Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Byari ibyishimo Rayon Sports yasubiye ku ivuko
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Byari ibyishimo Rayon Sports yasubiye ku ivuko

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi 24/09/2022 7:05

Buri mwaka ikipe ya Rayon Sports izwi ku izina rya Gikundiro ikora igikorwa yise “Rayon Sports ku Ivuko” aho isura Akarere ka Nyanza, aho ikipe yavukiye mu mwaka wa 1964 igatangiza n’Umupadiri witwaga Channoine Arnot wayoboraga ikigo cya Kristu Umwami(College Christ Roi).

Biba ari ibyishimo iyo Rayon Sports yasubiye ku ivuko

Uyu munsi Ku wa 24 Nzeri byari ibirori bikomeye cyane muri ako Karere aho abakunzi b’iyi kipe bishimanye nayo banafatanya kubaka u Rwanda.

Uruzinduko rwa Rayon Sports rwahuriranye n’uyu munsi wari uteganyijweho umuganda rusange usoza ukwezi. Abayobozi, abatoza n’abakinnyi bafatanyije n’abaturage bo muri ako karere gukora umuganda mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Kavumu.

Ibi bikorwa bya Rayon Sports, byakozwe mu rwego rwo kwegera abakunzi bo ku ivuko. Iyi kipe izwi ku mazina arimo Isaro ry’i Nyanza n’andi, iyo yasubiye mu rugo biba ari ibirori by’akataraboneka aho bakora ibikorwa bitandukanye bigasozwa n’umukino wa gicuti uyihuza na Nyanza FC isanzwe ikina mu cyiciro cya Kabiri.

Umukino niwo wasoje ibirori by’uyu munsi, aho amakipe yombi yahuye bikarangira Rayon Sports itsinze Nyanza FC igitego kimwe ku busa. Umukinnyi mushya w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, Moussa Camara niwe wayitsindiye icyo gitego kuri penaliti.

Ubu shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yabaye ihagaze kubera imikino y’ikipe y’igihugu irimo gukinwa. Izongera gusubukurwa kuri tariki 1 Ukwakira 2022 aho Rayon Sports izahita isura Marine FC yo mu karere ka Rubavu.

Rayon Sports yari yasubiye mu rugo
Ababyeyi bishimiye kongera kubona ubuyobozi bw’ikipe yabo 

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye 

You Might Also Like

Abateza imbere abafite ubumuga bagiye gushimirwa

Inter Miami yemeye gufasha Messi gusubira Camp Nou

Volleyball: FRVB igiye guhugura abatoza mu mashuri

Rwanda: Umuntu 1 muri 5 afite ibibazo  byo mu mutwe

Ubugiraneza bwa Rayon Sports bwaba bwarayigonze ijosi?

HABIMANA Sadi 24/09/2022 7:05 24/09/2022 7:05
Share
Inkuru ibanza Libya U23 iratanga Amavubi U23 mu Rwanda
Inkuru ikurikira AMAFOTO: Ikipe ya Mpoyo yegukanye All Star Game
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Rubavu: Ubuharike buhonyora ubumwe n’umudendezo mu miryango
Mu cyaro
Abateza imbere abafite ubumuga bagiye gushimirwa
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Inter Miami yemeye gufasha Messi gusubira Camp Nou
Imikino
Volleyball: FRVB igiye guhugura abatoza mu mashuri
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Ubuharike buhonyora ubumwe n’umudendezo mu miryango
04/10/2023 11:13

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?