Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Mu biruhuko abana ntibakwiye kuba “iziragira zikicyura”

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/07/12 1:54 AM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Muri iki gihe mu Rwanda  abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari kurangiza umwaka w’amashuri 2021-2022 bitegura kujya mu biruhuko by’igihe kirekire, barabasabwa kwitwara neza no kwirinda ababashuka bakoresheje ikoranabuhanga cyangwa andi mayeri.

Abanyeshuri basabwe kwitwara neza mu gihe bagiyemo cy’ibiruhuko

Iki gihe isi bivugwa ko yabaye umudugudu, ndetse abantu ntibatinya kuvuga ko ari isi y’ikoranabuhanga. Abana bajya mu biruhuko baragirwa inama yo kudatwarwa cyane n’iryo koranabuhanga nka telefoni na Internet, mu rwego rwo kwirinda ibishuko cyangwa kugwa mu mutego w’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu.

Related posts

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

2022/08/17 2:56 PM
Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

2022/08/17 2:39 PM

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Guverineri w’Intara y’iburengerazuba, Habitegeko Francois, yasabye abana gukoresha ibiruhuko bafasha ababyeyi babo imirimo, basoma ibitabo banasubiramo ibyo bigishijwe, ndetse bakajya bitabira gahunda za Leta.

Abanyeshuri bagirwa inama yo kugira amakenga mu birori bitabira kuko na byo hari ubwo bahurirayo n’ababashuka.

Ababyeyi na bo basabwe kutareka abana ngo babe iziragira zikicyura, bakajya bamenya aho bagiye n’ibiri gukorerwa aho bagiye.

Habitegeko François, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagize ati “Icyo nabwira abana ni ukwirinda ibishuko ahubwo bagafata igihe cyo gufasha ababyeyi imirimo yo mu rugo, ariko bakagira n’igihe cyo gusoma ibitabo no mu makayi yabo basubiramo ibyo bize,

icyaka kabiri  ni ukwirinda ibigare n’ubuzererezi ahubwo bakitabira za gahunda bateguriwe n’abayobozi biciye muri gahunda nk’intore mu biruhuko.

Ababyeyi turabasaba kuganiriza abana no kugenzura ko batajya mu ngeso mbi, abana ntibakwiye kuba iziragira zikicyura babarinde ibyo bibarangaza kandi bagenzure imyitwarire yabo.”

Urwego rw’igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB na rwo ruvuga ko uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere ari na ko ibyaha  birikorerwaho bikomeje kwiyongera bityo rugasaba ubufatanye bwa buri wese mu gukumira ibi ibyaha bitandukanye birikorerwaho.

Dr. Murangira B Thierry ni Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha RIB ati “Turasaba abanyeshuri kwitondera ibirori no kubigendamo neza, nta we tubujije  kubijyamo turasaba ababyeyi guhoza ijisho ku bana babo umubyeyi akamenya aho umwana we  yagiye n’ibiri gukorerwamo, hari abageramo bakanywa ibiyobyabwenge abandi bagasambanywa bikabaviramo kureka ishuri.”

Umuvugizi wa RIB  yibutsa urubyiruko cyane cyane abanyeshuri bagiye kurangiza amashuri yisumbuye bitegura kujya muri za Kaminuza  kujya batahura bene ibyo byaha, bityo bikirindwa bitaraba.

Ati “Imbuga nkoranyambaga zirakoreshwa, habaho ubushukanyi butuma abantu bakorerwa ibyaha batangaza amakuru y’ibihuha bashukishwa za buruse zo mu mahanga, akazi keza n’abashukishwa urukundo hakabamo gucuruza abantu, hariho abakoreraho ibyaha byo gukangisha, no gusebanya.”

Amakuru atangazwa n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, avuga ko ibyaha byagiye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuva muri 2019-2021 umubare w’abantu bakekwa bari 901 harimo abari munsi y’imyaka 30 y’amavuko 363 bangana na 40%.

Imbugankoranyambaga esheshatu zakunze gukoreshwa muri ibi byaha uruza ku isonga ni  WhatsApp ifite  41.2% , YouTube  21.6%, Facebook  17.6%, Twitter 10.8%, instagram 7.8%  naho kuri Snapchat hagaragaye icyaha  kimwe.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW /IBURENGERAZUBA.

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

RDC yemejwe nk’umunyamuryango wa karindwi wa EAC

Inkuru ikurikira

Ruhango: Ibiraro 50 byasenywe n’ibiza umwaka ushize ntibirasanwa 

Inkuru ikurikira
Ruhango: Ibiraro 50 byasenywe n’ibiza umwaka ushize ntibirasanwa 

Ruhango: Ibiraro 50 byasenywe n'ibiza umwaka ushize ntibirasanwa 

Inkuru zikunzwe

  • Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bazanwe mu Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • IBUKA yagiriye inama Past Kalisa urega mugenzi we gutanga ikirego muri RIB

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umunyamabanga wa Leta ya America, Anthony Blinken yageze i Kigali

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Padiri Muzungu uzwi cyane nk’Umwanditsi w’ibitabo yatabarutse ku myaka 90

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

2022/08/17 3:01 PM
Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

2022/08/17 2:56 PM
Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

2022/08/17 2:39 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010