Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ishyaka Green Party ryivuze imyato ku izamurwa ry’umushahara w’Abarimu

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2022/08/05 6:06 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi  no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Green Party, akaba n’Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yatangaje ko ryagize uruhare mu kuvugira abarimu ko bazamurirwa umushara.

Dr Frank Habineza yemeza ko Green Party yakoze ubuvugizi ku izamurwa ry’umushahara w’abarimu

Guverinoma y’u Rwanda muri iki Cyumweru yatangaje ko yazamuye imishara y’abarimu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2022 mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku bimaze kugerwaho n’iri shyaka.

Tariki ya 01 Kanama 2022, nibwo inkuru nziza yatashye ku barimu, ubwo hatangazwaga ko bongerewe imishara.

Kwamamaza

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishingamategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’uburezi bw’ibanze muri gahunda ya NST1, yatangaje ko Inama y’Abaminisitiri  iheruka guterana, yemeje izamurwa ry’imishara y’abarimu  bo mu mashuri abanza, n’ayisumbuye mu rwego  rwo kuzamura imibereho yabo n’ubushobozi  bwo kunoza umurimo wabo.

Abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 bongerewe 88% by’umushara basanzwe bahabwa, abafite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) n’icyiciro cya kabiri (A0) bazongererwaho 40% by’umushara.

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yavuze ko ishyaka rye ryishimira icyemezo cya Guverinoma cyo kuzamura umushara w’abarimu, avuga ko ari ibintu  bari bamaze igihe basaba ko byakorwa.

Yagize ati “Ku bijyanye n’uburezi hari byinshi bimaze gukorwa twaharaniye. Icya mbere turishimira  cyane, ku bijyanye no kongerera umushara wa mwarimu. Murabizi ko twabiharaniye ko umushara  wiyongera mu matora y’Abadepite yabaye.”

Dr Habineza avuga ko hari icyo Leta yahise ikora.

Ati “Nyuma y’umwaka umwe, bashyizeho 10%, turongera tubagaragariza ko bidahagije, twari tumaze no kugera no mu Nteko, kuko umwarimu yifuzaga ko yakongererwa 100%.”

Yakomeje agira ati “Ariko nagira ngo nshimire Leta y’u Rwanda  ko  bino byifuzo twayihaye, hari abumvaga ko bidashoboka, ko ejo bundi bemeye kongeraho 88% ku barimu  b’amashuri abanza na 40% ku barimu bo mu mashuri yisumbuye.”

Dr Frank Habineza asanga Leta ikwiye no kongera umashuri ku barimu ba Kaminuza.

Ati “Turifuza ko n’abarimu ba Kaminuza bakongererwa umushara. Icyo ntabwo kiragerwaho ariko dufite icyizere ko bazongererwa.”

Ubusanzwe  umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yatangiriraga ku mushahara w’ibihumbi 57Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere  cya Kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90Frw , mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120Frw.

Abarimu bafite impamyabumnenyi ya A2 bazahabwa inyongera ingana na 50.849frw mu gihe aba A1 bo bazabona inyongera ya 54.916frw. Aba A0 bo bazabona inyongera ya 70.195frw, ibintu ishyaka Green Party risanga ari umusaruro w’ubuvugizi ryakoze.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Commonwealth games: Ntagengwa na Gatsinzi bongeye kwimana u Rwanda

Inkuru ikurikira

Abaturage b’ i Nyamiyaga biguriye imodoka y’umutekano biyemeza guhangana n’abawuhungabanya

Izo bjyanyeInkuru

Abarimo Rocky Kimomo begukanye ibihembo muri KIMFEST Awards 2023-AMAFOTO

Abarimo Rocky Kimomo begukanye ibihembo muri KIMFEST Awards 2023-AMAFOTO

2023/06/04 11:18 PM
Nsabimana uzwi nka Sankara yitabiriye umuhango wo kwibuka aho avuka

Nsabimana uzwi nka Sankara yitabiriye umuhango wo kwibuka aho avuka

2023/06/04 6:04 PM
Gisimba wabaye se w’imfubyi nyinshi yitabye Imana

Gisimba wabaye se w’imfubyi nyinshi yitabye Imana

2023/06/04 2:20 PM
Theo Bosebabireba yatumiwe mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge i Burera

Theo Bosebabireba yatumiwe mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge i Burera

2023/06/04 2:02 PM
Ubuziranenge bw’ibiribwa bwagaragajwe nk’intwaro mu kongera abasura u Rwanda

Ubuziranenge bw’ibiribwa bwagaragajwe nk’intwaro mu kongera abasura u Rwanda

2023/06/04 12:00 PM
Abana bahize abandi mu marushanwa yo kwandika bahawe umukoro

Abana bahize abandi mu marushanwa yo kwandika bahawe umukoro

2023/06/04 8:25 AM
Inkuru ikurikira
Abaturage b’ i Nyamiyaga biguriye imodoka y’umutekano biyemeza guhangana n’abawuhungabanya

Abaturage b' i Nyamiyaga biguriye imodoka y’umutekano biyemeza guhangana n’abawuhungabanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Imikino y’abakozi: Rwandair na REG zegukanye GMT 2023

Imikino y’abakozi: Rwandair na REG zegukanye GMT 2023

2023/06/05 7:21 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010