Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Afurika

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/07/06 11:39 PM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Nigeria: Nibura imfungwa 400 zaburiwe irengero bivuye ku gitero cyagabwe kuri gereza iri mu Murwa mukuru Abuja, nk’uko inzego z’ubuyobozi zabitangaje.

Kuje Medium Security Prison ni yo gereza yatewe iri ku Murwa mukuru Abuja (Today Nigeria News)

Imfungwa 4, umwe mu bacungagereza, na benshi mu bagabye igitero bishwe nk’uko ubuyobozi bubivuga.

Related posts

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

2022/08/17 8:03 AM
RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

2022/08/17 3:08 AM

Umutwe wa Boko Haram ugendera ku mahame ya Kisilamu ni wo ukekwa gukora iki gitero, ndetse birakekwa ko mu mfungwa zatorotse zirimo na benshi bari abarwanyi b’uyu mutwe.

Kuva mu mwaka wa 2020 imfungwa 5,000 zatorotse gereza zo muri Nigeria.

Nijoro ku wa Kabiri humvikanye urufaya rw’amasasu kuri gereza ya Kuje iri hanze gato y’umurwa mukuru Abuja.

Umwe mu baturage yabwiye Ibiro Ntaramakuru, AFP ati “Twumvise amasasu ku muhanda. Twaketse ko ari abajura bitwaje intwaro.”

Yongeraho ati “Nyuma haje kumvikana ikintu gituritse. Humvikana icya kabiri n’icya gatatu.”

Urwego rushinzwe amagereza muri Nigeria rwavuze ko imfungwa 4 zishwe, izindi 16 zirakomereka ubwo igitero cyabaga.

Abayobozi bavuze ko bamwe abantu bakomeye bafunzwe batari mu mfungwa zatorotse.

Imfungwa 1,000 zari muri gereza ubwo habaga igitero zose zatorotse, abayobozi bashinzwe amagereza bakavuga ko nyuma abagera kuri 443 bongeye gufatwa.

Minisitiri w’Ingabo, Bashir Magashi yatangarije Abanyamakuru ko bikekwa cyane ko igitero cyagabwe n’umutwe wa Boko Haram, ndetse abarwanyi bawo 64 babashije gutoroka.

Ati “Nta n’umwe muri bo ukiri muri gereza, abarwanyi bawo bose bahunze.”

Umutwe wa Leta ya Kisilamu mu gace ka Africa y’iburengerazuba wiyita ISWAP wigambye kiriya gitero, uvuga ko wafunguje imfungwa nyinshi.

Kuva muri 2016 uyu mutwe wa ISWAP watandukanye na Boko Haram ariko kenshi iyo abayobozi bawuvuga hari ubwo baba bavuga Boko Haram cyangwa wo.

Perezida wa Nigeria utotohewe n’abamunenga kuba atabashije gukemura ibibazo by’umutekano muke mu gihugu cye yavuze ko kuba imfungwa zingana kuriya zacitse ari uko inzego z’ubutasi n’igisirikare bifite integer nke.

Yasabye ko hazakorwa raporo irambuye kuri kiriya gitero.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

Inkuru ikurikira

Muhanga: Amatara acanira Umujyi yarazimye biratiza umurindi abajura

Inkuru ikurikira
Muhanga: Amatara acanira Umujyi yarazimye biratiza umurindi abajura

Muhanga: Amatara acanira Umujyi yarazimye biratiza umurindi abajura

Inkuru zikunzwe

  • AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • IBUKA yagiriye inama Past Kalisa urega mugenzi we gutanga ikirego muri RIB

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bazanwe mu Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Ingabo za Congo zongeye kubura imirwano zihanganyemo na M23

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

Bamwe mu bakinnyi bamenyerewe ntibahamagawe mu ikipe y’Amavubi

2022/08/18 12:30 AM
Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

2022/08/17 9:42 PM
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

2022/08/17 3:01 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010