Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ibyo wamenya ku myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/06/20 8:08 PM
A A
3
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Abakuru b’Ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba basabye ko intambara ihagarara muri Congo, ndetse “inyeshyamba zikava mu birindiro” byazo mu bice ziheruka gufata.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bari mu nama ya 3 yiga ku bibazo by’umutekano muke muri DR.Congo

Ibyo biri mu mwanzuro wa gatandatu w’iyi nama yabaye ku wa Mbere:

Related posts

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM
Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

2022/07/06 7:50 PM

Ugira uti “Abakuru b’ibihugu basabye ko imirwano ihita ihagarara bigashyirwa mu bikorwa, guhagarika amakimbirane kandi bigahita bikorwa, harimo kuva mu birindiro by’uduce duherutse gufatwa.”

Ntihavuzwe izina ry’abafashe ibyo birindiro ariko vuba aha inyeshyamba za M23 ziheruka gufata Umujyi wa Bunagana uri ku rubibi rwa Uganda na DRCongo n’uduce tuwegereye, ndetse kuri uyu wa Mbere zanafunguye ibikorwa byaberaga ku mupaka.

Uriya mwanzuro wa Gatandu kandi usaba ko ibyo guhagarika intambara byaba ariko hanashyirwa imbaraga mu nzira ya politiki kugira ngo abaturage ba DR Congo bumve batekanye, kandi babashe gukomeza ibikorwa byabo bisanzwe, by’umuco n’ibikorwa by’iterambere.

Umwanzuro wa 7 wunganira uwa 6 ugasaba ihagarara ry’intambara no kuyoboka inzira y’ibiganiro, hagashyirwa imbaraga cyane mu bikorwa byubaka iterambere ry’igihugu. Gusa, abakuru b’Ibihugu bya EAC bavuga ko ubwenegihugu, imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu mahanga, ibijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, ndetse n’ibijyanye n’abakuwe mu byabo n’intambara n’impunzi zagiye hanze y’igihugu ari ibibazo byo kuganirwa, mu buryo bwihuse kandi bikabonerwa umuti urambye.

Umwanzuro wa 8 w’Abakuru b’Ibihugu ukomoza ku magambo y’urwango amaze iminsi mu kanwa k’Abayobozi bamwe n’abanyabwenge bo muri Congo (by’umwihariko agamije kugirira nabi Abanyarwanda n’abanyekongo bavuga Ikinyaranwada), basabye ko:

“Imvugo zigambiriye abantu, imbwirwaruhame zirimo urwango, gukangisha Jenoside, n’andi magambo ahembere urwango y’abanyepolitiki bigomba guhagarara, kandi bigacibwa intege ku mpande zose (zihanganye) maze abatuye Congo bagashishikarizwa gushyira hamwe kugira ngo agace k’Uburasirazuba bwa kiriya gihugu kabone amahoro.”

 

Ibyo kohereza ingabo muri Congo na byo byizweho….

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Robert Kibochi yabwiye Abakuru b’Ibihugu aho imyiteguro igeze ngo ziriya ngabo zoherezwe muri Congo. Yavuze ko mu nama yo ku Cyumweru y’Abagaba Bakuru b’ingabo z’ibihugu 7 bya EAC, babashije gusesengura ku bibazo bihari, baganira ku bikorwa bya ziriya ngabo, bavuga ku bijyanye na sitati zizaba zifite, amategeko azazigenga n’ibindi bijyanye n’amategeko n’akazi tekinike gakenewe kugira ngo izo ngabo zitangire ibikorwa byazo n’indi mirimo izaba izijyanye.

Abakuru b’Ibihugu bakaba bemeje inyandiko zikubiyemo imyanzuro yose yafashwe n’Abagaba Bakuru b’ibihugu bya EAC mu nama yabaye ku Cyumweru tariki 19 Kamena, 2022.

Umwanzuro wa 4 w’Inama uvuga ko umutwe wa ziriya ngabo uzashyirwaho hagendewe ku masezerano ya EAC avuga Amahoro n’Umutekano, n’ubufatanye mu by’umutekano (cooperation in defense).

Izo ngabo zahawe ibijyanye n’inshingano zizaba zifite (operational mendate), ndetse Abakuru b’Ibihugu baganiriye ku ishyirwaho ryazo mu buryo bwimbitse, muri ibyo biganiro harimo by’umwihariko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa EAC.

Congo yanagejeje ku Bakuru b’Ibihugu inyandiko ikubiyemo akazi kakozwe mu kuvugana n’abarwanya ubutegetsi n’ibindi bikorwa byakozwe biganisha ku nzira y’ibiganiro byo kugarura amahoro bya Nairobi, nyuma y’Inama y’Abakuru b’ibihugu yari yabaye tariki 21 Mata, 2022.

Inama yabaye mu mwuka ugaragazwa n’amafoto, nta guseka

WAKWISOMERA ITANGAZO RIRI MU RURIMI RW’ICYONGEREZA

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Perezida Museveni ategerejwe mu ruzinduko rw’amateka i Kigali

Inkuru ikurikira

Muhanga: RIB ifunze Veterineri ushinjwa kugurisha imiti yari yatanzwe nk’imfashanyo

Inkuru ikurikira
Muhanga: RIB ifunze Veterineri ushinjwa kugurisha imiti yari yatanzwe nk’imfashanyo

Muhanga: RIB ifunze Veterineri ushinjwa kugurisha imiti yari yatanzwe nk'imfashanyo

Ibitekerezo 3

  1. NIYONGIRO says:
    shize

    Abakoze ibyaha biganisha kuri JENOSIDE bagomba kubihanirwa ntaguca kuruhande. Cyane cyane abashishikarije abandi gufata imihoro n’izindi ntwaro zagakondo, abahohoteye abagore bavuga IKINYARWANDA bakabambika ubusa ku manywa y’IHANGU imbere y’insorere sore n’abana, ibintu bibi cyane bitesha agaciro UMUGORE wo muri EAC no ku ISI muri RUSANGE, abishe bakanatwika UMUNYECONGO uvuga IKINYARWANDA ukomoka mu BANYAMULENGE, n’ibindi byaha byose byakorewe ABANYECONGO BAVUGA URURIMI RW’IKINYARWANDA kandi biganisha cyangwa bihembera JENOSIDE y’abanyecongo bavuga IKINYARWANDA.
    IBINDI bikubiyemo n’ibyiza, INGABO ZA EAC BAZIHE IBIKORESHO ZIKORE AKAZI MAZE UMUTEKANO UGARUKE MU KARERE. AMAJYAMBERE AZE , AMAHORO AHINDE.

    • Ndengejeho Henry says:
      shize

      Uvuze ukuri rwose! Umuco wo kudahana niwo wazambije ibintu mu karere kacu. Abakoze biriya byaha barazwi. Bakwiye guhanwa kandi ababifitemo uruhare bose bakabilyozwa. Inama yakozwe kuwa 4 (16/6) ntiyakwirengangizwa yuko yarigamije gusopanya abanyekongo. Uriya mudipolomate ushyirwa mu majwi nawe akwiye guhanwa bikomeye. Ariko kandi ntiwahana uwishe umwe cyanga babili ngo uvuge ko uwishe za miliyoni ari umwere. Mu gihe Mapping Report atarashyirwa mu ngiro, nta muntu wundi ukwiye kugira icyo abazwa yuko umwicanyi wese aba ari umwicanyi.

  2. Pingback: Ibiro bya Tshisekedi byamaganye ibihuha byo kugirana amasezerana na Perezida Kagame – Umuseke

Inkuru zikunzwe

  • Gakenke: Gitifu yatawe muri yombi akekwa gusambanya umunyeshuri

    Nyanza: Utaragiye mu kizamini cy’akazi ni we wabonye amanota ya mbere – RIB hari abo ifunze

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Congo yahaye inzu zigezweho Abasirikare bakuru muri FARDC – AMAFOTO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Musanze: Umuganga wapimye umurambo wa Iradukunda Emerence yagize ibyo asobanura

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Muhanga: Gaz yaturitse itwika umugore mu maso mu buryo bukomeye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • US: Abapolisi bahuye n’akaga bagiye gufata umugabo witwaje intwaro

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • MONUSCO yeretse amahanga ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’umutwe w’inyeshyamba

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umwuzukuru wa Perezida Kagame yagaragaye amuha “Bisous” ubwo yari kuri televiziyo-VIDEO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uko imirwano yiriwe mu rugamba M23 yasakiranyemo na FARDC muri Gurupema ya Bweza

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

2022/07/06 11:39 PM
KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

2022/07/06 10:20 PM
Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010