Nyuma y’amezi ane n’iminsi ine gusa, Muhire Henry Brulant yahagaritswe mu nshingano ze guhera kuri uyu wa Mbere. Ferwafa yabitangaje ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Ati “Uyu munsi tariki 20 Kamena 2022, Ferwafa yagaritse Muhire Henry Brulant ku mirimo ye yo kuba Umunyamabanga Mukuru, kubera ibyo abazwa mu nshingano yari afite. Komiseri Ushinzwe Amategeko azaba afashe izi nshingano by’agateganyo.”
N’ubwo Ferwafa ivuga ko yahagaritse Muhire, amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko uyu mugabo yirukanwe burundu ahubwo hari gukorwa icyo amategeko ateganya kugira ngo hazatangazwe iyirukanwa rye.
Ku kibazo cya Rwamagana City na AS Muhanga, byavuzwe ko umwe mu bacyihutishaga, harimo Muhire na Komiseri ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa.
Mu mezi atarenze ane gusa, Muhire yagiye agaragarwaho n’amakosa ya hato na hato, aho aheruka gusinya amasezerano mu izina rya Ferwafa na MASITA ariko akabikora mu ntawe agishije inama.

UMUSEKE.RW
Ubwo rero mugiye ku mwibasira. Si uwambere kandi si uwanyuma. Hari n’abanyereje barafunga na nkanswe amakosa ya administration. Kandi ubwo unabirebye neza wasanga ahanini muri FERWAFA nt’amabwiriza yo muri administration mugira. None se umukozi yasinya amasezerano atagishije inama kandi amabwiriza abimutegeka? Buriya mugira amabwiriza y’imicungire ya FERWAFA? MANUEL DE PROCEDURES DE GESTION. IRAHARI? Buriya MUHIRE atangira akazi mwamukoreye remise et reprise irimo na controle de gestion igaragaza aho asanze ibintu n’aho agiye guhera? IBIJYANYE na signature autorisé buriya murabigira? Abagomba gufata ibyemezo ku kintu iki n’iki? UZAMUSIMBURA azasome iyi comment yanjye. Na MUHIRE NARI NAYIMUKOREYE; Si muzi ariko nari mbizi ko azahura n’akaga. IYO IBINTU ARI AKAVUYO, KUBIKORERAMO WISANZUYE UDAFITE KIVUGIRA BIRAGOYE; Naze akore ibindi, aracyari muto, yarize, mvira muri FERWAFA si MVIRA MU RWANDA. Namwe murebe ikitagenda aho, maze musukure. Mushyireho amabwiriza, umukozi amenye icyo yemerewe gukora n’icyo atemerewe. Guhora wisobanura buriya ni uko ibyo biba bidahari.
Ziba ahongaho, uburyo urondogora wandika ubusa biragaragara ko no mw’ishuri wari idebe.
Eric, ni wowe wakoze biriya. Aho kunyomoza ibyomvuze, uritanga mu manyama. Niba wumva n’ikinyarwanda simbizi. Aha twungurana ibitekerezo. Ntabwo tuzana imvugo yagishumba kimwe cyo muri za 50. IDEBE nahamya ko utazi ni icyo bivuze. Uzabaze BAMPORIKI. Sinkuzi ariko niba utari umwe mubazambya FERWAFA, uri mubashaka uriya mwanya. Vuga vuga nyamatanga. Tobora. Ngo utuka utamutuka aba atuka uwande? Icyo ni ikinyarwanda. Vuga ibyubaka ureke kunegura icebe ry’INKA. NKEKA KO MUBYO NANDITSE kubera uburyo bihanitse ntacyo wivaniyemo. Nandika page 1 mu masogonda kandi ntareba kuri touche. Sindi indondogozi ndi umuhanga mu kwandika. Tuza, shira impumpu; HARI BENSHI BANYUMVISE KANDI BAZASHYIRA MU BIKORWA INAMA NATANZE, WAHURIRA?????? MBEGA ERIC !!!!!!!!!! . WARAKAZA IBITERERI. WOWE SE UBIBONA UTE???