UPDATED: 19h20 Umwe mu bantu bakize cyane muri Ukraine yishwe n’igitero cy’Uburusiya ndetse apfana n’umugore we.

Oleksiy Vadatursky, wari ufite imyaka 74, n’umugore we Raisa bishwe n’ibisasu byarashwe mu ijro ryo ku wa Gatandatu bigwa mu rugo rwabo mu mujyi wa Mykolaiv.
Uyu mugabo afite ikigo cy’ubucuruzi kitwa Nibulon, kigurisha mu mahanga ibinyampeke.
Ikigo Forbes gikora urutonde rw’abantu bakize ku Isi, cyaherukaga gutangaza ko Oleksiy Vadatursky atunze miliyoni 450 z’amadolari.
Oleksiy Vadatursky yanahawe umudari w’Intwari n’igihugu cye cya Ukraine.
Umuyobozi w’Umujyi wa Mykolaiv, Oleksandr Senkevych yavuze ko igitero cy’Uburusiya ku wa Gatandatu nijoro gishobora kuba kiri mu bikomeye cyane bwagabye kuri uriya mujyi.
Ibisasu byaguye ku mahoteli, inzu z’imikino, ndetse amashuri abiri nay o yarashweho no kuri sitasiyo za essence no ku nzu z’abaturage.
Mykolaiv ni umujyi uri ku nzira yerekeza ku cyambu cya Odesa, kimwe mu binini cyane muri Ukraine kiri ku Nyanja y’Umukara, wakunze kuraswa n’Uburusiya kuva intambara itangiye tariki 24 Gashyantare, 2022.
Umujyanama wa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya bushobora kuba bwagambiriye guhitana uriya mugabo ku bushake.
Mykhailo Podolyak yatangaje ko igisasu kimwe cyaguye ku buriri bw’uriya muherwe bikaba bishoboka ko cyoherejwe n’abakigenzuraga.

BBC
Ku wa 28 /06/ 2022 Saa 07h30 Abantu bahitanywe n’igisasu cy’Uburusiya bageze kuri 18
Abantu 18 babaruwe mu bamaze guhitanwa n’igisasu cy’Uburusiya cyaguye ku nyubako y’iguriro igendwa cyane mu mujyi wa Kremenchuk ku wa Mbere mu masaha y’ikigoroba muri Ukraine.
Inzu yarimo abantu 1,000 nk’uko Perezida Volodymyr Zelensky yabitangaje ubwo igisasu cyari kimaze kuyigwaho ahagana saa 15h30 muri Ukraine.
Abayobozi b’Ibihugu bikize cyane ku Isi biri mu ihuriro ryitwa G7 igitero cyabaye bari mu nama mu Budage, bose bacyamaganye bavuga ko ari amahano.
Itangazo ryabo rivuga ko “Kugaba ibitero ku baturage bose b’abasivile bigize icyaha cy’intambara.”
Kiriya gitero cyakomerekeyemo abantu 59 kandi imibare ishobora kwiyongera nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.
Ku wa Mbere Saa 20h10 UN, Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza bamaganye igitero cy’Uburusiya
Nibura abantu 10 bamaze kumenyekana ko baguye mu gitero cyagabwe n’Uburusiya ahitwa Kremenchuk ubwo igisasu cya rutura cyagwaga ku nzu igurirwamo ibintu bitandukanye, abantu 40 bakomeretse.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson yamaganye ibikorwa bya Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin yise ko ari ubugome n’ubunyamaswa.
Yavuze ko kuba kiriya gitero cyabaye ku munsi Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky aha ikiganiro Abayobozi b’umuryango G 7 w’Ibihugu bikize ku Isi bishobora guha imbaraga bariya bayobozi mu gufata umwanzuro wo gushyigikirana kugira ngo inshuti za biriya bihugu zihangane na Perezida Putin.
Boris Johnson ati “Iki gitero kibi cyongeye kugaragaza aho ubugome n’ubunyamaswa Umuyobozi w’Uburusiya aganamo.”
Yagaragaje ko yifatanyije n’inzirakarengane zigwa mu ntambara ibera muri Ukraine.
Ati “Putin agomba kubona ko imyitwarire ye nta cyo yakora ko ahubwo ikomeza guha imbaraga Ukraine, na buri gihugu cyo mu muryango wa G7 guhagarara kuri Ukraine igihe cyose bizasaba.”

Imibare ya vuba ku bantu baguye muri kiriya gitero ni abagera ku 10 abandi 40 bakomeretse nk’uko ayo makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Intara ya Poltava, Dmytro Lunin
Amashusho agaragaza icyotsi kinshi giherekejwe n’umuriro w’igishyito nyuma y’uko igisasu rutura kiguye ku iguriro rya Kremenchuk ahagana saa 15h50 ku isaha yo muri Ukraine, cyakora abatabazi bahise bakwakwanya mu kuzimya iyo nyubako no gutabara abantu bari bayirimo.
Dmytro Lunin yashinje Uburusiya gura ibyaha by’intambara.
Yavuze ko umubare nyawo w’abantu bahitanyw ena kiriya gisasu utazwi cyo kimwe n’abakomeretse.
Mbere Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yari yatangaje ko iriya nyubako igendwa cyane yarimo abantu 1000.
Ibarura ryakozwe muri Ukraine mu mwaka wa 2021 ryerekanye ko Kremenchuk ari umujyi utuwe n’abaturage 217,710. Ni umwe mu mijyi minini irimo inganda muri kiriya gihugu.
Ku wa 08/03/2022 saa 15h30
Intambara y’Uburusiya kuri Ukraine imaze iminsi 13
-Abantu miliyoni 2 bamaze guhunga bava muri Ukraine nk’uko UN ibivuga
-Guhunga kw’abaturage biri kuba mu mijyi ya Irpin, mu nkengero za Kyiv, ndetse no mu mujyi wa Sumy – muri ibyo bice habayeho agahenge k’imirwano ngo abaturage b’abasivile bahunge. Gusa ibitero byindege z’Uburusiya ku wa Mbere byahitanye abasivile 21. Abaturage barahunga bajya mu byerekezo impande zishyamiranye zumvikanyeho.
-Ukraine ishinja Uburusiya kuba bwarakomeje kurasa mu byerekezo abaturage bahunga Umujyi wa Mariupol banyuramo mu Majyepfo.
-Uburusiya bwavuze ko bushobora guhagarika kujyana gas i Burayi mu rwego rwo kwihimura ku bihano bukomeza gufatirwa.
-Ukraine yavuze ko yishe General mu ngabo z’Uburusiya witwa Maj Gen Vitaly Gerasimov
12h30 Intambara ibera muri Ukraine ku munsi wa 10

-Uburusiya bwatangaje ko bugiye gutanga agahenge abaturage b’abasivile bagahunga imijyi ya Mariupol na Volnovakha yo muri Ukraine
-Agahenge k’imirwano katangiye ku isaha ya saa 07:00 GMT (saa 09h00 a.m i Kigali), ndetse kemejwe n’ubuyobozi bwa Ukraine.
-Umuyobozi w’umujyi wa Mariupol yavuze ko nta yandi mahitamo uretse gusohoka bakava muri uwo mujyi mu gihe ibikorwa byo kuwurasaho bikomeje.
-Amakuru avuga ko nubwo Abarusiya birukanywe mu mujyi wa Mariupol, ariko bagose imijyi ya Kharkiv, Chernihiv, Sumy, ndetse na Mariupol ubwayo nk’uko ubutasi bw’Ubwongereza bubivuga.
-Ukraine yasabye ibihugu bya Nato gukomanyiriza indege z’Uburusiya mu kirere cyayo, ariko Neto yabyirinze mu rwego rwo kwanga gushyamirana n’Uburusiya.
-Abantu miliyoni 1.2 bamaze guhunga Ukraine kuva urugamba rutangiye nk’uko UN ibivuga.
-Uburusiya bwafunze imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Facebook.
IVOMO: aljazeera & BBC
Ku wa Kane tariki 03/03/2022 02h30 a.m Intambara ibera muri Ukraine imaze iminsi 8
-Uburusiya bwemeje ko abasirikare babwo 498 bamaze kwicwa mu ntambara ya Ukraine

-Urukiko Mpuzamahnga Mpanabyaha rwatangije iperereza ku byaha by’intambara Uburusiya bwaba buri gukora muri Ukraine
-Uburusiya bukomeje ibitero ku mijyi yo muri Ukraine mu mpande zose
-Abantu benshi birakekwa ko bishwe n’ibisasu byamaze umwanya munini biraswa ku mujyi wa Mariupol
-Uburusiya bwafashe umujyi witwa Kherson
-Inama rusange ya UN yabaye igitaraganya ibihugu byinshi byamaganye intambara yasojwe n’Uburusiya
-Umuherwe Roman Abramovich yavuze ko agurisha ikipe ya Chelsea FC, amwe mu mafaranga azabona akazayatanga afasha abagizwe ingaruka n’intambara muri Ukraine
-Hitezwe ibindi biganiro byo kugarura amahoro hagati y’intumwa za Ukraine n’iz’Uburusiya
15h50 Ibitero by’Uburusiya biri ku munsi wa 7
-Hateganyijwe ibindi biganiro hagati y’intumwa z’Uburusiya n’iza Ukraine

-Umubare w’abasivile bamaze kugwa mu ntambara ugeze ku 2000
-Imirwano ikomeye iri mu mpande zose z’igihugu cya Ukraine mu Majyaruguru, Iburasirazuba, no mu Majyepfo.
-Uburusiya buvuga ko bwafashe imijyi ya Kharkiv na Kherson
-Abantu bane bishwe n’igisasu cyaguye ku biro bikuru bya Polisi no kuri Kaminuza mu mujyi wa Kharkiv
-Abantu 700,000 bahunze Ukraine
-Ibiciro bya petrol ndetse na gas byatumbagiye ku isoko
-Imodoka z’intambara z’Uburusiya zikomeje kwerekeza ku murwa mukuru Kyiv


Ivomo: BBC
19h00 Ibitero by’Uburusiya biri ku munsi 6, uko byiriwe byifashe:
-Igisasu cy’Uburusiya cyangije umunara wa Teviziyo ku murwa mukuru Kyiv

- Kuva tariki 24 Gashyantare, UN ivuga ko abantu 136 b’abasivile bamaze kwicwa barimo abana 13, mu gihe abakomeretse ari 400 barimo abana 26.
-Mu mujyi wa Kharkiv wa kabiri mu bunini muri Ukraine, nibura abantu 10 bahitanywe n’ibisasu by’Uburusiya, 20 bakomeretse ubwo missile yagwaga ku nyubako ya Leta muri ako gace.
-Igikorwa cy’Uburusiya, Perezida wa Ukraine yavuze ko ari icy’iterabwoba, ndetse ashinja Uburusiya gukora ibyaha by’intambara bugaba ibitero ahantu hatuwe n’abasivile, bukica abantu barimo abana 16.
-Perezida wa Ukraine yasabye Abadepite b’Uburayi gufasha igihugu cye, ndetse avuga ko Uburayi bwakomera buri kumwe na Ukraine.
-Mu mujyi wa Okhtyrka, Leta ya Ukraine yemeje ko abasirikare bayo 70 baguye mu bitero byagabwe n’Uburusiya burasa ibisasu kuri uwo mujyi ku wa Mbere.
-Umurongo w’ibimodoka bya gisirikare by’Abarusiya ukomeje kwerekeza mu Mujyi wa Kyiv
-Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yabwiye UN ko Uburusiya budashaka ko Ukraine igira intwaro kirimbuzi (Nucleaire).
-Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yaciye iteka ko ikirere cya Ukraine kitemerewe gucamo indege.
-Impunzi zikomeje kwiyongera, abahunze barenga ibihumbi 660.
- Ukraine ivuga ko yishe abasirikare 5,710 b’Uburusiya, abarenga 200 bafatirwa ku rugamba ari bazima, ngo ingabo za Ukraine zangije ibifaru 198, zirasa indege 29, ndetse zishanyaguza imodoka zifasha abasirikare 846, zinarasa kajugujugu 29.


01h40 Ibitero by’Uburusiya bimaze iminsi 6

-Uburusiya burashinjwa gukoreshwa intwaro zitemewe ku rugamba
-Amashusho yerekanye imodoka nyinshi z’intambara z’Abarusiya zerekeje i Kyiv ku murwa mukuru wa Ukraine
-Perezida wa Ukraine yavuze ko abakorerabushake bashaka kurwanya Uburusiya bakuriweho visa kugira ngo binjire muri Ukraine
-Ibitero by’ibisasu byakomeje kumvikana ku murwa mukuru wa Ukraine
-Abaturage b’abasivile bishwe n’ibisasu byarashwe ku Mujyi wa Kharkiv, wa kabiri mu bunini muri Ukraine nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Umutekano
-Ibiganiro byabereye ku rubibi rwa Ukraine na Belarus bisa naho ntacyo byagezeho mu bijyanye no guhagarika intambara. Uburusiya bwavuze ko impande zombi zizakomeza ibiganiro mu minsi iri imbere.
-Perezida wa Ukraine, Zelensky yasabye ingabo z’Uburusiya gushyira hasi intwaro, ndetse asaba ko igihugu cye gihita gishyirwa mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
-Ibihugu bikomeje gukomanyiriza Uburusiya, ndetse ifaranga ryabwo ryataye agaciro ho 30%. Indege z’Uburusiya zakumiriwe mu kirere cy’ibihugu byinshi by’I Burayi.
-America yirukanye Abadipolomate 12 b’Uburusiya bari babuhagarariye muri UN ibashinja ubutasi. Bahawe kuba bavuye ku butaka bwayo tariki 7 Werurwe, 2022.
-Umubare w’impunzi z’Abanya-Ukraine ugeze ku 500, 000 bahungiye mu bihugu bituranyi.
-FIFA na UEFA byahagaritse amakipe yo mu Burusiya mu marushanwa yose ndetse n’amakipe y’igihugu.

28/02/2022 14h25 Intambara muri Ukraine, ibitero by’Uburusiya bimaze iminsi 5.

-Kuri uyu wa Mbere intumwa z’Uburusiya n’iza Ukraine zagiranye ibiganiro byabereye ku mupaka uhuza Ukraine na Belarus.
-Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy avuga ko amasaha 24 ari imbere akomeye cyane ku gihugu cya Ukraine.
-Ingabo za Ukraine zivuga ko zakumiriye umuvuduko w’abateye bavuye mu Burusiya.
-Abamaze gupfa bagera kuri 352 barimo abana 14 nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Ukraine ibivuga.
-Uburusiya bwamaze gushyira intwaro z’ubumara hafi ngo abazikoresha babe biteguye
-Ku isoko ry’imari n’imigabane ifaranga ry’Uburusiya ryataye agaciro cyane kubera ibihano by’Abanyaburayi
-Ukraine ivuga ko mu minsi y’urugamba imaze guhitana abasirikare b’Abarusiya 5,300 ngo yashwanyaguje ibifaru 191, irasa indege 29 z’intambara, kajugujugu 29 ndetse isenya imodoka zitwara abasirikare 816 nyamara nta ruhande rw’igenga ruremeza ayo makuru.
-Umubare w’impunzi umaze kugera ku bihumbi 420 n’abandi ibihumbi 100 bavuye mu byabo imbere mu gihugu cya Ukraine

18h25 Intambara muri Ukraine, ibitero by’Uburusiya bimaze iminsi 4.
-Perezida Vladimir Putin yavuze ko yasabye umutwe wa gisirikare ushinzwe intwaro kirimbuzi “kuzishyira hafi” mu gusubiza ibyo yita gushotorana kw’ingabo za Nato.

-America yanenze iki cyemezo ndetse iracyamagana ivuga ko kitemewe, naho Nato ivuga ko ari ibintu bibi kandi bitarimo gushishoza.
-Intumwa za Ukraine n’Uburusiya zemeranyije guhurira ku rubibi rwa Belarus zikaganira nk’uko byemejwe na Perezida Volodymyr Zelensky.
- Ingabo za Ukraine zivuga ko zakomye imbere igitero cy’Abarusiya mu mujyi mukuru wa kabiri wa Kharkiv.
-Impunzi zigez eku bantu 368,000, nk’uko byemejwe na UN
-Uburusya bwangije indege nini ku isi yitwa Antonov An-225 “Mriya” nk’uko byemejwe na minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Ukraine
-Ubugereki bwashinje Uburusiya kwica abaturage babwo mu bisasu burasa muri Ukraine – BBC




00h00 – Ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine byinjiye ku munsi wa 4. Uburusiya bukomeje kohereza ibisasu bya missile, ku murwa mukuru Kyiv, ahandi urugamba rurakomeje ku butaka.
-Intambara imaze kugwamo abantu 240 barimo abana batatu, ni abasivile n’abasirikare nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Ukraine yabitangaje.
-Abaturage 160,000 bo muri Ukraine bamaze guhunga iyi ntambara.
-Umuyobozi w’umujyi wa Kyiv yashyizeho amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo (15h00 GMT – 6h00 a.m GMT) utubyubahirije “ngo azafatwa nk’Umurusiya wateye igihugu” birubahirizwa kuva ku wa Gatandatu kugeza ku wa Mbere.

-Ibihugu by’Uburayi na America na byo byafashe umugambi wo guha intwaro zikomeye Ukraine ngo yirwaneho. Ubufaransa, Ubudage na America byatangaje ko inkunga z’intwaro zizagera muri Ukraine vuba.
-Perezida Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zihagazeho zikumira ibitero by’Uburusiya. Ukraine ivuga ko yishe cyangwa yafashe Abarusiya bateye 3, 500.
-Ibihugu by’Uburayi byakajije ibhihano ku Burusiya harimo no gufatira imitungo ya Perezida Vladimir Putin ubwe.
-Ingabo z’intara ya Chechnya ziri gufatanya n’iz’Uburusiya nk’uko byemejwe n’umuyobozi waho.
-Hungaria ubusanzwe icuditse n’Uburusiya yamaganye ibitero byabwo, ndetse Minisitiri w’Intebe Viktor Orban yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ibihano byose bifatirwa Uburusiya.
-Ubufaransa bwafashe ubwato bw’Uburusiya buri mu bihano byafashwe
-Umuyobozi w’Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza umuherwe, Roman Abramovich usanzwe ari inshuti ya Perezida Putin yavuze ko aretse inshingano zo kuyobora iriya kipe aziha “foundation ye” ikora ibikorwa byo gufasha abantu
- Ibihugu byegeranye n’Uburusiya bwashyizeho amategeko abuza ndege zabwo kugera mu kirere cy’ibyo bihugu
-Hari amakuru avuga ko ibimodoka by’intambara by’ingabo z’Uburusiya byashizemo amavuta, ndetse n’abasirikare impamba bitwaje idahagije
25/02/2022 14h38 Perezida Zelensky yasabye imishyikirano yihuse na Perezida Vladimir Putin.
BBC ivuga ko mu ijmbo yari amaze kuvuga, asoza yavuga mu Rurimi rw’Ikirusiya ati “Ndashaka kubwira Perezida w’Uburusiya, na none. Imirwano iri impande zose z’igihugu cya Ukraine. Mureke twicare ku meza tuganire kugira ngo duhagarike kwicwa kw’abaturage.”
12h50 Ku munsi wa kabiri w’ibitero by’Uburusiya muri Ukraine, ingabo za Vladimir Putin zafashe ibice bitandukanye harimo n’ahantu haba urugandwa rwa nucleaire rwa Chernobyl.

Ibisasu rutura, indege za kajugujugu n’izintambara z’Uburusiya ziri mu kirere cy’umurwa mukuru Kyiv, ingabo za Ukraine ziteguye ko isaha ku yindi Abarusiya batera umurwa mukuru nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare, 2022 ibisasu byasenye ikibuga cy’indege ingabo za Ukraine zikoreshA.
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko abantu 137 barimo abasivile bamaze kugwa muri iyi ntambara.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko abantu 100,000 bavuye mu byabo muri Ukraine harimo ibihumbi bahungiye mu bihugu bituranye na yo.

“France 24 ivuga ko Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko atari buhunge na we akaba akiri mu murwa mukuru wa Ukraine Kyiv”
Gusa yavuze ko abona ko mu bashakishwa cyane n’Uburusiya ari we bwa mbere, bwa kabiri hakaza umuryango we.
Umukino wa nyuma wa UEFA Champions Ligue wari uteganyijwe mu mujyi wa St Petersburg ubu uzakinirwa i Paris nk’uko UEFA yabitangaje.
Ubumwe bw’uburayi, America byatangaje ibihano bikomeye ku Burusiya ariko baragenda biguruntege mu gufata ibindi bikomeye kuko na bo ubwabo byabagiraho ingaruka.

IVOMO: Aljazeera
24/02/2022 18h50. Igisirikare cya Ukraine kiravuga ko kishe “Abarusiya” 50 ndetse kikemeza ko cyahanuye indege 6 za gisirikare z’Uburusiya.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kharkiv, wa kabiri mu bunini muri Ukraine, bavuga ko amadirishya y’inzu zabo yamenaguritse andi arakuka kubera umushyitsi uri guterwa no guturikwa kw’ibisasu n’imbunda nini ziri gukoreshwa ku rugamba ingabo za Ukraine zihanganye n’iz’Uburusiya.
Imirwano iravugwa no mu nkengero z’umurwa mukuru Kyiv mu Majyaruguru, no ku cyambu kiri ku Nyanja yitwa y’Umukara (Black Sea) mu duce twa Odesa na Mariupol mu Majyepfo.
Ibitero by’indege z’Uburusiya byibasiye ibikorwa remezo bya gisirikare, n’ibibuga by’indege, ubu imirwano ikomeye irabera ku kibuga kigwaho indege nini hafi y’umurwa mukuru Kyiv.
Nubwo Ukraine ivuga ko yahanuye indege 6 z’Uburusiya, ku rudni ruhande Uburusiya bwo buvuga ko bwagabye ibitero ahantu hakomeye ku birindiro by’ingabo za Ukraine hagera kuri 70.

Amahanga yamaganye ibikorwa by’Uburusiya nka Turukiya yasabye ko iyi ntambara ihita ihagarara, Ubushinwa bwo buvuga ko bwatunguwe, Ambasaderi wa Kenya muri UN, Martin Kimani yagaragaje ko igihugu cye na cyo kidashyigikiye Uburusiya, Ibihugu by’Uburayi bikomeje gukangisha ibihano bikomeye ku Burusiya ariko bisa naho bidashaka kujya mu ntambara yo kurasana- BBC
Abantu 7 bamaze kugwa mu bitero by’Uburusiya kuri Ukraine, nk’uko byemejwe na Polisi y’iki gihugu. Polisi ivuga ko bahitanywe n’ibisasu rutura byarashwe n’ingabo z’Uburusiya mu cyo zise guca intege ubushobozi bw’ingabo za Ukrain.
Abayobozi baravuga ko igetero ku bikorwa remezo bya gisirikare mu Mujyi wa Podilsk, herya gato ya Odessa byahitanye ubuzima bw’abantu 6. Abandi bantu 19 baburiwe irengero.
Umuntu umwe yaguye mu bitero mu Mujyi wa Mariupol, nk’uko byemejwe – BBC

Ukraine ivuga ko ibimodoka bya gisirikare by’Uburusiya byaturutse impande zose z’igihugu byinjira muri icyo gihugu, bimwe byuye mu gihugu cya Belarus mu Majyaruguru, ibindi mu Majyepfo mu gace ka Crimea kafashwe n’Uburusiya mu 2014.
Izindi ngabo z’Uburusiya zinjiriye mu Burasirazuba mu duce twa Kharkhiv na Luhansk.
Inkuru yabanje: Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin mu ijambo ritunguranye yanyujije kuri televiziyo yatangije urugamba byeruye muri Ukraine, hirya no hino mu gihugu humvikana guturika harimo n’iryumvikanye mu mijyi ya Kyiv n’indi Mijyi ikomeye.

Muri Ukraine hashyizweho amategeko ya Gisirikare ndetse abaturage basabwa kuguma mu ngo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 24 Gashyantare 2022, bitunguranye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, aburira ibindi bihugu bizivanga mu bikorwa by’ingabo ze ko bizahabonera ibyo bitigeze bibona.
Nk’uko abanyamakuru ba AFP bari muri Ukraine babitangaje, habayeho uguturika ahantu hagera kuri hatatu mu Burasirazuba bw’Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, Kharkiv, Mariupol na Kramatorsk.
Gutangiza urugamba k’Uburusiya muri Ukraine byanashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dymtro Kubela wavuze ko byamaze kuba impamo Abarusiya binjiye mu gihugu cye.
Yanashimangiye ko ingabo zamaze kugera ku byambu by’imijyi ya Odessa na Mariupol.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Putin yatangije byeruye gutera Ukraine. Imijyi yari yuzuye amahoro ya Ukraine ubu irageramiwe, iyi ni intambara, Ukraine irirwanaho kandi izatsinda. Isi irashoboye kandi izahagarika Putin. Iki ni cyo gihe.”
Ibi bikorwa byatumye indege zitwara abagenzi n’ibibuga by’indege muri Ukraine biba bifunze kubera ko biri mu byabo, abatwara indege baburiwe ko bashobora kuraswa cyangwa bakagabwaho ibitero by’ikoranabuhanga.
Nyuma y’uko Putin atangije urugamba, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy yahise ahamagara Perezida Joe Biden w’Amerika, ibi byakurikiwe no gutangaza itegeko ry’urugamba.
Perezida Zelenskiy yavuze ko Uburusiya bwateye misile ku ngabo zirinda imipaka y’igihugu bangiza ibikorwa remezo binyuranye ndetse habaho n’iturika hirya no hino.
Perezida Zelenskiy yasabye abaturage kuguma mu rugo kugira ngo badahura n’ibisasu.
Ukraine imaze gutangaza ko indege 5 z’intambara zimaze kuraswa n’igisirikare cya Ukraine cyambariye urugamba.
Abasesenguzi bavuga ko iyi ari imwe mu ntambara ikomeye ishobora gukururira isi akaga
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, na we yanenze ibikorwa by’Uburusiya avuga ko Putin yahisemo inzira y’amaraso ubwo yateraga Ukraine, ashimangira ko yamaze kuvugana na Perezida Zelensky ku kigiye gukurikira.
Chancellor w’Ubudage, Olaf Scholz, muri iki gitondo na we atangaje ko ari umunsi mubi kuri Ukraine n’Uburayi bwose kuba Uburusiya bwahisemo gutera ikindi gihugu bwirengagije amategeko mpuzamahanga.
Uburusiya bwamaze guhagarika ibikorwa by’icuruzwa ry’imari n’imigabane, aho batangaje ko igihe cyo kubisubukura kizatangazwa bidatinze.
Ibikorwa by’ingabo z’Uburusiya byatangijwe muri Ukraine bikaba byahagurukije amahanga cyane cyane Uburayi, n’indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.
Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yasabye Perezida Putin guhagarika gushoza intambara kuri Ukraine.
Ingabo z’Uburusiya zimaze kugera mu birimotero uvuye ku mupaka, gusa Minisitiri w’Umutekano mu Burusiya yateye utwatsi ko bo nta mijyi ya Ukraine bigeze bagabaho igitero.
Ni mu gihe andi makuru avuga ko hari ingabo za Belarus zamaze kugera muri Ukraine kwiyunga ku ngabo za Putin.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW
Ko inkuru wayandikanye ubwoba wagirango niwowe watewe? ibyago ngo ibyabo, indege ngo intege, ukraine ngo uraine…..hahhaha humura ntikugeraho
Twese tugomba kwitondera iyi ntambara ishojwe na PUTIN.Kubera ko ishobora kubyara intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho barwanisha atomic bombs isi yose igashira.Nkuko bible yabihanuye ica amarenga,Amerika na Russia nibarwana mu minsi y’imperuka,Yesu azaza abarimbure bose,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Hazarokoka gusa abirinda gukora ibyo Imana itubuza.Niyo Armageddon ivugwa muli bible.Birashoboka ko PUTIN atangije imperuka y’isi atabizi kandi nawe ikazamuhitana.Nkuko Hitler yatangije intambara ya 2 y’isi ikamuhitana.
Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb witwaga Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara,nuko abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Urugero,yabwiye Abakristu ati nimubona umwanzi ateye Yerusalemu,muzahungire mu misozi.Soma Luka 21:20,21.Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’undi.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6
Benshi bahamya ko iyi ntambara igana ku ntambara ya gatatu y’isi.Nibarwanisha atomic bombs,isi yose izashira.Nemera ibyanditswe muli bibiliya yuko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,arimo n’abarwana.Niyo mpamvu nanjye ndi mu bantu barimo kwitegura cyane Imperuka.Ni iki dukora?Turimo gushaka cyane Imana,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.Bible isobanura neza ko abantu bibera mu by’isi gusa batazarokoka ku munsi w’Imperuka.Nimukanguke dushake Imana.
Ibihugu byo mu burengerazuba byigize abapolisi b’isi yose. Putin niwe wenyine wanga ku mugaragaro agasuzuguro kabo reka abereke ko na nyina w’undi abyara umuhungu!
Niko makuba we ngo nyina wundi abyara iki?? Abantu mwese mushyigikiye hitler wa 2 putiful dictator
Inyangabirama
Ndabarahiye munskydds nawe
Aho muzaba muri hose
Umuvumo w’ Imana uzabagendaho ubarimbure
Ibyirabura rero kurya bitajya byisomera
Ibitwe byabyo bihora bifunze
Maze bigakunda guhurura no gushyigikira ubwicanyi
Mwashyushye ngo muri muri afrika Ariko uko isi izakubitwa nubu hitiler mushyashya namwe bizabagerajo mu buryo bumwe puuu kabona genocide muyishobora mukicana mugakotsora ni ubugoryi nkibyuka uri kwandika ababyeyi abana bari gupfa banorna dictator putin satan
None se urinda ubwejagura utukana,ku mugani wabo njya numva,wakwixaye hasi ukabanza ukanywa amazi. Harya ubwo wowe uri ikinyaburayi ra? Kuki se wumva abantu bose bakwiye guahyigikira Amerika?
Ariko igihugu kiba kigowe iyo kigize abayobozi bifata nkabana bato, badafite gitekereza ngo banatinye kureba igitsure iya se! Ko Putine yakomeje kwinginga uyu mu pererezidq wa Ukraine, amusaba kwirinda kugwa mumutego wa NATO, akanga kumva! None ndebera ibyo akururiye igihugu ke!,
Putine siwe wafashije interahamwe gutegura genocide y’abatutsi mu Rwanda, uwabisabiye imbabazi muramuzi, putine siwe wateye Libiya akica kadafi, putine siwe wateye Irak akica Saddam, Putine siwe wasshyize Mandela kuri lisiti ya ba terrorist mu gihe we yarwanyaga ivanguramoko, Putine siwe wishe abaturage miliyoni mu buyapani ateye igisasu kirimbuzi, mujye mubyibuka.
Umuntu wese ushyigikira Putin muburyo ubwo aribwo bwose,agenzuwe neza yakwisangana kimwe muri ibi bibazo:
Ingengabitekerezo y’irondaruhu
Ingengabitekerezo y’irondakarere
Munyangire
Inzika imwe igereranywa no kuraga umwana urubanza rwakunaniye
Kugira umutwe ufunze
Ibi byose bigaragaza urwango rugeza kubugome bubyara ubwicanyi ndengakamere,Hitler number 2 Putin ari muminsi ye ya nyuma asazanye ubugome ntakuzima cyo kumushyigikira kuko iyi nkuru ashaka gusiga imusozi ntakuzo izamusigira