Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza, Kamanzi Axcelle yasabye imbabazi Abanyarwanda n’abakora itangazamakuru nyuma yo kwanga gusubiza umunyamakuru nkana bari mu kiganiro.

Hashize iminsi micye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru by’imbere mu gihugu, hacicikana amashusho y’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza, Kamanzi Axcelle, yanga gusubiza umunyamakuru wa Radio\Tv Frash FM.
Umunyamakuru yari umubajije ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Shingiro bafite inzu zishaje imburagihe zikaba zenda kubagwaho. Umuyobozi aho kumusubiza araceceka aramutumbera, Umunyamakuru we yongeye kumubaza icyo baza gukora, aho gusubiza nabwo ntiyagira icyo atangaza, maze umunyamakuru aramushimira, undi na we ahita akata aragenda.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Kamena 2022, Visi Meya yaciye bugufi, asaba imbabazi Abanyarwanda yizeza itangazamakuru gukorana na ryo neza.
Yagize ati “Ku bijyanye na Video yasakaye hirya no hino, icyo navuga ubu ndisegura. Murabizi ukuntu dusanzwe dukorana, dusanzwe dukorana neza, dusanzwe dukorana neza n’itangazamakuru, nakwisegura kandi nkabasezeranya ko bitazongera. Igihe cyose muzankenera, amakuru n’ayabaturage, inshingano zanjye ni ugukora ibyo natojwe, hanyuma nkabazwa inshingano, nzakomeza gutanga amakuru nk’uko byari bisanzwe.”
Umunyamakuru yamubajije ku cyo avuga ku muturage wabonye amashusho ye maze akamufata nko kwirata ku itangazamakuru, asubiza agira ati “Nk’uko nabivuze, ndisegura, iyo umuntu yiseguye, ni igihe cyo gutekereza ku byiyumviro bye, uwakomeretse niyumva ko niseguye, azagira igihe cyo kwakira kwisegura kwa njye hanyuma yongere asubirane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, aheruka kubwira Umuseke ko uyu mukozi yakoze amakosa yo mu kazi bityo ko yagirwa inama.
Gusa ubu ntawakwemeza niba imbabazi yasabye azisabye ari ku bushake bwe cyangwa niba atari igitutu yaba yashyizweho kugira ngo asabe imbabazi Abanyarwanda n’itangazamakuru.
Ivomo:Twitter Fash Radio\ TV
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW
Ese kwisegura no gusaba imbabazi bisobanura kimwe?abazi ikinyarwanda munyunganire.
Iyo ugiye mu ishyamba utazi uca inkoni utazi, niba atazi icyo yakora nta nogushyira mu gaciro ngo agire icyo avuga
Uyu mugore ni umunyabwenge gusa ntiyaramenyereye guhangana n´abanyamakuru, aho bombs z´ibibazo zamuguyeho atabizi, abura icyo asubiza aricecekera aragenda…nonese iyo ababeshya nibwo bari kunezerwa??? gusa byari kuba byiza ayi abimenya akababwira ati”nibyo, ntabyo narinzi ngiye kubikurikirana nzabaha ibisubizo”..ariko nibyo yakoze mbona aribyiza , kuruta gutukana cg kubeshya.
Ark nanjye mbona uri mubyeyi ibyo yakoze ntamucira urubanza kuko yanze kubeshya bimwe abayobozi bakuru bajya babeshya mu itangazamakuru bagaragaza ishusho nziza nyamaze atariko bimeze
Kwisegura bivuga kwihanganisha umuntu ariko ntibisobanuye gusaba imbabazi , niba rero yiseguye ntambabazi yasabye. Ariko Kandi wowe uvuga ko ari umuhanga ubishyingira kuki mu gihe yigaragaje nk’injiji , ntabwo ubuhanga bugaragarira mu guceceka imbere y’itangazamakuru , uzasome itegeko rya Access to information law ryasohotse 2013, yitwaye nkaho afite undi akorera utari rubanda. Ibaze ibyo akorera abaturage bamugana bingana bite ? Ahubwo n’umwamikazi w’agasuzuguro.
NTA CYAHA CYANGWA IKOSA YAKOZE. NTA MPAMVU YO GUSABA IMBABAZI. KOMEZA AKAZI KAWE MUBYEYI.
uyumubyeyinumunyagasuzugurop esekabaturagetwarenganye yanze gusubiza itangazamakuru jyenimugana nijye azasubiza aha natweturamufite visimeya waburera nawewagirango igihugunicye mbese abayenkaperezida ubanza aharininkonizageramo