Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Hatangiye ikigo gifasha gukangura imishinga yadindiye no kuyigeza kure

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2022/12/19 6:11 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022,hatangiye ikigo ,Afri-Global Cooperation cyigamije gufasha ba rwiyemezamirimo guhura n’abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga  hagamijwe guteza imbere imishinga yabo ikagera kure.

Abashoramari batandukanye bitabiriyeumuhango wo gutangiza ku mugaragaro iki kigo

Umuhango wo kugifungura ku mugaragaro witabiriwe n’abayobozi bo mu Nzego za Leta,iz’Abikorera, Sosiyete Sivile, n’abashoramari bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa Afri-Global, Shyaka Michael Nyarwaya yabwiye UMUSEKE ko iki kigo ari igisubizo kuri ba rwiyemezamirimo bajyaga bagorwa no gukora imishinga.

Yagize ati”Ni ikigo cyatangiye kubera ikibazo gihari cy’ibura ry’akazi ariko no gufasha abantu gutangiza imishinga.”

Kwamamaza

Shyaka Michael yavuze ko cyizafasha abagorwaga no gutangiza imishinga yabo kubona amikoro n’ubumenyi.

Uyu muyobozi yavuze ko iki kigo kizahuza abafite imishinga n’abashoramari bityo bakarenga imbibe z’uRwanda.

Yakomeje ati “Ni gute abashoramari twabahuza n’abafite ibitekerezo byiza noneho bakagura imigabane mu kigo. Icyo igamije ni ugufata abashoramari ikabahuza n’abafite ibitekerezo.Afri-Grobal ije nk’igisubizo kandi mu by’ukuri ifite imikoranire myiza na leta kugira ngo turebe uko twuzuzanya.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu gihugu cyose bateganya kubaka inzu enye mu mijyi yunganira Kigali zizafasha ba rwiyemezamirimo barimo n’urubyiruko kubona aho bakora imishinga yabo.

 

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ushinzwe inganda no kwihangira imirimo, Evalde Mulindankaka, yavuze ko iki kigo kizarushaho guha imbaraga abafite imishinga ariko ikadindizwa no kutagira ubumenyi n’amikoro.

Yagize  ati “Iyi ni imwe mu nkingi igenga guhanga umurimo mu Rwanda,igamije gufasha ubucuruzi bukiri buto dukunze kubona ibibazo ahanini biba bishingiye kuba ari ubumenyi bucye bwo gucunga imishinga.

Yakomeje agira atiIyo tubonye abafatanyabikorwa nk’aba nibo badufasha mu gushyira mu bikorwa iyo politiki cyane hibandwa ku rubyiruko.Iki ni igikorwa gihurirana neza n’ibyo politiki yo guteza imbere abikorera cyane cyane abatoya kubishyira mu ngiro.”

Ubwo iki kigo cyatangizwaga abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga baganirije ba rwiyemezamirimo y’uburyo batinyuka bakageza imishingayabo ku rwego rw’Isi. Muri abo harimo Edward Yini nyiri uhagarariye abashoramari b’Abashinwa mu Rwanda, umuyobozi wa Sawa Africa LTD ,Mohamud Elshafei ,Umuyobozi wa Eri –Rwanda LTD akana na nyiri Simba Supermarket,Tekklay Teame n’abandi.

Biteganyijwe ko mu turere twose tw’iihugu no mu Mirenge  hazubakwa ibigo bizafasha ba rwiyemezamirimo kunoza imishinga yabo neza.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo Shyaka Micheal Nyarwaya avuga ko ari amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

 

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo abanyabirori bahurire mu gitaramo cya East African Party

Inkuru ikurikira

Kigali – Impanuka yatwaye ubuzima bw’umuntu, benshi barakomereka

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Imyanzuro mikuru y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura

Imyanzuro mikuru y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura

2023/02/04 9:42 PM
Inkuru ikurikira
Kigali – Impanuka yatwaye ubuzima bw’umuntu, benshi barakomereka

Kigali – Impanuka yatwaye ubuzima bw'umuntu, benshi barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010