abafatanyabikorwa bose ba Miss Rwanda ku buryo nta mukobwa ufite icyo yemerewe ngo azakibure bitewe n’uko abateguraga iri rushanwa batakibifitiye ububasha. Hari no kwigwa ku itegurwa rya Miss Rwanda 2023 .

Rwanda Inspiration Back Up yatangiye gutegura irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu 2014. Mbere y’aho, mu 2012 ryari ryateguwe n’Itorero Mashirika ribiherewe uburenganzira na Minisiteri yari ifite umuco mu nshingano, mu gihe mu 2009 ubwo ryatangiraga ryari ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo.

 

Umwe mu babaye Miss yatawe muri Yombi

Mu gitondo cyo ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru ko Iradukunda Elissa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017, afunzwe akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru ko akurikiranyweho gushaka kubangamira iperereza, n’inyandiko mpimbano.

Hari inyandiko yagiye hanze igaragara Miss Iradukunda, ahakana ko Ishimwe Dieudonne atigeze amukorera ihohoterwa mbere y’amarushanwa na nyuma y’aho, ibintu bifatwa nko gushaka kubangamira iperereza.

Amakuru yatangajwe n’Umubyeyi w’uyu mukobwa ni uko yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki ya 8 Gicurasi 2022, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Menya byinshi ku buzima bwa Bob Marley wavuzweho kuvumbura urumogi

Inkuru ikurikira

CECAFA y’abagore: U Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo Uganda

Inkuru ikurikira
CECAFA y’abagore: U Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo Uganda

CECAFA y'abagore: U Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo Uganda

Abaramyi batatu bagiye guhurira mu gitaramo kizabera muri Car Free Zone

Abaramyi batatu bagiye guhurira mu gitaramo kizabera muri Car Free Zone

Ibitekerezo 1

  1. Ndengejeho Henry says:
    shize

    Ese Miss Rwanda ivuyeho hari icyo igihugu gihomba? Kuki twakwiyemeza kumena amafaranga yagombye kugira akamaro? Naho kuba barayambuye abayikoreshaga, byo byaribyitezwe! Ririya rushanwa ririmo akayabo ku bulyo hari benshi batangazwaga nuko ab’ikambere batarifata!

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010