Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Afurika

DRC: Imirwano yabereye ku muhanda mukuru wa Goma – Kitshanga

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/01/25 1:59 PM
A A
4
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ni umunsi wa kabiri imirwano mishya igiye kumara muri Congo nyuma y’uko ibiganiro byari guhuza intumwa z’u Rwanda n’iz’iki gihugu bikabera i Doha muri Qatar bipfuye ku munota wa nyuma biturutse kuri Perezida Tshisekedi wanze kubijyamo.

Amakuru aravuga ko inyeshyamba za M23 zongeye gufata agace ka Kishishe

Ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama, 2023 imirwano yari yabereye i Kitshanga muri Teritwari ya Rutshuru.

Kuri uyu wa Gatatu, imirwano yakomeje ku muhanda mukuru wa Goma-Kitshanga, mu gace ka Rujebeshi kari hagati ya Burungu na Kilolirwe.

Kimwe mu bitangazamakuru byo muri Congo, TAZAMA RDC Infos kivuga ko agace ka Kishishe kaba kongeye gufatwa n’inyeshyamba za M23, ndetse n’agace ka Bambo, kikaba ayo makuru kiyakesha abari mu gisirikare cya Congo, bakibwiye ko bahavuye mu buryo bw’amayeri y’urugamba “repli stratégique”.

Kwamamaza

Rumwe mu nkuta za Twitter zikoreshwa n’abashyigikiye inyeshyamba za M23, rwatangaje ko byageze ku isaha ya saa 11h02′, imirwano irimbanyije hagati ya FARDC n’abayishyigikiye ndetse n’inyeshyamba za M23.

Uru rubuga ruravuga ko M23 irwana ishaka gufata agace ka Sake.

Daniel Michombero, Umunyamakuru ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse ukunze gutangaza iby’iyi ntambara, yavuze ko hari abamubwiye ko babonye abarwanyi ba M23 ahitwa Bambo.

Yavuze ko imirwano yabereye ku musozi wa Mushababwe wegereye agace ka Bambo, ndetse M23 ngo ikaba yisuganyaga ishaka gukura ingabo za Leta mu gace ka Kishishe.

Uyu Munyamakuru avuga ko imirwano yatangiye ahagana saa kumi n’igice mu gitondo kare (04h30 a.m).

Amakuru abaturage bo mu gace kaberamo imirwano bavuga, ngo ni uko M23 ishaka gufunga inzira ya Kitshanga, ari nay o isigaye igemurira Umujyi wa Goma.

M23 mu itangazo yasohoye ku wa 23/01/2023 ivugamo ko itahwemye kwereka amahanga ko ingabo za Leta ziyigabaho ibitero bikagira ingaruka ku baturage bari aho igenzura.

Yavuze ko “Abacanshuro n’ingabo za Leta n’abandi bafatanye bagabye igitero ku birindo byayo no ku baturage b’abasivile bavuye mu byabo kubera intambara.

M23 yavuze ko izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage.

 

 

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Israel mbonyi yasabye Imana kugenderera abahanuzi b’ibinyoma

Inkuru ikurikira

Ndayiragije Étienne yahawe gutoza ikipe y’Igihugu y’u Burundi

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
Ndayiragije Étienne yahawe gutoza ikipe y’Igihugu y’u Burundi

Ndayiragije Étienne yahawe gutoza ikipe y'Igihugu y'u Burundi

Ibitekerezo 4

  1. MANIRAGABA JOSEPH says:
    shize

    RDCongo nishake uko yakemura ibibazo byayo ireke kwitwaza u Rwanda Karirwo nyirabayazana mumutekano wabo murakoze kubwamakuru mutugezaho.

    Reply
  2. [email protected] says:
    shize

    Abo baziranenge babaturage congo yabahaye agahenge koko ni claude i kinazi

    Reply
  3. HAKIZIMANA MARTIN says:
    shize

    Congo ishatse ya kicara ikitekerezaho kuko intambara irasenya ntiyubaka kd nibashaka no kurwana natwe ntituzabihanganira rwose umuntu wese uzagerageza guhungabanya umutekano w’ urwanda ntamahoro azajyira.

    Reply
  4. Papa Nsabi Musanze. says:
    shize

    Hhhhhh cinema za buri munsi. Ngo ni ni repli Stratégique, njye ubu narumiwe ubwo mundora. Ubundi ko numva m 23 ari ukugenda bugenzi, hari amahwa ari ku nzira igana i Kinshasa? Kibumba, Kaborogota, Rumangabo, buri munsi niyo makuru tuzajya tubyukiraho? Tureke gukomeza gutera izahararutswe.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010