Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

America yasabye u Rwanda kubaha imyanzuro y’i Luanda, irimo no kudafasha M23

Yanditswe na: NKURUNZIZA Jean Baptiste
2022/12/05 8:58 PM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinze Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinklen yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ku bibazo by’umutekano muke muri Congo, anamusaba kureka gufasha M23.

Umunyamabanga wa Leta muri America, Antony Blinklen avuga ko yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame

Abinyujije kuri Twitter, Antony  Blinklen yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame bigamije gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Nagiranye ibiganiro byiza na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame  ku cyakorwa ngo haboneka amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Antony  Blinklen yakomeje avuga ko yasabye u Rwanda kubaha ibyavuzwe mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola bigahuza intumwa z’u Rwanda n’iza Congo mu rwego rwo gusubiza umubano w’ibi bihugu mu buryo.

Kwamamaza

Ati “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye u Rwanda kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda harimo no guhagarika ubufasha ku mutwe wa M23.”

U Rwanda ntirwahwemye kuvuga ko ntaho ruhuriye n’ibirego rushinjwa byo gufasha umutwe wa M23, ndetse rwibutsa ko ibibazo bya Congo bizakemurwa n’Abanye-Congo ubwabo.

Ni mu gihe kandi rwagaragaje ko hari ikibazo kimaze igihe cy’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano warwo.

Blinklen yaherukaga kuganira na Perezida Paul Kagame muri Kanama 2022, ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda, icyo gihe nabwo bagarutse ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo.

Yari yavuze ko Amerika ihangayikishijwe na raporo zivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ndetse bazi neza ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo harimo n’ubufatanye bw’ingabo za Congo, FARDC n’umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda  wa FDLR.

Icyo gihe yari yageneye ubutumwa abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo bwo gufatanya mu gushakira hamwe igisubizo cy’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, ishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, kandi ibihugu byo mu Karere bikubaha ubusugire bwa buri gihugu.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Alain-André Landeut yahawe inshingano yasinyiye muri Kiyovu

Inkuru ikurikira

Abanye-Congo bigaragambije mu gihe Uhuru yari gusoza ibiganiro byabo

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Abanye-Congo bigaragambije mu gihe Uhuru yari gusoza ibiganiro byabo

Abanye-Congo bigaragambije mu gihe Uhuru yari gusoza ibiganiro byabo

Ibitekerezo 1

  1. mahoro jack says:
    shize

    Ahubwo se ntawamusaba guhagarika inkunga America iha Ukraine? hhhhh, muzambwire ahantu na hamwe ku isi hari umutekano muke, ubwicanyi n’akaga k’impunzi America itabifitemo uruhare. Niba hari aho muzi muhambwire!

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010