Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Imikino

No mu Rwanda nahakina; Mirafa udafite ikipe

Nizeyimana Mirafa usigaye utuye mu gihugu cya Zambia, yahishuye ko nta kipe afitiye amasezerano kandi yiteguye gukina aho ari hose yabona akazi kabone n'iyo byaba kugaruka mu Rwanda.

Yanditswe na: HABIMANA Sadi
2022/07/22 6:23 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Mu Ugushyingo 2020, Nizeyimana Mirafa nibwo yerekeje muri Zambia aho byavugwaga ko yashoboraga gukina muri Napsa Stars yo muri iki gihugu.

Nizeyimana Mirafa yemeye ko no mu Rwanda yagaruka kuhakina

Ntabwo byakunze ko ahita asinya amasezerano kuko yatsinze kubona ibyangombwa, aho abiboneye ahita asinyira ikipe ya Zanaco FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Muri Mutarama uyu mwaka, Mirafa yatandukanye na Zanaco FC atagiriyemo amahirwe, yerekeza muri Kabwe Warriors ariko amasezerano ye azakurangira mu ntangiriro za Nyakanga.

Nyuma y’amakuru yamwerekezaga muri Portugal, Mirafa aganira na UMUSEKE, yemeye ko nta ko kipe afite kandi yiteguye gukorera akazi aho kaboneka hose.

Kwamamaza

Ati “Ubu ndi free Agent negereje uzanganiza mbere ni ho nzajya. Ubu Zambia bari gukoresha umunyamahanga umwe. Urumva ko bigoye.”

Abajijwe niba yagaruka gukina mu Rwanda, Mirafa yasubije ko yahakina kugira ngo bibe byanamuha amahirwe yo kongera guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, bitewe n’uko yakwitwara.

Ati “Naza kabisa nkareba ko nakina n’imikino ibiri mu Amavubi byibura byampa amahirwe kuko mfite Visa y’imyaka icumi. Aho nabona akazi hose nakora.”

Yabonye amahirwe muri Portugal ayavutswe no kudakinira Ikipe y’Igihugu.

Uretse kuba adafite ikipe ubu, uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, mu minsi ishize hari amakuru yamujyanaga gukina muri Portugal ndetse n’ibiganiro byarakozwe ariko biza gupfa ku munota wa nyuma.

Ati “Ubu naragarutse. byapfuye ku munota wa nyuma basanze nta mukino n’umwe mfite mu Amavubi, gusa nari nasinye imbanziriza masezerano.”

Mu Rwanda, Nizeyimana Mirafa yakiniye amakipe arimo Rayon Sports, APR FC, Police FC na Étincelles FC y’iwabo i Rubavu.

Mirafa yabuze amahirwe yo gukina muri Portugal kuko nta mukino arakinira Amavubi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Amashirakinyoma ku banya-Sudan bishyuza Kiyovu Sports

Inkuru ikurikira

Uhuru Kenyatta yavuze igikenewe ngo Africa y’Iburasirazuba ibe isoko rusange, “imihanda”

Izo bjyanyeInkuru

Byafashe indi ntera! RIB yataye muri yombi umufana wa Kiyovu

Byafashe indi ntera! RIB yataye muri yombi umufana wa Kiyovu

2023/01/26 5:31 PM
Eric Nshimiyimana yasimbuye Étienne muri Bugesera

Eric Nshimiyimana yasimbuye Étienne muri Bugesera

2023/01/26 5:00 PM
Serumogo na Kiyovu ni inde wigiza nkana?

Serumogo na Kiyovu ni inde wigiza nkana?

2023/01/26 4:36 PM
Amagare: Irushanwa ry’Intwari ryagarutse

Amagare: Irushanwa ry’Intwari ryagarutse

2023/01/26 9:56 AM
Abanyarwanda bahawe umukino wo mu matsinda ya CAF

Abanyarwanda bahawe umukino wo mu matsinda ya CAF

2023/01/25 3:30 PM
Ndayiragije Étienne yahawe gutoza ikipe y’Igihugu y’u Burundi

Ndayiragije Étienne yahawe gutoza ikipe y’Igihugu y’u Burundi

2023/01/25 3:04 PM
Inkuru ikurikira
Uhuru Kenyatta yavuze igikenewe ngo Africa y’Iburasirazuba ibe isoko rusange, “imihanda”

Uhuru Kenyatta yavuze igikenewe ngo Africa y’Iburasirazuba ibe isoko rusange, “imihanda”

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

UPDATE: M23 yafashe Kitshanga, ingabo za Congo “ngo ntizarwanira ahari abaturage”

UPDATE: M23 yafashe Kitshanga, ingabo za Congo “ngo ntizarwanira ahari abaturage”

2023/01/26 8:57 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010