Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Abaturage barashinja SOPYRWA kubambura ubutaka, barasaba kurenganurwa

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2022/08/01 10:51 AM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Related posts

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

2022/08/17 8:03 AM
RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

2022/08/17 3:08 AM
Imiryango 600 yo mu Mirenge ya Jenda na Mukamira mu Karere ka Nyabihu bavuze ko ikigo gitunganya ibireti cya SOPYRWA cyabambuye ubutaka bari baratijwe na Leta hakoreshejwe ubwiru bwo gutoranya abakorana na yo.
Abaturage barashinja SOPYRWA kubambura ubutaka

Aba baturage bavuga ko mu 1997 ubwo bari batahutse bava mu bihugu bitandukanye ari bwo batijwe ubutaka na leta bureshya na hegitare 200.

Kuva icyo gihe batangiye kujya babuhingamo ibirayi ndetse n’ibireti.

Nyuma  mu 2021 ikigo SOPYRWA yaje kubasaba gukorana na yo, bakajya bahinga ibireti yo ikabagurira umusaruro.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo baje kubwirwa ko batazakorana na SOPYRWA, yo ihitamo abazihinga ubutaka ivuga ko habayeho ipiganwa ibintu bagaragaza ko ari akarengane.

Umwe yagize ati” Yari izanye Umushinga mwiza wo guhingana ibireti, duhingana nayo,tubana neza,kugeza ejo bundi mu kwezi kwa mbere. Mu kwezi kwa mbere twaratunguwe, batubwiye y’uko tugomba kuvamo noneho hakabaho Umushinga utubura imbuto (ibirayi) n’ibireti. Babitubwira ari kuwa mbere, amapiganwa aba kuwa Gatanu. Kuvuga ngo habayeho ipiganwa ngo natwe turimo, twe habaye kutwiberereka ,ariko bari bateganyije abo bari bateguye wenda bafite ubushobozi kuturusha.”

Aba baturage bavuga ko mu myaka irenga 25 bari bamaze igihe bahinga muri ubwo butaka, ubwo babwirwaga ko hagiye guhabwa abandi nta mahirwe yo gusarura imyaka bari barahinzemo bahawe.

Kagayigayi Victor ushinzwe ubuhinzi muri SOPYRWA we ahakana ko guhitamo abatsindiye iyi mirima nta manyanga ariko abaturage bo bakabihakana.

Yagize ati“Kuvuga ngo habayemo ubwiru,tubibasabe , mwumve ko nta bwiru bwabayeho, byakozwe mu mucyo uhagije.”

Umuvunyi Mukuru Wungirije ,Mukama Abbas, yavuze ko abatsindiye guhinga iyi mirima , kontaro yabo nirangira  mu myaka ibiri hazabaho gupiganwa bundi bushya n’abaturage bari basanganywe imirima barimo.

Yagize ati“Abatsindiye isoko bemeye guhabwa  60% by’inyungu abashaka kwihuza nabo bagahabwa  40%. Ariko hari benshi bavuze ko badashaka kubijyamo, bazategereza ko kontaro irangira bagapiganwa nk’abandi nibwo buryo babahaye kandi nta kibazo kirimo.”

Aba baturage bavuga ko n’ubwo hagapiganwa isoko hakongera kugaragara uburiganya , bagasaba ko iki kibazo cyakemurwa mu mucyo ,nabo bagahabwa amahirwe yo gupiganira isoko hatabayeho guhitamo uwo bakorana.

Ivomo: Radio/TV Flash

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Perezida Ndayishimiye yarakaye cyane, yanenze MONUSCO yishe abigaragambya i Kasindi

Inkuru ikurikira

Lawrence Kanyuka yagizwe Umuvugizi wa M23

Inkuru ikurikira
Lawrence Kanyuka yagizwe Umuvugizi wa M23

Lawrence Kanyuka yagizwe Umuvugizi wa M23

Inkuru zikunzwe

  • Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bazanwe mu Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • IBUKA yagiriye inama Past Kalisa urega mugenzi we gutanga ikirego muri RIB

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umunyamabanga wa Leta ya America, Anthony Blinken yageze i Kigali

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Padiri Muzungu uzwi cyane nk’Umwanditsi w’ibitabo yatabarutse ku myaka 90

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Kigali: Mu buryo busa nko kwigumura abamotari banze gukoresha Mubazi

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

2022/08/17 8:03 AM
RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

2022/08/17 3:08 AM
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

2022/08/17 1:56 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010