Pasiteri Kabundi Walesi wo mu Itorero Centre de Réveil Spirituel (C.R.S) mu Mujyi wa Kinshasa muri RD Congo yayoboye iteraniro mu mwambaro wa Gisirikare, mu rwego rwo gushyigikira ingabo za Congo zikomeje gushwiragizwa n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu mvugo ikakaye, uyu mupasiteri uzwiho kwizeza aba congomani ibitangaza yabwiye Abakristu ko Imana igiye guhana abanzi bateye igihugu cye, barimo u Rwanda n’ibindi bihugu byahagurukiye kwiba umutungo wa RD Congo.
Pasiteri Kabundi Walesi ukunda kwiyita Minisitiri w’ingabo muri guverinoma ya Yesu, mu ijwi rirenga yavuze ko n’ubwo ibihugu byishyize hamwe bitazatsinda Congo kuko irikumwe n’Imana.
Kubwa Pasiteri Kabundi ngo “Imana ishobora byose izagabiza abanzi ba Congo inkota ityaye” yavuze ko Imana igiye kwica abanzi ba Congo nk’ibyabaye ku banyamisiri ubwo Farawo yinangiraga kurekura Abisiraheli yari yaragize abacakara.
Ati “Duhanganye n’ibihugu by’abaturanyi byishyize hamwe, Imana yacu izabaduteza, ntibizasaba ko twiyunga n’ibindi bihugu, turi abere, turi abantu b’Imana.”
Uyu mupasiteri avuga ko u Rwanda rwateje intambara mu gihugu cye kugira ngo rukomeze gusahura amabuye y’agaciro “Ku mipaka birirwa bambutsa umutungo wacu wa Congo, nta cyiza batwifuriza.”
Ati “Ntimugwe mu mutego w’abanzi wo kwihorera ku baturage b’iki gihugu bari iwacu, oya turi abantu b’Imana niyo yonyine izabahana.”
Yakomeje agira ati “Ibihano by’Imana ni umuriro, ibyabaye birahagije, agahugu gato tugaburira kagiye guhura n’ukuboko kw’Imana.”
Ati “Ramutsa mugenzi wawe, Turigenga ntabwo turi abacakara ba kiriya gihugu, iki n’igihe cyo kugarura ubutunzi bw’igihugu cyacu, ntabwo twakwakira kuba abacakara ba kiriya gihugu.”
Avuga ko bitumvikana ukuntu agahugu gato gakomeza gukandamiza igihugu cye mu gifaransa ati “Trop c’est trop.”
Iteraniro ryo kuri iki cyumweru muri Centre de Réveil Spirituel (C.R.S) ryitabiriwe n’abakomeye barimo abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abashinzwe umutekano.
Pasiteri Walesi yababwiye ko abacongomani ari ubwoko bw’Imana nk’Abayahudi ko bagomba gusengera abasirikare kugir ngo bice abanzi babo banagarure umutungo wa Congo.
Ati “Yesu Kristo niwe dufatanyije urugamba, mu izina rya Yesu abasirikare bacu bazica abanzi bacu bose mu Burasirazuba bw’igihugu.”
Yasabye abakristu gukusanya amafaranga n’ibyo kurya ngo byoherezwe ku rugamba mu rwego rwo gutera akanyabugabo abasirikare ba FARDC bari kwamburwa ibirindiro umunsi ku munsi na M23.






NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Niko amadini akora yiyitirira Imana.Muzi ukuntu Patriarche Kirill ukuriye idini ryo mu Burusiya arimo gushyigikira intambara Putin yashoje muli Ukraine.Muzi ukuntu mu ntambara yo mu Rwanda ya 1990-1994 amadini yose yasengeraga ingabo za Leta ngo zijye kurwanya uwo zitaga umwanzi FPR.Ngo Imana iri kumwe nazo.Abakristu nyakuri,bumvira ibyo Yezu yavuze.Yabasabye kutivanga mu by’isi (politike n’intambara).Abasaba gukunda abanzi babo (Matayo 5:44).Abasaba ko nibabona umwanzi ateye,bazajya bahunga,aho kurwana.Soma Luka 21:20,21.Ababwira ko abafata intwaro bakarwana,nabo bazicwa ku munsi wa nyuma (Matayo 26:52).Hari idini rimwe gusa ku isi rikurikiza aya mahame ya Yesu.Amadini akorera inda aho gukorera Imana,izayarimburana n’abayoboke bayo ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.
Umwami Yesu yongeyeho ngo UMWANZI WAWE NASONZA UMUGABURIRIRE!
Ariko munyumvire nk’uyu kweli…. abantu baragenda bakabura ubwenge hakabura n’umwe wagira abandi inama koko? Ubutunzi u Rwanda rufite ngo bugiye gusubira Congo? Niba Imana iba muri Congo yabafashije bagakira ibisazi byabateye?