Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ese koko ikibazo Masita gikwiye kubazwa Muhire wenyine?

Inzego zitandukanye ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, ntibahuriza ku makosa yakozwe yo gusinyana amasezerano n'uruganda rwa Masita rukora imyambaro n'ibindi bikoresho.

Yanditswe na: HABIMANA Sadi
2022/07/27 11:51 AM
A A
3
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Mu nteko rusange iherutse guhuza abanyamurango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, perezida w’iri shyirahamwe, Nizeyimana Mugabo Olivier, yabwiye abanyamuryango ko ari mu batunguwe no kumva amasezerano yasinywe mu izina rya Ferwafa kandi batabizi.

Abanyamuryango ba Ferwafa ntibahuriza ku kibazo cya Masita na Muhire

Aya masezerano ya Masita yasinywe n’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry Brulart bikavugwa ko yabikoze abamukurite batabizi.

Ubwo Muhire yerekezaga ku Mugabane w’i Burayi gushaka uruganda ruzambika ikipe y’Igihugu Amavubi, yajyanye na Edmond Nkusi Marie usanzwe ari Komiseri ushinzwe iterambere rya ruhago muri Ferwafa na Cyamwenshi usanzwe ashinzwe iyamamazabikorwa muri iri shyirahamwe.

Aya masezerano yasinyweho tariki 15 Werurwe, bikavugwa yagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa tariki 1 Mata akazasozwa tariki 31 Werurwe 2026.

Kwamamaza

Ni amasezerano yateje ikibazo kuko perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier atabizi ari nacyo cyatumye adashyirwa mu bikorwa.

Igikomeje kwibazwa, ni ukuba Muhire yaba yarihaye uburenganzira bwo gusinya kuri aya masezerano cyangwa yari yabitumwe n’ubuyobozi bwe.

Iki kibazo giherutse guteza impagarara mu nteko rusange ya Ferwafa, bamwe bahamya ko Muhire atibwirije kujya gusinya kuri aya masezerano ahubwo hari izindi nzego zari zibizi ariko uyu Munyamabanga Mukuru akaba ari kubibazwa wenyine.

Umwe mu banyamuryango ba Ferwafa waganiriye na UMUSEKE, yahamije ko ibi Muhire yakoze atabikoze wenyine.

Ati “Ntabwo Muhire ari injiji yo gusinya amasezerano angana kuriya abyibwirije. Ahubwo Muhire niwe nsina ngufi igomba kubibazwa ariko ntabwo amakosa ari aye wenyine n’ubwo yayakoze.”

Aya masezerano afite agaciro ka miliyari irenga y’amafaranga y’u Rwanda ntabwo avugwaho rumwe n’abatandukanye bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu nteko rusange iherutse guhuza abanyamuryango ba Ferwafa, bamwe basabye ko Muhire yakwirukanwa kuko bahamya ko yakoze amakosa adakwiye kwihanganirwa kandi ashobora gutuma Masita ijyana Ferwafa mu nkiko bityo bikazagira ingaruka mbi ku mupira w’amaguru mu Rwanda.

Bamwe bahamya ko Muhire adakwiye kubibazwa wenyine

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Mageragere: Basabwe ubufatanye mu gukumira ihohoterwa

Inkuru ikurikira

Rwanda: 11.2% bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Sitting Volleyball: Intwari na Bugesera begukanye igikombe cy’Ubutwari

Sitting Volleyball: Intwari na Bugesera begukanye igikombe cy’Ubutwari

2023/02/05 9:01 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Inkuru ikurikira
Rwanda: 11.2% bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije

Rwanda: 11.2% bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije

Ibitekerezo 3

  1. Bakame says:
    shize

    Nonese nimba atarabyibwirije kuki aterekana ababimutumye bityo uwo mutwaro ukamuvaho yemye.

  2. Hagenimana justin says:
    shize

    Ahubwo bazamufunge,hamwe nibindi bisambo bituma umupira idatera imbere

  3. Anonymous says:
    shize

    Umuntu arifata ibintu adafitiye uburenganzira akabikora ??

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010