Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ikiraro cyo hejuru gihuza Muhanga na Gakenke batangiye kukibyaza umusaruro

Yanditswe na: Elisée MUHIZI
2023/01/27 7:59 PM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’aka Gakenke bwasabye abaturage batuye mu Murenge wa Rongi n’uwa Ruli bakoresha ikiraro cyo mu kirere bubakiwe, kukirindira umutekano.

Byari ibyishimo ubwo abaturage bakoreshaga iki kiraro cyo hejuru bwa mbere.

Ibi babivuze mu muhango wo gutaha icyo kiraro gihuza Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Gakenke cyuzuye gisimbura ibindi biraro 2 birimo kimwe bikekwa ko cyasenywe n’abagizi ba nabi.

Ubwo batahaga iki kiraro cyo hejuru ubuyobozi bw’Uturere twombi n’abaturage batwo ntabwo, ntibitaye ku mvura nyinshi yaguye muri ibi bice mbere ya saa sita.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko  umutekano wa kiriya kiraro ureba buri muturage wese uhatuye, harimo abagikoresha bagasabwa cyane guhoza ijisho ku bagizi ba nabi baba bashaka kongera kwangiza.

Kwamamaza

Ati: “Muzirikane agaciro ikiraro gifite munatekereze ko uwakibahaye ari  Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.”

Mpagaritswenimana Augustin avuga ko umukoro wo kubungabunga iki kiraro  bagiye kuwitaho kubera ko ari bo gifitiye akamaro kanini kuko cyoroherezaga ubuhahirane bw’abaturage bo mu Turere twombi.

Ati: “Abenshi bavaga i Rongi bajya kwivuza no gukora imirimo myinshi y’ubucukuzi bw’amabuye.”

Uyu muturage akavuga ko abo mu Murenge wa Ruli bambuka iki kiraro bajya mu masoko, abana na bo bakajya kuhigira.

Ati: “Mudushimire Umukuru w’Igihugu kubera ko adufashije kubona inzira yo mu kirere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney yabwiye abaturage b’impande zombi ko batagomba kwibagirwa ibihe bibi by’umutekano mukeya banyuzemo ubwo ibiraro bari bafite byasenywaga n’ibiza.

Yagize ati: “Kurinda iki kiraro bibe igihango mugiranye na Perezida wa Repubulika murusheho kukibungabunga.”

Mu mbyino n’andi magambo y’abaturage bashimiye kandi ingabo z’Igihugu, RDF zabafashije muri iyi myaka, zibambutsa umugezi wa Nyabarongo zikoresheje ubwato bwa moteri.

Miliyoni 100Frw zisaga niyo mafaranga iki kiraro cyuzuye gitwaye.

Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline na mugenzi we Nizeyimana Jean Marie Vianney Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga na Gakenke.

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Urukiko rwategetse umukobwa kwishyura impozamarira umusore yababaje

Inkuru ikurikira

Abafana ba Arsenal baheruka kuyifungirwa bagize icyo basaba Perezida Kagame

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Abafana ba Arsenal baheruka kuyifungirwa bagize icyo basaba Perezida Kagame

Abafana ba Arsenal baheruka kuyifungirwa bagize icyo basaba Perezida Kagame

Ibitekerezo 2

  1. Rongi says:
    shize

    Muhanga komeza wese imihigo ukomeze ugere ikirenge mu kintore izirusha intambwe abawe turagushyigikiye.

  2. Anathole Habineza says:
    shize

    Twishimiye icyo kiraro kubera akamaro kanini gifite mubijyanye n’imihahiranire y utwo turere

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010