Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Inkuru Nyamukuru

BRD yashyize igorora abakorera make gutunga amacumbi ku giciro giciriritse

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/07/21 7:00 PM
A A
30
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD Plc) ifatayije n’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Imiturire batangije umushinga ugamije gufasha abakorera make gutunga inzu ku giciro giciriritse. Iyi banki ivuga ko izorohereza abaturarwanda kubona inzu zihendutse ku nyungu ya 11%.

Lilian Igihozo Uwera umuhuzabikorwa w’imishinga yihariye muri BRD

N’ubwo muri iki gihe gutunga inzu bikiri inzozi kuri bamwe, birashoboka ko hari uwaba agiye kuzikabya afashijwe na BRD Plc , kuko bisaba kuba yinjiza amafaranga atarengeje 1.200.000 Frw ku kwezi.

Related posts

Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

Bamwe mu bakinnyi bamenyerewe ntibahamagawe mu ikipe y’Amavubi

2022/08/18 12:30 AM
Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

2022/08/17 9:42 PM

Abashobora kuba abagenerwabikorwa b’uyu mushinga witwa “Gira Iwawe” bagabanyije mu matsinda abiri. Ku nshuro ya mbere abinjiza atarengeje 1.200.000 Frw ku kwezi bifuza kugura inzu ifite agaciro katarengeje miliyoni 40 na 60 y’u Rwanda bazishyura inyungu ingana na 11% mu gihe cy’imyaka 20.

Ni mu gihe icyiciro cya Kabiri abinjiza hagati ya 1.200.000 Frw na 1.500.000 Frw ku kwezi bifuza kugura inzu ifite agaciro kari hagati ya Miliyoni 40 na 60 Frw bazishyura inyungu ya 13%.

Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga wa “Gira Iwawe” basaba inguzanyo banyuze mu bigo by’imari birimo Bank of Kigali, Zigama CSS, Bank of Africa, Umwalimu SACCO, NCBA Bank na BPR.

Lilian Igihozo Uwera umuhuzabikorwa w’imishinga yihariye muri BRD avuga ko uyu mushinga ugamije gufasha abanyarwanda benshi kubona icumbi.

Ati “Tugamije gufasha abanyarwanda kugura amazu ari ku rwego rw’ubushobozi bwabo, ayo mazu akaba agomba kugura munsi ya miliyoni 40 z’amanyarwanda, twifuza ko bigera ku bantu benshi bashoboka biciye mu ma banki.”

Avuga ko Abanyarwanda bakwiriye kugana ibigo by’imari bakorana kugira ngo uyu mushinga ubashe kugera ku bantu benshi.

Asobanura ko uhabwa iyi nguzanyo agomba kuba ari inzu ya mbere agiye gutunga, hagenzurwa niba nta bundi butaka bumwanditseho.

Ati “Abemewe muri uyu mushinga ni umuryango winjiza amafaranga mu buryo rusange atarenze 1.200.000 Frw ku kwezi, dufite urubuga rwitwa Iwanjye twakoze na RHA umuntu yiyandikishaho, iyo wiyandikishije duhita tureba niba ibisabwa ubyujuje.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imyubakire y’amacumbi agezweho mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire [RHA], Léopold Uwimana avuga ko hari ibyiciro by’abantu bagorwa no gutura neza akaba ariyo mpamvu Leta yashyizeho gahunda y’amazu aciriritse.

Avuga ko ari gahunda itarobanura abantu mu cyiciro runaka, gusa ngo harebwa niba uwaka inguzanyo afite ubushobozi bwo kuyishyura.

Uwimana avuga kandi ko iyo “ufite imitungo mu gice cy’umujyi umutungo urebwa ukuntu umeze, iyo ari ahantu ho guturwa ntabwo icyo gihe wemererwa kujya muri iyo gahunda.”

Asobanura ko ubukangurambaga bwatangijwe bwatangirijwe i Kigali kuri uyu wa 21 Nyakanga 2022 buzasozwa bageze ku ntego yo gutuza neza abanyarwanda bagorwaga no kubona amacumbi yujuje ubuziranenge.

Uyu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi aho yashyizemo angana na miliyoni 150 z’amadorali y’Amerika mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kubona amacumbi ku giciro gicirirtse.

Mu 2019 ubushakashatsi bwerekanye ko mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu hose hakenewe amacumbi mashya arenga 310.000 kugeza muri 2032.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imyubakire y’amacumbi agezweho mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire [RHA], Léopold Uwimana
Hashyizweho urubuga ruzahuza abasaba inguzanyo,ibigo by’imari n’abubaka amazu aciriritse.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Nyanza: Abarundi bashimuse umuturage wahiraga ubwatsi bw’amatungo

Inkuru ikurikira

Intumwa y’Imana Dr Gitwaza yashimiye abakirisitu birinze abo yise “Abashotoranyi”

Inkuru ikurikira
Intumwa y’Imana Dr Gitwaza yashimiye abakirisitu birinze abo yise “Abashotoranyi”

Intumwa y'Imana Dr Gitwaza yashimiye abakirisitu birinze abo yise “Abashotoranyi”

Ibitekerezo 30

  1. Sebihe says:
    shize

    Murasetsa rwose 1,2000,000 ku ukwezi? Ni bande bayinjiza ? Ni Abarimu,umuforomo ayo bahembwa ntimuyazi? Mwarakize koko.

    • Ngabonziza says:
      shize

      Ntago bavuze ko ugomba kuba ariyo winjiza ahubwo ayo ni mugomba kuba mutarengeje

  2. Kurazikubone Jean says:
    shize

    Ibi ni ugukura mu jisho rubanda giseseka! Kwumva ngo bagiye gushyira igorora abasanzwe baragabiwe iby’igihugu, biteye agahinda. Ninde koko uhembwa miliyoni irengaa ku kwezi? Ntabwo bageze kuri 1 ku banyarwanda ijana. Mwilinde gushotora cyanga kurakaza abaturage!

    • Didi says:
      shize

      Wasanga nuwanditse iyi nkuru atayahembwa

      • Emmanuel says:
        shize

        Hhhhh yayakurahe she!!

  3. Gakuru says:
    shize

    Uyu n,umurengwe nogukina k,umubyimba abahembwa make iyo mubona minifotra ivugako nta mukozi uzazamurwa mu ntera horizontal promotion ngo kubera covid-19 harya ntimwabonye abazamuwe bongererwa lamusamu ,muganga wahanganye na covid nanubu rukigeretse igihembo yabonye kirazwi mwarangiza ngo inzu izahabwa uwinjiza 1,200,000 k,ukwezi ufite azongererwa

    • Habari says:
      shize

      Ariko bavuze utarengeje ayo, ntabwo bavuze uyahembwa. Iyo bavuze utarengeje ayo, haba harimo n’utayagezaho!

      • Kajuga says:
        shize

        Ahubwo se ko mushinyagura umuryango waba winjiza amafaranga angana gutyo ukananirwa kwiyubakira nawo waba ufite ikibazo gikome!Gusa kuvuga ko umuntu winjiza amafaranga arihejuru ya million bukwezi atura munzu iciriritse biratangaje kandi abanyarwanda 99%batayinjiza ngaho nimwibaze uko babaye!

  4. Thanks says:
    shize

    Abanyamurengwe gusa,uyu yumva guhembwa 1,200,000 frw Ari macye? Uziko hari n’umara imyaka 3 atarayahembwa!!!! Ubuse mwarimu,umuforomo,yayigura gute ko ari mu bahembwa macye?

    • Emmanuel says:
      shize

      Ubwo se umuntu uhebwa 1.200.000frw
      Yananirwa kwiyubakira iyo nzu
      Naringize ngo najye ngiye kwisangamo

      None n’ubundi bari kubijyana aho ibindi biri

      Batekereza kubahebwa ibihumbi 100kg
      ko aritwe benshi
      Ubwo ni ukuvuga ko
      Muri uwo mushinga
      Nta muganga urimo bo hasi nibo benshi
      Nta mwarimu urimo bo kwi shurri
      Nta mushoferi urimo nibo benshi
      Nta mufundi urimo
      Nta musilikare urimo bamwe batagira amapeti

  5. Samu says:
    shize

    Ka twizereko bibeshye mumyandikire Ari ibihumbi 120 bashatse kwandika, ataribyo Ako ni agasomborotso.

  6. Charles says:
    shize

    Ahubwo c nigute bitandikisha ko byanyobeye.
    Umuntu acahe kugirango yiyandikishe ngo nisabire inguzanyo? Ababizi mumfashe.

    • Emmanuel says:
      shize

      Uhembwa ama miliyoni se nawe?

  7. Ferit says:
    shize

    Ngo n’Umwalimu Sacco uzatanga kuri iyo nguzanyo?
    Ko menya abageza kuri 1/4 cy’uwo mushahara babarwa kuntoki!

  8. Jean says:
    shize

    Hhhh ngo nuko twese dukomeza kumirwa 😂

  9. Francois says:
    shize

    Nzashima porogaramu izashyira mwarimu,umuforomo n’a bandi bose ba hembwa intica ntikize ku isonga
    Umunsi u Rwanda ruzareka kubasonga uzaba rugeze ku Ntago.

  10. Dakar says:
    shize

    Muradufashije koko!
    Wagira ngo mwakize mutavunitse ni yo mpamvu muzi ko 1.200.000fra ku kwezi ari amafaranga make. Imana Nkuru idaca urwa kibera izajye yumva ayo magambo y’ubwirasi.

  11. Anonymous says:
    shize

    Nibyo Koko mbonye handitse ngo munsi ya 1. 200.000 frw . Ubwo nuhembwa 100k yakwibonamo rwose umuntu yatunga inzu kbsaaa . Turiyandikisha gute Wana ?

    Mumfashe kibimenya .

    • keza says:
      shize

      bagusubize numviremo

  12. Uwingabire Jean Bosco says:
    shize

    Ayo uhembwa yose ari munsi ya 1.2M wemerewe inguzanyo, ahubwo mwiyandikishe vuba 🙇‍♀️

  13. Alias says:
    shize

    Ubwo se nkanjye udahembwa na 70000frws nzahabwa credit? Abakire murironda kbs!

  14. Anonymous says:
    shize

    Mutware imigogoro yanyu

  15. Bernard says:
    shize

    Munyumvire nukuri pe ,sha ibi birababaje rwose , kuko aringe uhembwa ariya sinakwirirea nza kwandavura kuri iyo nguzanyo yanyu pe

    Ubuse umwalimu sacco uzatanga iyo nguzanyo Koko kdi numva muri icyo kiciro ntamwalimu urimo Koko?
    Birababaje

    Bakatubwiye minimum tukayumva aho kugirango bavuge maximum gusa

    Wenda bibe hagati ya 80k kuzamura nubwo nayo abarezi twasangamo nimbarwa

  16. Benoit says:
    shize

    Ubwo umwalimu uhembwa 50.000frs inzu ya 40.000.000frs yayishyura agatungwa n’iki?
    40.000.000frs:50.000frs=800amezi =imyaka 66,6 atarya adasoma no kumazi y’umugezi yewe atanakaraba agasabune!

  17. Anonymous says:
    shize

    Inkuru zanyu ntabushishozi muzandikana it

  18. SEMARONKO Isaie says:
    shize

    Mujye mureka ubushinyaguzi no gukina abakene kumubyimba!! 1200000 nibangahe bayahembwa kukwezi muri iki gihugu kuburyo mwavuga ko ari umushahara uciriritse?! Nibyo rwose abafite bazongererwa

  19. Anonymous says:
    shize

    Muba mugira ngo mwivugire inkuru.
    Ubu se mwalimu uhemnwa 50, 000
    Nibiciro biri ku isoko mwumba yagura inzu ya millioni 60 ngo ayibaze iki?

  20. Zephanie says:
    shize

    Ubundi niba hari uhembwa ayo mafaranga akaba atariyubakira inzu ndumva ntazi icyo ari gutekereza.

  21. Ntsinzi says:
    shize

    Ase kuki mwihutira kuvuga!!! Ntimujya musoma mujye mubanza munasobanukirwe, maze muntenge cyangwa mushime!!
    Ntabgo Leta ifata imwanzuro itabanje kuwigaho, kandi iba igamije gushiraho ibyorohereza umuturage. Rwose tujye tuba abantu basobanutse, kandi dushigikire igihugu cyacu!!!

    • Fernandel says:
      shize

      Ubwo se uvuze ko abatanze ibitekerezo batazi gusoma? Mbwira: ko abahembwa macye aribo benshi uriya mushinga uje gucyemura iki? Abantu twaribabariye did. Ntibakadukine ku mubyimba.
      Nawe munyamakuru jya ubanza ushishoze mbere yo gusohora inkuru.

Inkuru zikunzwe

  • AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • IBUKA yagiriye inama Past Kalisa urega mugenzi we gutanga ikirego muri RIB

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bazanwe mu Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Ingabo za Congo zongeye kubura imirwano zihanganyemo na M23

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

Bamwe mu bakinnyi bamenyerewe ntibahamagawe mu ikipe y’Amavubi

2022/08/18 12:30 AM
Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

2022/08/17 9:42 PM
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

2022/08/17 3:01 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010