Inyeshyamba za M23 zikomeje guhangana n’ingabo za Leta ya Congo, ku rukuta rwa Twitter M23 yatangaje ko ikomeje gusatira ibindi bice muri Teritwari ya Rutshuru.

Mu butumwa bubeshyuza ibyavuzwe n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC zabwiye Radio Okapi ko zafashe bimwe mu bice byari mu maboko ya M23, harimo Bukina, Mbuzi na Ntamugenga, inyeshyamba zavuze ko hejuru y’uduce zari zifite zongeyeho n’utundi.
Inyeshyamba za M23 zivuga ko zirukanye ingabo za Leta ya Congo mu duce twa Nkokwe, Rwankuba, Ruseke, Ruvumu, Bukima ndetse zikaba zisatira uduce twa Rubare, Katale, Kako, Biruma na Rumangabo.
M23 ivuga ko FARDC yatakaje ikibuga cy’indege gito (Aerodrome) cy’ahitwa Rwankuba, nyuma yaho izo ngabo za Leta zifatanyije n’iza UN zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, MONUSCO zirasa mu bice bya Kabindi na Tchegerero.
Kuri uyu wa Gatatu, inyeshyamba za M23 zatangaje ko zafashe ikibuga cy’indege gito cy’ahitwa Rwankuba, ndetse n’ibitaro byaho.
Inyeshyamba ndetse ngo zinjiye mu gace ka Ntamugenga muri Gurupema ya Bweza. Icyo gihe ingabo za Leta, FARDC n’abazifasha zahungiye ahitwa Rubare.
Radio Okapi yari yo yatangaje ko FARDC igenzura bimwe mu bice byari mu maboko y’inyeshyamba za M23 muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru, ikavuga ko ibyo bice byafashwe mu mirwano yo ku wa Gatatu tariki 28 Kamena, 2022 muri Gurupema za Jomba na Gisigari.
Amakuru iki gitangazamakuru cyari cyahawe na bamwe mu ngabo za Congo, ni uko uduce twa Nkokwe, Ruvumu, Rugarama na Rutakara, izo ngabo za Leta zadufashe, ariko kuri Twitter M23 yabibeshyuje.
Intumwa idasanzwe ya UN muri Congo, Mme Bintou Keita mu nama y’Akana k’Umutekano ka UN, yavuze ko inyeshyamba za M23 zifite uburyo n’ibikoresho birenze iby’inyeshyamba, ndtese ngo birusha ubushobozi by’ingabo za Leta ya Congo na MONUSCO.
Yasabye ko inyeshyamba za M23 zihagarika imirwano nta mananiza.
UMUSEKE.RW
Ingabo ibihumbi 20 za UN zimaze imyaka hafi 20 muli Eastern Congo.Nyamara ibintu birushaho kuzamba.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”. Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana. Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo n’urupfu nkuko Revelations 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye “gushaka ubwami bw’Imana”aho kwizera ko ubutegetsi bw’abantu bwakemura ibibazo isi yikoreye.Byarabananiye.
Impande zombi ziravuguruzanya. umuseke.rw ibogamira kuri M23 bigatuma tutamenya ukuri ku rugamba rw’intambara zibera muri Kongo. Ariko kandi, intambara irica ikangiza byinshi. Kuyogeza ni ukugira nabi. Ikindi nuko M23 itera igihugu gituwe n’abo ivuga ko irengera! M23 ishobora gufata uduce tw’igihugu ariko ntizabasha gufata Kongo yose. Kuki rero itashyigikira inzira y’amahoro? Icyo mbona cya nyuma niko abashyigikiye M23 bazamaganywa n’ibihugu byinshi bakareka kuyishyigikira maze abarwanaga bakinjira mu bihe biigoranye, abandi bigaramiye!
Kuvuga nkaho bo batazi icyo barwanira,urabona ko ari injiji ,bajya gutangiza urugamba babanje gutekereza bareke barimugihugu cyabo
Ark rero nawe unenga ikinyamakuru Umuseke.rw gitangaza ngo gishyigikiye M23,wagakwiye kubivuga ufite ikindi kinyamakuru kivuguruza ibyo umuseke utangaza,ikiriho rero wakwituriza kuko bo bakora akazi bashinzwe ko kuduha amakuru bashatse ntago bazaduha amakuru batabonye
M23 yatangije imirwano izi impamvu nicyo baharanira rero reka bakomeze abatsindwa bazubaha abatsinze bemere gushyira mubikorwa ibyo bumvikanye kuko Bose bari mugihugu kimwe kuko ababurana Ari 2 umwe aba yigiza nkana
Kurazikubone we icecekere biriya bya M23 na RDC biraturenze,uriya mukino ni mugari