Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi yashyize inyeshyamba za M23 mu ihurizo
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi yashyize inyeshyamba za M23 mu ihurizo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana 07/07/2022 11:13
Major Willy NGOMA uri hagati ni we muvugizi wa M23 (Archives)

Mu gihe Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Congo Kinshasa mu biganiro bahuriyemo i Luanda muri Angola bemeje ko inyeshyamba za M23 zihagarika intambara kandi zikava mu bice zafashe, mu gihe hategerejwe inzira yo gusubiza ibintu mu buryo, imirwano yakomeje, ndetse inyeshyamba ziribaza aho zizajya niziva aho zafashe.

Major Willy NGOMA uri hagati ni we muvugizi wa M23 (Archives)

Amakuru aravuga ko ingabo za Congo, FARDC zabutse zirasa ku birindiro bya M23 ahitwa Kanyabusoro muri Gurupema ya Gisigari.

Ndetse Lt.Gen Philemon Yav Umuyobozi w’ingabo za Zone ya 3 muri FARDC, ni we wahawe inshingano zo kurwanya inyeshyamba za M23.

Ku rundi ruhande, izi nyeshyamba zashyizwe mu ihurizo rikomeye ryo kumenya aho zerekeza mu gihe ba Perezida Paul Kagame, na mugenzi we Félix Tshisekedi banzuye ko zihagarika imirwano zikanava mu duce zafashe.

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko utiteguye gukurikiza ibyo Leta ya Congo ivuga ko byemeranyijweho ku wa Gatatu mu nama y’i Luanda muri Angola.

Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ikibazo cy’uyu mutwe ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Congo.

Major Ngoma yagize ati: “Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro?”

Yongeyeho ati “Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?” Yavuze ko ibi biganiro by’i Luanda “nta cyo bizageraho”.

Ati: “Twebwe turwanira impamvu nziza kandi y’ukuri”.

- Advertisement -

Perezida Félix Tshisekedi yavuguye i Luanda ko yizeye ko inzira yatangiye i Luanda, isiga inyeshyamba zishyize intwaro hasi hagategerezwa ibizagerwaho kugira ngo hagaruke icyizere, agashinja M23 kuba zarafashe intwaro mu gihe mu biganiro by’i Nairobi baganiraga ngo bakemura ibibazo zivuga ko bihari.

Ati “Birababaje kuba M23, umutwe witwaje intwaro wari kumwe natwe mu biganiro i Nairobi, ariko imyitwarire yabo ntiwayisobanura, kuba umuntu afite ibyo asaba kandi hari uri kumwumva ariko bagafata intwaro ngo batere ubwoba cyangwa bashyireho igitutu.”

Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

League yateye utwatsi RBA ishaka kwerekana shampiyona

Eden Care yatangije uburyo bw’ubuvuzi bwifashisha murandasi

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Ange Eric Hatangimana 07/07/2022 11:13 07/07/2022 11:13
Inkuru ibanza Muhanga: Amatara acanira Umujyi yarazimye biratiza umurindi abajura
Inkuru ikurikira Muhanga: Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umugore
- Advertisement -

Amakuru aheruka

League yateye utwatsi RBA ishaka kwerekana shampiyona
Imikino Inkuru Nyamukuru
Eden Care yatangije uburyo bw’ubuvuzi bwifashisha murandasi
Inkuru Nyamukuru Ubuzima
Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

League yateye utwatsi RBA ishaka kwerekana shampiyona
22/09/2023 7:36

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?