Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Doze ya kabiri ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 igiye gutangwa ku bakuze

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/08/05 6:28 AM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Abanyarwanda bamaze amezi ane bahawe doze ya mbere y’urukingo rushimangira rwa Covid-19 bagiye gutangira guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rushimangira uhereye ku bafite hejuru y’imyaka 60 n’abandi banyantege nke kuko byagaragaye ko ubudahangarwa bafite budahagije.

Abanyarwanda bafite hejuru y’imyaka 60 barahabwa doze ya kabiri ishimangira urukingo rwa Covid-19

Nyuma y’uko Afrika y’Epfo ibimburiye ibindi bihugu by’Afrika mu gutanga doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 rushimangira, u Rwanda rubaye urwa kabiri rugiye gutanga iyi doze mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki cyorezo cyane cyane ubwoko bwacyo bwa Omcron.

Related posts

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

2022/08/17 2:56 PM
Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

2022/08/17 2:39 PM

Nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yabitangarije Radio y’Igihugu, Dr. Mpunga Tharcissse yavuze ko guhera ku wa Mbere tariki 8 Kanama 2022, iyi doze ya kabiri ishimangira izatangira gutangwa ku banyantege nke bamaze amezi ane bahawe doze ya mbere y’urukingo rushimangira urwa Covid-19.

Yagize ati “Ubu twari tugeze ku gihe cy’uko abantu bafashe urukingo rwo gushimangira rwa mbere barengeje amezi ane kandi ubushakashatsi bugaragaza ko kuva ku mezi ane bugenda bugabanuka, tugiye kongera gutanga urukingo rushimangira rwa kabiri ariko twibanda ku bantu bafite intege nke bakunze kugaragaza ko bazahazwa n’izi virusi nshyashya zigenda zivuka. Ni ukuvuga abafite imyaka 60 kuzamura bamaze amezi ane babonye urukingo rwa mbere rushimangira.”

Yakomeje ati “Impamvu nta yindi ni uko izi nkingo za Covid-19 dukoresha ubudahangarwa umuntu abona nyuma yo gukingirwa bugenda bugabanuka uko iminsi igenda, mu mezi yashize twatangiye gutanga urukingo rushimangira rwa mbere nyuma y’amezi ane abantu bamaze kubona inkingo ebyiri za mbere. Icyabiteye ni uko iyi virusi igenda yihindagura ubwoko bushya buza bukagenda buhunga ubudahangarwa bw’umubiri bigatuma rero abantu bongera kugenda bazamura ubudahangarwa bugenda butakara.”

Dr. Mpunga Tharcissse yavuze ko n’abandi Banyarwanda bafite intege nke z’umubiri kubera indwara bafite hejuru y’imyaka 50 abazabyifuza bazabakira kandi bakabakingira. Ahamya ko kubera uburyo iki cyorezo kigenda kihinduranya bituma habaho kugabanyuka k’ubudahangarwa bw’umubiri buhangana n’icyorezo ariko ngo inganda zikora inkingo zirimo kwiga uburyo zakora urukingo rubasha guhangana n’ubwoko bushya.

Yongeye gushimira Abanyarwanda uburyo batahwemye kwitabira guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyane cyane kwitabira ibikorwa byo gukingira kuko abafashe doze ya mbere barenze 100%, doze ya kabiri bakangana na 98% naho doze ya mbere ishimangira bakaba 72% by’abafite hejuru y’imyaka 12 kuzamura.

Asaba abatarikingiza kwitabira kwikingiza kuko ingamba zo kwirinda zorohejwe, maze abarebwa no gufata doze ya kabiri ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 bakitabira kuyifata aho izaba itangira harimo ibigonderabuzima na’ahandi hateganyijwe ko hatangirwa inkingo.

Mu bindi Dr. Mpunga Tharcissse yahishuye nuko kuva muri Nzeri 2022 ubwo amashuri azaba atangiye bazatanga urukingo rwa Covid-19 ku bana bafite hejuru y’imyaka itanu.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera ku butaka bw’u Rwanda abantu 1,466 nibo kimaze guhitana, kugeza ubu nta murwayi urembye cyangwa uri mu bitaro.

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE .RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Gicumbi: Umugabo yagiye kwiha akabyizi mu rugo rwa mugenzi we abigwamo

Inkuru ikurikira

MONUSCO yababajwe n’icyemezo cyo Kwirukana Umuvugizi wayo ku butaka bwa Congo

Inkuru ikurikira
MONUSCO yababajwe n’icyemezo cyo Kwirukana Umuvugizi wayo ku butaka bwa Congo

MONUSCO yababajwe n’icyemezo cyo Kwirukana Umuvugizi wayo ku butaka bwa Congo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru zikunzwe

  • Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bazanwe mu Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • IBUKA yagiriye inama Past Kalisa urega mugenzi we gutanga ikirego muri RIB

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umunyamabanga wa Leta ya America, Anthony Blinken yageze i Kigali

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Padiri Muzungu uzwi cyane nk’Umwanditsi w’ibitabo yatabarutse ku myaka 90

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

2022/08/17 3:01 PM
Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

2022/08/17 2:56 PM
Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

2022/08/17 2:39 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010