Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Samuel Eto’o yakatiwe gufungwa imyaka ibiri isubitse

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/06/21 4:32 PM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Samuel Eto’o wahoze ari rutahizamu wa Kameruni yemeye icyaha cyo kunyereza umusoro ungana na miriyoni 3,2 z’amapawundi yakuye mw’igurisha ry’amafoto ye  (droit à l’image /image rights) mu gihe yakiniraga Barcelona, akatirwa gufungwa imyaka ibiri isubitse.

Samuel Eto’o yakatiwe gufungwa imyaka ibiri isubitse

Uyu wabaye umukinyi wa mbere wa Afurika w’umwaka inshuro enye, kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Kamena 2022, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri isubitse (amezi 24),ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera muri Espagne.

Eto’o asabwa kwishyura aya mafaranga yose , hamwe n’ihazabu ya miriyoni 1.55 z’amapawundi.

Abacamanza bashinja Samuel Eto’o ko yanze gutangaza amafaranga yavuye mu mafoto ye yagurishijwe mu mwaka wa 2006 na 2009,bifatwa nko kunyereza imisoro no kudatangaza imitungo ye.

Ubushinjacyaha bwabwiye Eto’o ko yagurishije amafoto ye n’ikigo gifite icyicaro Hungary ariko cyo kikaba cyaratangaje umutungo wa cyo.

Eto’o yatangaje ko yemera icyaha ndetse ko yiteguye kwishyura.

Yagize  ati  “Ndemera ibyo nshinjwa kandi nzishyura ibyo nishyuzwa, ariko reka ntangaze ko nari nkiri umwana kandi ko nakurikiza ibyo uwahoze ampagarariye Jose Maria Mesalles, nafataga nka data ,yansabaga gukora icyo gihe.”

Eto’o yiyongereye ku rundi rutonde rw’abakinnyi b’Abanyamahanga banze gutangaza umutungo wavuye mu igurisha ry’amafoto, bakanyereza umusoro muri Espagne muri iyi myaka.

Abandi batangajwe ni Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Jose Mourinho na Neymar.

Kugeza ubu Eto’o ayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Cameroun .Yageze muri Barcelone mu 2004 afite imyaka 23.

Yakiniye Real Madrid, Inter Milan , Chelsea na Everton mbere y’uko asezera umupira w’amaguru mu 2019.

Yagejejwe mu butabera ari kumwe n’umwunganizi we Jose Maria Mesalles, nawe akaba yarakatiwe gufungwa umwaka usubitse n’ihazabu .

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Perezida Kagame yagaragaje ubufatanye nk’intwaro y’icyerekezo cya Commonwealth

Inkuru ikurikira

Perezida Kagame yatangije iyubakwa ry’igorofa rya Miliyari 100 Frw

Izo bjyanyeInkuru

Imikino y’abakozi: Rwandair na REG zegukanye GMT 2023

Imikino y’abakozi: Rwandair na REG zegukanye GMT 2023

2023/06/05 7:21 AM
Abarimo Rocky Kimomo begukanye ibihembo muri KIMFEST Awards 2023-AMAFOTO

Abarimo Rocky Kimomo begukanye ibihembo muri KIMFEST Awards 2023-AMAFOTO

2023/06/04 11:18 PM
Nsabimana uzwi nka Sankara yitabiriye umuhango wo kwibuka aho avuka

Nsabimana uzwi nka Sankara yitabiriye umuhango wo kwibuka aho avuka

2023/06/04 6:04 PM
U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Mbere muri Billie Jean King

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Mbere muri Billie Jean King

2023/06/04 3:38 PM
Gisimba wabaye se w’imfubyi nyinshi yitabye Imana

Gisimba wabaye se w’imfubyi nyinshi yitabye Imana

2023/06/04 2:20 PM
Theo Bosebabireba yatumiwe mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge i Burera

Theo Bosebabireba yatumiwe mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge i Burera

2023/06/04 2:02 PM
Inkuru ikurikira
Perezida Kagame yatangije iyubakwa ry’igorofa rya Miliyari 100 Frw

Perezida Kagame yatangije iyubakwa ry'igorofa rya Miliyari 100 Frw

Ibitekerezo 1

  1. rwema says:
    shize

    Kubera gushaka gukira cyane,benshi bakora amanyanga.Mwumvise ko n’umukire wa mbere ku isi,Elon Musk,ashinjwa kunyereza imisoro.GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Imikino y’abakozi: Rwandair na REG zegukanye GMT 2023

Imikino y’abakozi: Rwandair na REG zegukanye GMT 2023

2023/06/05 7:21 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010