Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Urubanza rwa Bucyibaruta: Umuganga yasobanuye ko Ihungabana ritera kwibagirwa

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/16 9:19 AM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Ku munsi wa kane w’urubanza rwa Bucyibaruta Laurent rubera i Paris, impuguke yasobanuriye Urukiko ko umutangabuhamya wivuguruza bitamugira umubeshyi, ahubwo abiterwa no kwibagirwa kubera ihungabana.

Bucyibaruta Laurent afite imyaka 78 y’amavuko

Uru rubanza rurabera mu Bufaransa, ruzacibwa n’Abafaransa bo kwa Pierre Péan  wagize ati “Tous les Tutsi sont des menteurs.” Ngo Abatutsi bose ni ababeshyi. Iyi yaba imwe mu mpamvu zaba zaratumye, ku busabe bwa CPCR,  Urukiko rwakira Umwarimu wigisha ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Thierry BAUBET.

Related posts

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM
Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

2022/07/06 7:50 PM

Ikiganiro cye cyibanze ku ihungabana n’ingaruka zaryo ku myibukire y’umuntu, ashaka kumurikira abazakurikira iburanisha ko “ubuhamya bwivuguruza budahora ari ikinyoma, ko ahubwo biterwa no kwibagirwa k’ubutanga, na we abitewe n’ihungabana yahuye na ryo”.

Ni mu gihe na we avuga ko bigoye gutandukanya ‘kwivuguruza, kwibagirwa no kubeshya’, akajya inama ko ibishobora kuba ku mutangabuhamya byaterwa no kuba yarahuye n’ihungabana.

Thierry BAUBET ati, “Ibikanganye umuntu ahura na byo bishobora kumuhungabanya mu mutwe, bikamuhindura. Mu bihe by’amakimbirane ndengakamere na Jenoside, abantu ntibaba biyumvisha uburyo undi wari umeze nkabo ahindutse agakora bunyamanswa. Mu guhangana n’ayo mateka, abenshi baba bashaka umutuzo, bagatakaza amarangamutima n’ibitekerezo. Hari n’abananirwa kuvuga, bakananirwa gusobanura ibyababayeho. Iryo hungabana rero ritera amazinda”.

Dore ibishobora gutera imyitwarire idasanzwe ku uwigeze guhungabana (trouble post-traumatique):

Kuba yariboneye amahano aba,
Kuba igikorwa kibi cyaratinze kikarenza nibura ukwezi,
Kuba ari we byakorewe,
Kuba agerageza kubyiyibagiza.

Ibi rero bituma ahinduka mu mitekerereze, agasa n’uhora aryamiye amajanja (akeka ko byagaruka), ibintu bimwe agatangira kubyibagirwa; bimwe abishaka ibindi bikisiba muri we.

Hari rero n’abo birenga, kwibuka kwabo kukabamo gutoranya: iki akacyibuka cyane, ikindi akakigendera kure”.

 

Kwibagirwa ntibivuga kubeshya

Mbere y’uko abari mu rukiko babaza ibibazo uyu Muganga, abanza kubasobanurira ihuriro ry’ubutabera n’ubuzima bwo mu mutwe.

Agira ati, “Ni ngombwa ko ubutabera buhuzwa n’ubuzima bwo mu mutwe. Kuri twe Abaganga ntibitugora kwemeze ko ibyo umurwayi avuga ari ibyo kwizerwa. Ariko kwibuka bike mu byo uzi ntibivuga na rimwe ko uvuga ibinyoma. Ikindi ni uko ihungabana rirenze ridatuma umuntu afata mu mutwe ibiba byose.”

Perezida w’Urukiko: Ushatse kuvuga ko ari ukwitondera bumwe mu buhamya twahabwa? Ubwo se twatandukanya dute uza atubwira ibyo yibuka kandi yabihimbye abishaka? Ese ayo mazinda ashobora kugira igihe ashira ubundi akagaruka, hari uburyo bwakoreshwa ngo uwo muntu yibuke neza?

Thierry BAUBET: Ni birebire, hari ubwo ibintu yari yaribagiwe bihita bigaruka hari ikibaye. Hari abatubwira ko batakibuka na kimwe, ariko hagira ikiba (wenda apfushije nk’umubyeyi) ukabona yibutse byose.

Perezida: Ese hariho uburyo bwo kubyutsa imyibukire y’umuntu? Nko gusoma ibitabo, ubuhamya bwanditswe n’abandi barokotse, ibyo byaba urwibutso?

Thierry BAUBET: Byose birashoboka, erega kwibuka si nko gushaka idosiye muri mudasobwa. Igihe cyose ushaka kugira ibyo wibuka, hari ibihinduka muri wowe.

Perezida: None se iyo ihungabana ryarenze urugero, bivuga ko ubushobozi bwo kwibuka buzamo akajagari ku buryo umuntu yavuga ibiterekeranye?

Thierry BAUBET: Oya si uko bimeze, umuntu aribuka, ariko kwibuka kwe kukibanda ku bintu bimwe bizwi kandi by’ingenzi. Twavuga nk’ibijyanye no gukomeza kubaho, uburyo bwo kwirangaza no kwidagadura.

 

Twiteguye Pierre Péan hano!! CPCR

Me FOREMAN, umwunganizi wa CPCR avuga ko basabye uyu muhanga mu buzima bwo mu mutwe bazi neza ko mu Cyumweru gitaha hazaza abatangabuhamya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati, “[Abatutsi bose barabeshya],  iyi ni indirimbo ikunda kuririmbwa mu manza nk’izi, abantu bagarura ibyavuzwe na Pierre Péan. Umutangabuhamya wese wivuguruje, uvuze ibidahuye wese bahita bafata ubuhamya bwe bwose nk’ubutizewe. None Muganga, ubuhamya bwose bw’abantu bahuye n’ihungabana tuzajye tubutesha agaciro?”

Thierry BAUBET: Igihe cyose umuntu agomba kuvuga ku bimureba, akabivuga inshuro nyinshi, ntabwo bihora bihura. Biragoye rwose, umuntu wahungabanye ntabwo bimworohera kuvuga ku mateka amureba.

Icyambere na we aba arwana no kubyikuramo,  kuko kubivuga biba bisa nko kongera kubibamo. Ikindi ihungabana riba ryaramwubatsemo isoni, akumva atemerewe kubivuga, kumva ko nta we umwumva cyangwa ngo yizere ibyo avuga. Ariko ntibivuze ko yatanga ubuhamya butari bwo.

Gusa hari ibyo aba atibuka uko byagenze, gufata mu mutwe ibihe, kubikurikiranya biramugora. Kumenya ngo byari ryari, sanga he, byabaye kanga he; ntabwo byakorohera “victime” (uwakorewe icyaha) kwibuka iminsi, amatariki n’amasaha.

 

Nta gipimo cy’ukuri, ariko habaho ibimenyetso

Abunganira Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe wa Gikongoro, bavuga ko nta wigeze avuga ko abatangabuhamya bose babeshya, ariko Me BIJU-DUVAL agaruka ku kuba uwahungabanye agira amazinda, noneho hakabaho no kwibuka ibitari byo.

Ati, “Hamwe muravuga amazinda, ahandi mukavuga kwibuka ibitari byo. Ese iyo umuntu avuze ibyamubayeho akongeraho n’ibitaramubayeho bigenda bite? Ese twahera he twemeza ko umutangabuhamya wivuguruza, n’iyo yaba atabishaka, yaba avuga ukuri?”

Thierry BAUBET: Nk’umuganga, sinakubwira ko habaho urushinge rupima ko umuntu avugisha ukuri. Hari ibintu byinshi ugomba kugenderaho wemeza ubuziranenge bw’ubuhamya: ibimenyetso, uko ubutanga yitwaye (indoro, imvugo, kuranga amaboko, kuzamura no kugabanya ijwi) n’ibindi. Ntabwo wahera ku kantu kamwe ngo gufate umwanzuro rusange wa byose.

Jenoside: Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro aratangira kuburanishwa

Hatangimana Ange Eric / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Shampiyona y’abafite ubumuga izongerwamo imikino itatu

Inkuru ikurikira

Kigali: Abayisilamu basabwe gukoresha Kolowani nk’intwaro ibarinda ikibi

Inkuru ikurikira
Kigali: Abayisilamu basabwe gukoresha Kolowani nk’intwaro ibarinda ikibi

Kigali: Abayisilamu basabwe gukoresha Kolowani nk'intwaro ibarinda ikibi

Inkuru zikunzwe

  • Gakenke: Gitifu yatawe muri yombi akekwa gusambanya umunyeshuri

    Nyanza: Utaragiye mu kizamini cy’akazi ni we wabonye amanota ya mbere – RIB hari abo ifunze

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Congo yahaye inzu zigezweho Abasirikare bakuru muri FARDC – AMAFOTO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Musanze: Umuganga wapimye umurambo wa Iradukunda Emerence yagize ibyo asobanura

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Muhanga: Gaz yaturitse itwika umugore mu maso mu buryo bukomeye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • US: Abapolisi bahuye n’akaga bagiye gufata umugabo witwaje intwaro

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umwuzukuru wa Perezida Kagame yagaragaye amuha “Bisous” ubwo yari kuri televiziyo-VIDEO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • MONUSCO yeretse amahanga ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’umutwe w’inyeshyamba

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

2022/07/06 11:39 PM
KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

2022/07/06 10:20 PM
Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010