Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Muhanga: Ingengo y’imari y’akarere yavuye kuri miliyari 21 igera kuri miliyari 28 Frw
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Muhanga: Ingengo y’imari y’akarere yavuye kuri miliyari 21 igera kuri miliyari 28 Frw

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 01/07/2022 12:19
Gitifu w'Akarere Bizumuremyi Albashir na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Nshimiyimana Octave
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  bwabwiye abagize Inama Njyanama ko mu ngengo y’Imali bashoje basaguye arenga miliyari, amenshi akaba yari agenewe guhemba abakozi bagombaga gushyirwa mu myanya y’imirimo.
Gitifu w’Akarere Bizumuremyi Albashir na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Nshimiyimana Octave

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Alibashir n’Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange(Division Manager) Kampire Flora babanje kumurikira abajyanama ingengo y’Imali y’umwaka ushize wa 2021-2022 yanganaga na miliyari 21 y’amafaranga y’uRwanda.

Bizumuremyi avuga ko basaguye arenga miliyari yagombaga guhembwa abakozi bashyashya 68 batashoboye gushyirwa mu myaka y’imirimo kubera imbogamizi za COVID 19.

Gitifu Bizumuremyi avuga ko muri ayo mafaranga basaguye harimo n’azakoreshwa mu kubaka imihanda mishya ya Kaburimbo bafatanyamo na banki y’isi.

Ati “Mu zindi mbogamizi twahuye nazo, harimo kuba Akarere ka Muhanga  kari kateganyije kuzinjiza imisoro  miliyari zirenga 2 bakaba barayikoresheje ku rugero  rwa 90%.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Octave avuga ko mu ngengo y’Imali  nshyashya batoye bazakosora ibitaranoze ku buryo bwiza.

Ati “Ikidushimishije kurushaho ni uko muri iyi ngengo y’Imali nshya harimo amafaranga yo kubaka imihanda  mishya yagombaga kubakwa umwaka ushize.”

Hazubakwa ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye uzuzura utwaye miliyoni 260,  na Miliyoni 500 yagenewe kurwny isuri.Gusa Ubuyobozi bw’Akarere  buvuga ko mu bigo bimwe by’amashuri hagiye hagaragaramo imicungire mibi y’amafaranga bahabwa na Leta.

Abajyanama batoye ingengo y’Imali y’umwaka utaha irenga 28
Komite Nyobozi ya Njyanama
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

You Might Also Like

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

Rusizi: Abana 200 bo mu miryango itishoboye bawawe ibikoresho by’ishuri

NDEKEZI Johnson 01/07/2022 12:21 01/07/2022 12:19
Inkuru ibanza Ubucuruzi ku mupaka wa Gatuna, EABC irasaba abacuruzi kuhabyaza umusaruro
Inkuru ikurikira ITANGAZO RYA SEBINTU OLIVIER USABA GUHINDUZA AMAZINA
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
21/09/2023 7:48

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?