Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Breaking: Abanyamuryango ba Ferwafa basabye ko Muhire yirukanwa

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/07/23 5:56 PM
A A
7
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Mu nteko rusange yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, abayitabiriye basabye ko Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry, yirukanwa burundu kubera amakosa yakoze mu masezerano ya MASITA.

Muhire Henry yasabiwe kwirukanwa

Abasabye ibi bashingiye ko uyu Munyamabanga yakoze amakosa yo gusinya amasezerano mu izina rya Ferwafa kandi uru rwego rutabizi, ndetse aya masezerano akaba ashobora kugira ingaruka mbi ku banyamuryango bayo.

Muri iyi nteko rusange, Nizeyimana Olivier uyobora Ferwafa, yavuze ko iri shyirahamwe rifatanyije na Minisiteri ya Siporo batanze uburenganzira bwo gushaka uruganda ruzambika ikipe y’Igihugu, ariko batigeze batanga uburenganzira bwo gusinya amasezerano ndetse batunguwe no kubyumva.

Akivuga ibi, bamwe mu banyamuryango ba Ferwafa, basabye ko Muhire Henry yakwirukanwa mu kazi ke kuko yakoze amakosa akomeye kandi azakora ku mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Kwamamaza

Mu basabye ko Muhire yakwirukanwa, harimo perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal wavuze ko ubwo aheruka ku mugabane w’i Burayi, yabwiwe n’abayobora uruganda rwa MASITA ko uru ruganda ruzajyana Ferwafa mu nkiko za FIFA.

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yasabye Abanyamuryango kwihangana kuko inzego zirimo RIB, zikomeje gukora iperereza kuri ibi bivugwa kuri Muhire Henry.

Basabye ko Muhire yirukanwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Mukura VS ishobora kwirukana abakinnyi 8 mu mpinduka zikomeye ishaka gukora

Inkuru ikurikira

Imodoka ya RCS yagonze umuntu wari ugiye gusenga

Izo bjyanyeInkuru

AS Kigali ntizakina Igikombe cy’Amahoro

AS Kigali ntizakina Igikombe cy’Amahoro

2023/02/05 1:02 PM
Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Sitting Volleyball: Intwari na Bugesera begukanye igikombe cy’Ubutwari

Sitting Volleyball: Intwari na Bugesera begukanye igikombe cy’Ubutwari

2023/02/05 9:01 AM
Inkuru ikurikira
Nyanza: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu iteme

Imodoka ya RCS yagonze umuntu wari ugiye gusenga

Ibitekerezo 7

  1. irere john says:
    shize

    Ibyo se birashoboka?Agasinya abamukuriye batabizi???Yitwaje ayahe mategeko?Ni nde umukingiye ikibaba? Atari ibyo,ahubwo yafungwa.Byaba se ari bya bindi byo ku bwa Habyarimana abakiga bavugaga ngo “Ici ni icigo cacu mwaa” ??? Nguko uko isi yacu ikora.Reba ukuntu birirwa bafunga abariye Ruswa ntoya,nyamara Bamporiki yigaramiye iwe !!! Mu gihe Itegeko-Nshinga rivuga ko “Abantu bose bareshya imbere y’amategeko”. Rugamba ati:” Iyi si irarwaye”.

    • Lomami kodo sankolo says:
      shize

      Ko mbona Abaperezida bamakipe batari aba sportifs. (Absence de l’esprit sportif):
      Nta kuntu icyo kibazo mwagikemura mudaciye igikuba cyo guteza umunyarwanda ubushomeri?
      Mushyize ku munzani mwasanga ibibi byakozwe na Muhire biruta ibyiza yakoze?

  2. MUVUNYI says:
    shize

    Ariko bombori bombori yo muri FERWAFA izarangira ryari. UMUNYAMABANGANSHINGWABIKORWA BIVUGA IKI? Mugomba kuba mutazi icyo bivuze; Kandi wasanga amategeko yo n’amabwiriza yo muri FERWAFA afite icyuho. None se niba harabayeho gutanga uburenganzira bwo gushaka uruganda rwagurwamo imyenda, rukaboneka, hagomba gukurikiraho iki? Ko mutakivuga? Byari byanditse uko bizagenda hanyuma ubunyamabanga bubirengaho? Uko dusanzwe tubizi, UMUNYAMABABANGANSHINGWABIKORWA ashinzwe imicungire ya buri munsi. INAMA RUSANGE yemeza gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari . Maze inama y’ubutegetsi ikabishyira mu bikorwa. Kuko abagize inama y’ubutegetsi badashinzwe imirimo ya buri munsi, baha ububasha UBUNYAMABANGANSHINGWABIKORWA; Bityo, uretse amasezerano y’igihe kirekire, ubufatanye, ubutwererane, inkunga, ibindi bikorwa umunsi ku wundi n’ubunyamabanga. Ibaze noneho iyo harimo ibyihutirwa? None se , kugura ibikoresho, bisaba ko presida wa FERWAFA aza gutanga uburenganzira ngo ikintu ni gikorwe? Niba adahari yagiye kurangura DUBAI, SINGAPOUR, CHINA, byose bizahagaragara mpaka avuye gukemura ibye? Kugura imyenda y’ikipe kweri bisaba ko perezida aza gusinya ngo igurwe? Kugura indobo , umukoropesho, impapuro, company zikora isuku, ni perezida uza gusinya? MBEGA URWAHA RUKOMEYE? Mutubwire niba harabayeho KUNYEREZA UMUTUNGO. ATARI IBYO, MWABA MUZANA INDURU ZUBUSA. MUNOZE IBITAGENDA IWANYU. SI NON BIZAHORA ARI AGATERERANZAMBA.

    • Kamina says:
      shize

      Ubundi buri kigo gicunzwe neza kigira procurement policy. Nunze rero mubyo uvuga twakabaye tubwirwa aho uburenganzira bwa secretaire general butangirira n’aho bugarukira muri iyi policy. Ese yakoze ibiri mu nshingano ze cg yaratandukiriye?

      • Fey Baby says:
        shize

        Buriya rero,igihari ni kimwe. Mbere yakoze amakosa,atasabiye imbabazi,ahubwo agaruka ku mbaraga. Uko byagenda kose abantu bakorana, ku kibazo kivugwa aha, siwe wafataga umwanzuro wa nyuma,no gusinya yashoboraga kubikora ariko abimenyesheje abafite aho bahuriye na byo. Hanyuma se nabisinya,ikigo kitaraba tayari kuyashyira mu masezerano,hazakurikiranwa nde?
        Kandi niba abanyamuryango bafata umwanzuro umeze utyo,ni uko nta kizere bamufitiye. Ubutaha hazatumizwa inama,nayizamo abanyamuryango bisohokere. Kubaho ni ukubana no guca bugufi,si uguhangana. Naho ibya “muzi uko naje aha”, bizamugwa nabi tu

  3. Pingback: Breaking: Abanyamuryango ba Ferwafa basabye ko Muhire yirukanwa - Hano News
  4. MUJYANAMA says:
    shize

    Ariko iyo muzi uko naje mwayikuyehe? Ni nde wababwiye ko MUHIRE ariwo mu BISUBIZO nk’uko mujya mubivuga. Ntabwo ari muzi uwo ndiwe, sina muzi uwanzanye, ni umwana wirwanyeho mubuzima bwe, muzabaririze. Ubwo abashaga uriya mwanya basizoye, ariko ikibazo ndahamya ko kiri mu micungire ya BURI MUNSI YA FERWAFA. MUKUBURE IMBERE Y’UMUHARURO WANYU. IBINDI MURI MO gushyushya gusa. Ese ubundi ikibazo cyo muri administration gihamagarizwa INAMA RUSANGE KUVA RYARI?
    AHO HARIMO IKINTU.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

ITANGAZO RYO KUMENYESHA IYEGERANYA N’IGABANYA RY’UMUTUNGO

2023/02/05 1:23 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010