Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Musanze: Visi Meya yasabye imbabazi Abanyarwanda n’abakora Itangazamakuru

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/06/02 1:41 AM
A A
7
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza, Kamanzi Axcelle yasabye imbabazi Abanyarwanda n’abakora itangazamakuru nyuma yo kwanga gusubiza umunyamakuru nkana bari mu kiganiro.

Kamanzi Axelle Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (Archives)

Hashize iminsi micye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru by’imbere mu gihugu, hacicikana amashusho y’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza, Kamanzi Axcelle, yanga gusubiza umunyamakuru wa Radio\Tv Frash FM.

Related posts

Commonwealth [Beach volleyball]: U Rwanda rwasoje mu makipe ane ya Mbere

Commonwealth [Beach volleyball]: U Rwanda rwasoje mu makipe ane ya Mbere

2022/08/07 10:46 PM
U Bubiligi bwahaye u Rwanda udupfukamunwa tugera kuri Miliyoni

U Bubiligi bwahaye u Rwanda udupfukamunwa tugera kuri Miliyoni

2022/08/07 4:17 PM

Umunyamakuru yari umubajije ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Shingiro bafite inzu zishaje imburagihe zikaba zenda kubagwaho. Umuyobozi aho kumusubiza araceceka aramutumbera, Umunyamakuru we yongeye kumubaza icyo baza gukora, aho gusubiza nabwo ntiyagira icyo atangaza, maze umunyamakuru aramushimira, undi na we ahita akata aragenda.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Kamena 2022, Visi Meya yaciye bugufi, asaba imbabazi Abanyarwanda yizeza itangazamakuru gukorana na ryo neza.

Yagize ati “Ku bijyanye na Video yasakaye hirya no hino, icyo navuga ubu ndisegura. Murabizi ukuntu dusanzwe dukorana, dusanzwe dukorana neza, dusanzwe dukorana neza n’itangazamakuru, nakwisegura kandi nkabasezeranya ko bitazongera. Igihe cyose muzankenera, amakuru n’ayabaturage, inshingano zanjye ni ugukora ibyo natojwe, hanyuma nkabazwa inshingano, nzakomeza gutanga amakuru nk’uko byari bisanzwe.”

Umunyamakuru yamubajije ku cyo avuga ku muturage wabonye amashusho ye maze akamufata nko kwirata ku itangazamakuru, asubiza agira ati “Nk’uko nabivuze, ndisegura, iyo umuntu yiseguye, ni igihe cyo gutekereza ku byiyumviro bye, uwakomeretse niyumva ko niseguye, azagira igihe cyo kwakira kwisegura kwa njye hanyuma yongere asubirane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, aheruka kubwira Umuseke ko uyu mukozi yakoze amakosa yo mu kazi bityo ko yagirwa inama.

Gusa ubu ntawakwemeza niba imbabazi yasabye azisabye ari ku bushake bwe cyangwa niba atari igitutu yaba yashyizweho kugira  ngo asabe imbabazi Abanyarwanda n’itangazamakuru.

Ivomo:Twitter Fash Radio\ TV

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Nyagatare: Barasaba guhabwa ingurane cyangwa gusubizwa ubutaka bambuwe

Inkuru ikurikira

CECAFA 2022: U Rwanda rwatangiye nabi, Uganda n’u Burundi biramwenyura

Inkuru ikurikira
CECAFA  2022:  U Rwanda rwatangiye nabi, Uganda n’u Burundi biramwenyura

CECAFA 2022: U Rwanda rwatangiye nabi, Uganda n'u Burundi biramwenyura

Ibitekerezo 7

  1. Polo says:
    shize

    Ese kwisegura no gusaba imbabazi bisobanura kimwe?abazi ikinyarwanda munyunganire.

  2. titi says:
    shize

    Iyo ugiye mu ishyamba utazi uca inkoni utazi, niba atazi icyo yakora nta nogushyira mu gaciro ngo agire icyo avuga

  3. Mazimpaka says:
    shize

    Uyu mugore ni umunyabwenge gusa ntiyaramenyereye guhangana n´abanyamakuru, aho bombs z´ibibazo zamuguyeho atabizi, abura icyo asubiza aricecekera aragenda…nonese iyo ababeshya nibwo bari kunezerwa??? gusa byari kuba byiza ayi abimenya akababwira ati”nibyo, ntabyo narinzi ngiye kubikurikirana nzabaha ibisubizo”..ariko nibyo yakoze mbona aribyiza , kuruta gutukana cg kubeshya.

  4. Nelly says:
    shize

    Ark nanjye mbona uri mubyeyi ibyo yakoze ntamucira urubanza kuko yanze kubeshya bimwe abayobozi bakuru bajya babeshya mu itangazamakuru bagaragaza ishusho nziza nyamaze atariko bimeze

  5. Steca says:
    shize

    Kwisegura bivuga kwihanganisha umuntu ariko ntibisobanuye gusaba imbabazi , niba rero yiseguye ntambabazi yasabye. Ariko Kandi wowe uvuga ko ari umuhanga ubishyingira kuki mu gihe yigaragaje nk’injiji , ntabwo ubuhanga bugaragarira mu guceceka imbere y’itangazamakuru , uzasome itegeko rya Access to information law ryasohotse 2013, yitwaye nkaho afite undi akorera utari rubanda. Ibaze ibyo akorera abaturage bamugana bingana bite ? Ahubwo n’umwamikazi w’agasuzuguro.

  6. Beya says:
    shize

    NTA CYAHA CYANGWA IKOSA YAKOZE. NTA MPAMVU YO GUSABA IMBABAZI. KOMEZA AKAZI KAWE MUBYEYI.

  7. Jhan says:
    shize

    uyumubyeyinumunyagasuzugurop esekabaturagetwarenganye yanze gusubiza itangazamakuru jyenimugana nijye azasubiza aha natweturamufite visimeya waburera nawewagirango igihugunicye mbese abayenkaperezida ubanza aharininkonizageramo

Inkuru zikunzwe

  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umukobwa yategereje umuhungu bari gusezerana ku Kiliziya aramuheba

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Rubavu: Impanuka y’imodoka imaze kugwamo abantu batatu

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • EXCLUSIVE: Umusirikare wa Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umukinnyi yohereje umuvandimwe we kumuhagararira mu bukwe bwe -AMAFOTO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Nyamasheke: Inzego z’umutekano zafashe umugabo wishe ababyeyi be bombi

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Juvénal yakuriye Abayovu inzira ku murima kuri Emmanuel Okwi

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • U Rwanda rwasohoye itangazo ku birego bishya byo “gutera Congo no gufasha M23”

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Perezida Kagame yatangaje ko Ibigo  bimwe bya Leta bizegurirwa abikorera

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Stade ya Huye ishobora kutakira umukino wa Super Coupe

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Commonwealth [Beach volleyball]: U Rwanda rwasoje mu makipe ane ya Mbere

Commonwealth [Beach volleyball]: U Rwanda rwasoje mu makipe ane ya Mbere

2022/08/07 10:46 PM
U Bubiligi bwahaye u Rwanda udupfukamunwa tugera kuri Miliyoni

U Bubiligi bwahaye u Rwanda udupfukamunwa tugera kuri Miliyoni

2022/08/07 4:17 PM
Igiciro cya litiro ya essence cyazamutseho Frw 149, naho matuzu yiyongereyeho Frw 104

Igiciro cya litiro ya essence cyazamutseho Frw 149, naho matuzu yiyongereyeho Frw 104

2022/08/07 1:50 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010