Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Depite Frank Habineza yagaragaje umuti w’iraswa mu cyico kw’abatoroka gereza

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2022/08/06 1:28 PM
A A
3
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategako y’uRwanda, Dr Frank Habineza, yasabye abacungagereza bo mu Rwanda kutajya barasa mu cyico abagororwa cyangwa imfungwa mu gihe batorotse ndetse byaba ngombwa hagakoreshwa amasasu atica y’ibipapuro.

Depite Dr Frank Habineza avuga ko kurasa mu cyico abatorotse gereza biteye inkeke

Ibi Dr Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, cyagarukaga mu bimaze kugerwaho n’iri shyaka, mu migabo n’imigambo yaryo, ibitarakorwa bigikorerwa ubuvugizi.

Uyu muyobozi yatangaje ko ishyaka rye ritishimiye uburyo abacungagereza hari ubwo barasa imfungwa mu gihe batorotse, atanga icyifuzo ko harebwa uburyo hajya hakoreshwa amasasu atica y’ibipapuro.

Ibi abigarutseho mu gihe mu bihe bitandukanye humvikanye amakuru y’abacungagereza barashe abakekwaho ibyaha bagerageza gutoroka.

Kwamamaza

Muri Gicirasi uyumwaka, hari umugabo wo  mu Murenge wa Ntyazo, Akagari ka Katarara mu Mudugudu wa Rukoma mu Karere ka Nyanza wari ukurikiranyweho kwica umugore we, arashwe ubwo yageragezaga gutoroka inzego z’umutekano.

Muri Gashyantare   2021, Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ,RCS rwatangaje ko umugororwa wari muri Gereza ya Rusizi yarashwe n’umucungagereza akahasiga ubuzima, nyuma yo gushaka gutoroka.

Agaruka  kuri iki kibazo, Dr Frank Habineza yagize ati “Ikindi twumva ko kigomba gushyirwamo imbaraga, ikintu cyo kurasa mu cyico, kubona abacungagereza, abapolisi,umuntu atorotse gereza, yatoroka bagahita bamurasa. Twumva y’uko icyo kintu cyo kurasa mu cyico, cyahagarara  rwose.”

Yakomeje agira ati “Twari twasabye ko haza amasasu y’ibipapuro, (Paper bullet), twari twasabye ko bagura menshi, abantu bakajya babarasa amasasu y’ibipapuro, bakabakomeretsa. Turasaba ababishinzwe bazagure menshi, bazajye barekeraho kurasa mu cyico kuko iyo umuntu apfuye ntabwo agaruka kandi umuryango usigara ufite urwango rudashira.”

UMUSEKE wagerageje kubaza mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa niba hari gahunda yo kugura amasasu atica y’ibipapuro,  ariko umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Pelly Gakwaya, ntiyatuvugisha ndetse n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.

Kugeza ubu ntibiremezwa niba koko Gereza zajya zikoresha amasasu y’ibipapuro atica mu rwego rwo kwirinda ko  hari abahasiga ubuzima.

Amasasu atica akozwe muri pulasitiki

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Muhanga: Ku Muganura imiryango 33 yasezeranye byemewe n’amategeko

Inkuru ikurikira

Amakipe ahimana ku myambaro yafatiwe ibyemezo na Ferwafa

Izo bjyanyeInkuru

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

2023/03/25 7:26 PM
Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

2023/03/25 5:17 PM
Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

2023/03/25 4:38 PM
Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

2023/03/25 2:40 PM
 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

2023/03/25 2:13 PM
Intare FC irakemanga ibyemezo bya Ferwafa

Intare FC irakemanga ibyemezo bya Ferwafa

2023/03/25 1:10 PM
Inkuru ikurikira
Amakipe ahimana ku myambaro yafatiwe ibyemezo na Ferwafa

Amakipe ahimana ku myambaro yafatiwe ibyemezo na Ferwafa

Ibitekerezo 3

  1. Q says:
    shize

    Uri habineza Koko!reba kurinda gereza yuzuyemo abicanyi n’abandi bihebye wowe ufite imbunda irimo ibiparastike,izo mbunda z’ibiprastike bazazicungishe urugo rwawe

  2. umusomyi sarah says:
    shize

    Ikintu kibabaje kurusha abindi ni abantu bakatiye burundu bamazemo 28 ans kubera ko imanza zabo baziciye uko babyumva, bose si abere kuko harimo na ba ruharwa ariko harimo abarengana. Hakwiye kurebwa icyakorwa. Bahabwa imbabazi bakagabanyirizwa ibihano, bajurira muri gacaca, bahabwa T.G, ariko rwose Nyakubahwa H.E., rwose iki kibazo uzakigeho kandi Imana izaguha umugisha

  3. umusomyi sarah says:
    shize

    Aba bantu mvuga baburanishijwe n’inkiko zisanzwe mu mwaka w’1995 no mu myaka yo hafi yaho, Aho gacaca ziziye bangirwa kuziburaniramo kandi abaturage nibo bari kubacira urubanza rutabera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

2023/03/25 7:26 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010