Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Indirimbo ya Aulah Off irimo amashusho y’inyonga hejuru y’umusore yateje ururondogoro

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/06/18 10:53 AM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Umuhanzikazi nyarwanda Aulah Off usanzwe afashwa na The Beam Entertainment yakoze indirimbo iri mu mujyo nk’uw’iziharawe n’abahanzi nyarwanda muri ibi bihe ziswe ko zirimo amagambo y’ibishegu n’amashusho ateye inkeke, iyi ndirimbo yateje ururongoro ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzikazi Aulah Off washyize hanze indirimbo itavugwago rumwe

Hashize iminsi bamwe mu bahanzi nyarwanda bijujutirwa kubera kuririmba indirimbo zirimo amagambo yiswe ibishegu aba aganisha ku gutera akabariro.

Related posts

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM
Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

2022/07/06 7:50 PM

Ayo magambo aganisha ku irari ryo mu mashuka aba agize izo ndirimbo, aherekezwa n’amashusho yazo asanishwa n’urukozasoni. Ibiteye impungenge ni uko usanga abana hirya no hino barazimize bunguri banaziceza kurusha ba nyiri kuzihimba.

Mu ndirimbo nshya Irabashaka Louise ukoresha amazina ya Aulah Off, yatunguranye ashyiramo amashusho ari mu gitanda yinyonga hejuru y’umusore bambaye ubusa. Ni indirimbo irimo amagambo yumvikanisha umukobwa uri kubwira umuhungu yakunze cyane ko amurutira abandi bose.

Aulah Off agaragaramo igice kinini ari kumwe n’umusore bari mu cyumba, basa n’abishimisha baryohewe n’urukundo. Abwira uyu musore ko akumbuye Sosiso amuha ibyo yise ibirori.

Hari aho aririmba ati ” Come to my bed,..ungeza ibicu nkumva sinkeneye nizo Lo, ndikumwe nawe from now mpaka n’injoro,..”

Aulah Off yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo yayise Sosiso nyuma yo gusanga abantu benshi biganjemo urubyiruko bayikunda, asobanura ko hari ubutumwa yashatse gutambutsa mu buryo bwa gihanzi.

Yagize ati“Nkora umuziki ngamije gutanga ubutumwa no gutanga ibyishimo mu ndirimbo zanjye, Sosiso ni indirimbo y’ibyishimo”

Ku mbuga nkoranyambaga ababonye amashusho y’iyi ndirimbo bayamaganye bavuga ko igamije kurarura urubyiruko ndetse no gusakaza ingeso mbi y’ubusambanyi.

Hari uwagize ati “Ibi bintu abahanzi nyarwanda biharaje bizaherera he, mbona bikwiriye guhagurukirwa.”

Undi nawe yunzemo ati “Aba bana bangijwe na bakuru babo baririmba ibishegu, abahanzi bacu bari gukora nkaba USA.”

Hari abagaragaje kwishimira iyi ndirimbo basaba uyu mukobwa kudacika intege agakora cyane hakongera kuboneka umukobwa ukora Hip Hop ufite imbaraga mu Rwanda.

Uyu wiyita Holly Voice yagize ati “Aulah wowe n’ubundi uri Badkiller nice vibe kabisa ishimwe kuri Laser Beat urikuduha abantu nkamwe, Aulah Off narinsanzwe nkuzi Wallah.”

Uyu mukobwa utuye i Kagugu mu Mujyi wa Kigali avuga ko agihura n’imbogamizi zirimo kuba hari abanyamakuru basa n’abamwijunditse batifuza gutambutsa ibihangano bye.

Iyi ndirimbo ya Aulah Off yakozwe na Laser Beat nyiri The Beam Entertainment ni mu gihe amashusho yatunganyijwe na Ayo Merci.

Amashushoy’indirimbo Sosiso ya Aulah Off

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Kamonyi: TI-RW yakebuye abayobozi bafata imyanzuro ihutiyeho ku baturage

Inkuru ikurikira

Tshisekedi yikomye u Rwanda ngo rwifuza gusahura amabuye y’agaciro ya Congo

Inkuru ikurikira
Tshisekedi yikomye u Rwanda ngo rwifuza gusahura amabuye y’agaciro ya Congo

Tshisekedi yikomye u Rwanda ngo rwifuza gusahura amabuye y'agaciro ya Congo

Inkuru zikunzwe

  • Gakenke: Gitifu yatawe muri yombi akekwa gusambanya umunyeshuri

    Nyanza: Utaragiye mu kizamini cy’akazi ni we wabonye amanota ya mbere – RIB hari abo ifunze

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Congo yahaye inzu zigezweho Abasirikare bakuru muri FARDC – AMAFOTO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Musanze: Umuganga wapimye umurambo wa Iradukunda Emerence yagize ibyo asobanura

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Muhanga: Gaz yaturitse itwika umugore mu maso mu buryo bukomeye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • US: Abapolisi bahuye n’akaga bagiye gufata umugabo witwaje intwaro

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umwuzukuru wa Perezida Kagame yagaragaye amuha “Bisous” ubwo yari kuri televiziyo-VIDEO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • MONUSCO yeretse amahanga ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’umutwe w’inyeshyamba

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

2022/07/06 11:39 PM
KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

2022/07/06 10:20 PM
Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010