Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Minisitiri mushya muri Guverinoma, menya uwo ari we
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Minisitiri mushya muri Guverinoma, menya uwo ari we

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND 30/07/2022 8:55
Eric Rwigamba wagizwe Minisitiri wa Ministeri nshya ishinzwe ishoramari rya Leta

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022, Perezida wa Repubulika  y’u Rwanda Paul Kagame yagize Eric Rwigamba Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, iyi na yo ni Minisiteri nshya.

Eric Rwigamba wagizwe Minisitiri wa Ministeri nshya ishinzwe ishoramari rya Leta

Ni Minisitiri mushya muri Guverinoma, agiye kuyobora Minisiteri nshya nyuma ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu, ikuriwe na Dr Jean Damascene Bizimana.

Rwigamba ni mushya muri Guverinoma ariko si mushya mu ishoramari yahawe kuyobora.

Rwigamba azobereye ibijyane n’iterambere no gushyira mu bikorwa ibikorwa by’ishoramari kwandika imishinga no kuyicunga.

Uyu mugabo kandi ni inzobere mu igenamigambi no gucunga imishinga iciriritse, imisoro, igenzura ry’imari, n’igenzura ku mari.

Rwigamba Eric mbere y’uko yinjira muri iyi  Minisiteri nshya yari Umuyobozi mukuru w’inzego z’iterambere ry’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN.

Muri 2008-2011  yari ashinzwe umutungo mu kigo cya GroFin ishami ry’u Rwanda.

Muri uwo mwaka kandi yanakoze muri Ecobank ari umugenzuzi mukuru w’imari mu bihugu birimo na Uganda.

Ubu ari mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) ni umuyobozi wungirije ushinzwe isoko ry’Imari n’imigabane ndetse akaba ari mu bajyanama bashinzwe ubugenzuzi ku mari muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

- Advertisement -

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) yakuye muri Letza Zunze Ubumwe za Amerika mu ishuri rya Oklahoma Christian University mu bijyanye n’Ubucuruzi n’imiyoborere.

Muri Uganda kandi yahize Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi, ahabwa impamyabumenyi na Makerere University.

Muri iyi Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta, Dr Yvonne Umulisa Umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubukungu, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.

Dr Yvonne Umulisa Umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubukungu, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW     

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

TUYISHIMIRE RAYMOND 01/08/2022 9:20 30/07/2022 8:55
Inkuru ibanza Étincelles yageze ku isoko; Yinjije bane
Inkuru ikurikira MONUSCO yatangaje impamvu imwe rukumbi izatuma iva ku butaka bwa Congo
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?