Bintou Keita, ukuriye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku guharanira umutekano muri Kongo (MONUSCO) yavuze ko ingufu z’umuriro w’inyeshyamba za M23 mu mirwano ihanganyemo na FARDC zisa n’ingabo zisanzwe kuruta iz’umutwe w’inyeshyamba.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye muri RDC yabivuze mu magambo yabwiye akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Kamena 2022.
Bintou Keita yavuze ko mu mirwano, umutwe wa M23 witwara neza cyane nk’ingabo zisanzwe kuruta umutwe witwaje intwaro.
Yagize ati “M23 imaze kugira ingufu n’ibikoresho bigezweho cyane cyane mu bijyanye n’imbunda zirasa kure n’izirasa indege mu kirere.”
Bintou Keita yerekanye ko imbaraga z’uyu mutwe w’inyeshyamba zigira ingaruka ku kubungabunga amahoro bafite mu nshingano nka MONUSCO.
Yavuze ko MONUSCO yasabye inyeshyamba za M23 kudatera igamije kwigarurira umujyi wa Goma uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bintu Keita yavuze ko intambara M23 ihanganyemo na FARDC imaze guhitana nibura abasivili 23, barimo abana batandatu. Abantu barenga 170.000 bakuwe mu byabo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Bintu ni bintu nyine,arimo kubungabunga umugati we no kwikoranira na mai Mai na FDLR bakamuzanira zahabu na diamant,none se niba M23 yitwara neza babaye bayiretse bakarwanya Adf na fdrl byica abaturage bibaciye imitwe,Loni we waranyobeye rwose,nta kuri ugira!
FRDC bajugunya intwaro aho batsinzwe M23 ikaba irazibonye. Ikindi, ingabo za Congo ziragurisha. N ikariso bayitanga bakabaha cash. Kugurisha intwaro n imyenda ya gisirikare, kuri bo ninko kuzimya buji..
Ahubwo ndi DRC nakwiyegereza iki gisirikare cya M23 ahasigaye ibintu bikagenda neza. Naho ubundi M23 amaherezo izagira akarere yigengaho.