Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amahanga

Abagore b’i Goma bigaragambije basaba ko MONUSCO ibavira mu gihugu

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/07/22 10:27 AM
A A
3
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ibihumbi by’abagore mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022 babyukiye mu myigaragambyo yamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo- Kinshasa (MONUSCO), bavuga ko izi ngabo zigomba kubavira mu gihugu kuko imyaka zihamaze nta musaruro zagezeho.

Baravuga ko badashaka MONUSCO mu gihugu cyabo

Aba bagore bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yamagana izi ngabo baravuga ko barambiwe ibikorwa by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo byitwa ko hari ingabo mpuzamahanga zihembwa ibivagari by’amadorali y’Amerika.

Mu burakari bwinshi bagaragaza ko ingabo za MONUSCO usibye gusahura umutungo wa Congo nta kindi zikora, bazishinja kandi gukorana n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo babone impamvu ifatika ituma baguma muri kiriya gihugu gikungahaye ku butunzi bwo mu nda y’Isi.

Aba bagore biraye mu mihanda i Goma bavuga ko “MONUSCO yabavira mu gihugu mu buryo bwihuse” bagasaba bagenzi babo “Gushyigikira ingabo za Leta ya Congo kwigaranzura umutwe wa M23.”

Kwamamaza

Umwe muri aba bagore yagize ati “Nta mahoro RDC izagira MONUSCO itarava muri iki gihugu, batera inkunga imitwe yitwaje intwaro ihora iduteza ibibazo.”

Hari inyandiko zicicikana zivuga ko ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha, i Goma hazaba imyigaragambyo ya rusange yamagana MONUSCO.

Abagore barasaba ko MONUSCO igenda

 

Uburakari bw’abaturage burava he? 

Ingabo za MONUSCO, ni zimwe mu mitwe minini y’ingabo za ONU ku isi, zinengwa kuba zimaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo ariko hakaba hakirangwa imitwe ihungabanya umutekano wa rubanda.

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo amagambo anenga MONUSCO ko nta bushobozi ifite si ubwa mbere avuzwe n’abategetsi bakomeye muri kiriya gihugu.

Gusa, mu minsi ya vuba, mu ngendo Perezida wa Sena ya Congo, Modeste Bahati Lukwebo arimo mu Burasirazuba yikomye cyane MONUSCO ndetse ayisaba kuzinga ibyangushye ikagenda.

Tariki 15 Nyakanga 2022 ubwo yari i Goma, Bahati Lukwebo yagize ati “MONUSCO yahoze yitwa MONUC, ni gute ifite abasirikare ibihumbi 20, mu gihe cy’imyaka 22 ikaba itaragarura amahoro mu gihugu cyacu. Murashaka ko MONUSCO igenda? Abashyigikiye ko igenda muzamure amaboko (benshi bayazamura basakuza). Ati “Ubu MONUSCO igomba guhambira.”

Yavuze ko kuba Congo idakurirwaho ibihano byo kugura intwaro nshya ari akagambane k’Umuryango Mpuzamahanga, akavuga ko ari yo mpamvu bibaza impamvu MONUSCO ikwiye kuguma ku butaka bwabo n’abantu ifite ariko ikaba ntacyo ikora, agasaba abaturage ba Congo bo ubwabo gufata iya mbere bagashyira abana mu gisirikare bakicungira umutekano.


 NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Uhuru Kenyatta yavuze igikenewe ngo Africa y’Iburasirazuba ibe isoko rusange, “imihanda”

Inkuru ikurikira

NAME CHANGE REQUEST

Izo bjyanyeInkuru

Ruhango: Abasoje ayisumbuye bambariye guhatana ku isoko ry’umurimo

Ruhango: Abasoje ayisumbuye bambariye guhatana ku isoko ry’umurimo

2023/02/06 10:15 PM
Perezida Kagame yihanganishije Turukiya na Syria byapfushije abantu 2,600

Perezida Kagame yihanganishije Turukiya na Syria byapfushije abantu 2,600

2023/02/06 9:59 PM
Nyanza: Impanuka yahitanye umwarimu

Nyanza: Impanuka yahitanye umwarimu

2023/02/06 8:12 PM
Nyaruguru: Umupolisi yarashe umugore ufite uruhinja rw’amezi 4

Nyaruguru: Umupolisi yarashe umugore ufite uruhinja rw’amezi 4

2023/02/06 7:11 PM
Nyanza: Umugabo akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7 arera

Nyanza: Umugabo akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7 arera

2023/02/06 6:41 PM
Israel yigambye kwica abanye Palestine batanu

Israel yigambye kwica abanye Palestine batanu

2023/02/06 5:40 PM
Inkuru ikurikira

NAME CHANGE REQUEST

Ibitekerezo 3

  1. Pingback: Abagore b’i Goma bigaragambije basaba ko MONUSCO ibavira mu gihugu - Hano News
  2. hitimana says:
    shize

    Ariko se ubundi ni hehe INGABO za UN zazanye amahoro??? United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.

  3. masumbuko paluruku says:
    shize

    aba bagore, bamwe muri bo batunzwe n’ingabo za UN.
    Abasigaye ntibazi iyo biva niyo bijya. bari mu Kigari cya NDIMA na UPDS bafatanyije n’interahamwe.
    Bazabaze akamaro UN imariye DRC, muzasanga ntaho gahuriye n’ibisenywa n’intambara.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Ruhango: Abasoje ayisumbuye bambariye guhatana ku isoko ry’umurimo

Ruhango: Abasoje ayisumbuye bambariye guhatana ku isoko ry’umurimo

2023/02/06 10:15 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010