Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

‘Afurika Haguruka’ igiye kuba imbonankubone nyuma y’imyaka ibiri

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/08/10 3:26 PM
A A
3
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center ry’Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza ryateguye igiterane cy’ububyutse cyiswe ‘Africa Haguruka’ gihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu ivugabutumwa, kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 23.

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza avuga ko Afurika Haguruka ari ihishurirwa yabonye mu mwaka wa 2000

Mu myaka ibiri ishize Afurika Haguruka yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 10 Kanama 2022, Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yavuze ko Afurika Haguruka yashibutse mu iyerekwa yagize mu 2000, yasobanuye ko igamije kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no gufasha abawutuye binyuze mu ijambo ry’Imana.

Dr Gitwaza avuga ko Afurika Hagurika ari umwanya mwiza wo kubwira abanya Afurika ko ari umucyo w’isi bagomba kumurikira amahanga.

Kwamamaza

Ati “Guhaguruka rero ni mu buryo bwo mu mwuka no mu mubiri kugira ngo dushishikarize abanyafurika ubwabo kwikunda, gukunda Afurika ndetse no kumenya ko nabo bafite ijambo mu bandi n’ubwo baribima.”

Akomeza agira ati “Ikintu kigoye abantu ni imyumvire ariko umuntu natangira kubyumva akamenya ko Afurika ari umugabane Imana yitayeho azaharanira guhinduka”

Dr Gitwaza avuga ko Afurika yagiye iba umugabane abantu bahungiramo kandi bakawugiriramo umugisha bakabona ubutunzi. Yatanze urugero rwa Aburahamu, Yakobo, Yesu n’abandi.

Uyu Mukozi w’Imana avuga ko mu myaka Afurika Haguruka imaze iba yabaye ikiraro cy’Isanamitima, kwitinyuka, gukorera Imana n’ibindi byahinduye ubuzima bwa benshi binyuze mu masomo, impanuro n’ijambo ry’Imana ritangirwamo.

Avuga ko Afurika Haguruka “Igamije gushyira Imana imbere ya byose mu rugendo rwo kubaka no guteza imbere umugabane wacu wa Afurika, kuko ijambo ryayo riratubwira ngo ‘mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ibisigaye byose muzabyongererwa’.”

Dr Gitwaza yavuze ko kuramburira amaboko Imana atari ukuririmba gusa ahubwo harimo no gukanguka abantu bagakora ibikorwa by’iterambere.

Africa Haguruka ya 2022 iteganyijwe ku wa 14-21 Kanama 2022. Mu cyumweru izamara izabera ku musozi w’amasengesho wa Giheka ‘Herumoni’ uherereye mu Mudugudu wa Giheka, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya.

Ni igiterane cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Afurika ramburira Imana amaboko. Kizibanda ku ijambo riboneka mu gitabo cya Zaburi 68:32 rigira riti “Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya Hazihuta kuramburira amaboko Imana yaho.”

Ibitaramo bizajya biba mu masaha y’umugoroba nyuma y’amahugurwa atangwa n’impuguke binyuze mu ngeri z’ubuzima zigereranywa n’imisozi irindwi irimo Politiki , uburezi,ubucuruzi, idini, , Umuryango, Itangazamakuru n’Imyidagaduro.

Uyu mwaka kandi hazabaho na gahunda y’urubyiruko izwi nka Youth Arise, aho abasore n’inkumi bazaganira uko bahaguruka mu nzego z’iterambere bagakomeza no kubaha Imana.

Africa Haguruka kuva yatangizwa mu 2000 yitabiriwe n’abavugabutumwa bakomeye ku Isi. Uyu  mwaka izitabirwa n’abarimo Dr Philip Igbinjesu, Rev.Dr Francois Mbadinga, Rev. Dr Antoine Rutayisire ndetse n’abandi.

Iki giterane kandi kizaca ku mbugankoranyambaga, no kuri Authentic Radio/TV. Kizananyuzwa ku maradiyo atandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Facebook.

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza (hagati), Pasiteri Runazi Robert na Pasiteri Biribuze Claudine bategura Afurika haguruka
Pastor Runazi Robert umuyobozi wa Afurika Haguruka mu Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Ferwafa yasinyanye amasezerano n’Ishyirahamwe ryo muri Maroc

Inkuru ikurikira

Sugira Ernest yabonye ikipe muri Syria

Izo bjyanyeInkuru

Ruhango: Abasoje ayisumbuye bambariye guhatana ku isoko ry’umurimo

Ruhango: Abasoje ayisumbuye bambariye guhatana ku isoko ry’umurimo

2023/02/06 10:15 PM
Perezida Kagame yihanganishije Turukiya na Syria byapfushije abantu 2,600

Perezida Kagame yihanganishije Turukiya na Syria byapfushije abantu 2,600

2023/02/06 9:59 PM
Nyanza: Impanuka yahitanye umwarimu

Nyanza: Impanuka yahitanye umwarimu

2023/02/06 8:12 PM
Nyaruguru: Umupolisi yarashe umugore ufite uruhinja rw’amezi 4

Nyaruguru: Umupolisi yarashe umugore ufite uruhinja rw’amezi 4

2023/02/06 7:11 PM
Nyanza: Umugabo akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7 arera

Nyanza: Umugabo akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7 arera

2023/02/06 6:41 PM
Israel yigambye kwica abanye Palestine batanu

Israel yigambye kwica abanye Palestine batanu

2023/02/06 5:40 PM
Inkuru ikurikira
Sugira Ernest yabonye ikipe muri Syria

Sugira Ernest yabonye ikipe muri Syria

Ibitekerezo 3

  1. AFURIKA says:
    shize

    Imana Ishomwe ko Afurika Hguruka urabagirane yongeye kugaruka imbonankubone

    • gatabazi says:
      shize

      Muvandimwe.ibyo uvuze ni ukuli.Usanga abanyamadini bigisha politike aho kwigisha abantu gushaka ubwami bw’imana buli hafi kuza bugakora “impinduka” ikomeye.Bukarimbura abantu bibera mu by’isi gusa ntibashake imana ndetse bukazura abantu bapfuye nabo barabigenzaga gutyo.

  2. gatera says:
    shize

    Afrika Haguruka ntaho itaniye na Panafricanism.Byombi ntacyo bishobora kugeraho,kubera ko bidahuye n’uko bible ivuga.Muli Daniel 2:44,havuga ko ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,igashyiraho ubwayo.Nibwo ibibazo byose byo ku isi bizavaho,harimo n’urupfu.Nta na rimwe Gitwaza ajya yigisha abayoboke be ubwo butegetsi bw’Imana dutegereje.Ahubwo avuga ko Imana yamweretse ko Afrika igiye gukira igasumba indi migabane.Ni kimwe mu byerekana ko atari intumwa y’imana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Ruhango: Abasoje ayisumbuye bambariye guhatana ku isoko ry’umurimo

Ruhango: Abasoje ayisumbuye bambariye guhatana ku isoko ry’umurimo

2023/02/06 10:15 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010