Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Rulindo: Yafashwe atwaye urumogi kuri moto arujyanye i Kigali

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/07/09 12:49 PM
A A
1
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Ku wa Kane tariki ya 07 Nyakanga mu Karere ka Rulindo, Polisi yafashe umugabo witwa Dusengimana Vedaste w’imyaka 30 afite urumogi ibiro 10 arutwaye kuri moto, ngo yari arujyanye i Kigali.

Uyu muturage ngo yabonye Abapolisi ariruka ariko nyuma aza gufatwa

Yafatiwe mu Murenge wa Mbogo, Akagali ka Rurenge, Umudugudu wa Ruhondo.

Related posts

Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

2022/08/17 9:42 PM
Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

2022/08/17 2:56 PM

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yashyize imbaraga mu bikorwa byo gufata abantu bakoresha cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge, kandi bikaba birimo gutanga umusaruro hirya no hino mu gihugu.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko uyu Dusengimana yafatiwe mu Muhanda Rulindo-Kigali avuye ahitwa Kinihira anyuze mu Murenge wa Mbogo yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko yari ashyiriye abakiriya be urumogi.

Uyu ngo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari uzi ko Dusengimana asanzwe acuruza urumogi.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga yagize ati: “Polisi yahawe amakuru n’umuturage utuye ahitwa Kinihira ko Dusengimana apakiye urumogi kuri moto ifite nimero RF 777V, kandi arushyiriye abakiriya be mu Mujyi wa Kigali, amakuru yavugaga ko yanze kunyura umuhanda munini uturuka mu Karere ka Rulindo werekeza i Kigali ahubwo anyura mu Muhanda Mukoto-Mbogo-Shyorongi.”

Polisi ngo ikimara kumenya ayo makuru, Abapolisi bahise bashyira bariyeri mu Mudugudu wa Rusagara, Dusengimana akibabona ava kuri moto ariruka.

Ati “Abaturage bafatanyije n’Abapolisi bamwirutseho baramufata nyuma y’uko basanze umufuka yari ahetse urimo ibiro 10 by’urumogi.”

SP Ndayisenga yashimye uruhare rw’abaturage batumye uyu Dusengimana afatwa dore ko yafatwaga nka ruharwa mu gucuruza ibiyobyabwenge.

Yasoje asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’abantu bose bacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe bahanwe n’amategeko.

Dusengimana yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Bushoki ngo hakurikizwe amategeko.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30Frw.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Musanze: Basabye guhabwa serivisi zijyanye n’ubwiza bw’inzu bagiye gukoreramo

Inkuru ikurikira

Niteguye kongera kwiyamamaza mu yindi myaka 20 – Perezida Kagame

Inkuru ikurikira
Niteguye kongera kwiyamamaza mu yindi myaka 20 – Perezida Kagame

Niteguye kongera kwiyamamaza mu yindi myaka 20 - Perezida Kagame

Ibitekerezo 1

  1. gasana says:
    shize

    URUMOGI,kimwe na COCAINE,ni imali ishyushye cyane.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyo-byabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zifite ingufu nk’iza National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.

Inkuru zikunzwe

  • Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bazanwe mu Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • IBUKA yagiriye inama Past Kalisa urega mugenzi we gutanga ikirego muri RIB

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umunyamabanga wa Leta ya America, Anthony Blinken yageze i Kigali

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Padiri Muzungu uzwi cyane nk’Umwanditsi w’ibitabo yatabarutse ku myaka 90

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

2022/08/17 9:42 PM
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

2022/08/17 3:01 PM
Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

2022/08/17 2:56 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010