Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Luvumbu yemerewe gukinira Rayon Sports
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Luvumbu yemerewe gukinira Rayon Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi 24/01/2023 1:08

Biciye ku mutoza wahoze yungirije mu ikipe ya Rayon Sports, Ferreira Faria Paulo Daniel, iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yakuriweho imiziro ku mukinnyi wa yo, Hértier-Nzinga Luvumbu wemerewe gutangira gukinira iyi kipe yamuguze.

Luvumbu yemerewe gutangira gukinira Rayon Sports

Ni nyuma yo kuba Rayon Sports yari yahawe igihano n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, cyo kutagura abakinnyi bitewe n’ideni rya Ferreira Faria Paulo Daniel wari wungirije Umunya-Portugal, Silva Paixão Santos, yari ifitiye miliyoni 3.5 Frw ariko yaje kwikuba akagera kuri miliyoni zigera kuri 6 Frw kubera gutinda kuyishyura.

Rayon Sports yari yashyize aya mafaranga kuri konti y’uyu mutoza ndetse ibimenyesha FIFA, ariko uwagombaga kwishyurwa we yari ataremera ko yabonye amafaranga.

Mu kiganiro umutoza Ferreira Faria Paulo Daniel yahaye radio B&B Umwezi, yemeye ko amafaranga Rayon Sports yari imufitiye yamaze kumugeraho, igisigaye ari FIFA guha uburenganzira iyi kipe bwo gusinyisha no gukinisha abakinnyi bashya.

Ibi bisobanuye ko mu gihe byaba bikozwe mbere y’amasaha abiri ari imbere, Luvumbu akabona ibyangombwa yahita ahera ku mukino wa Musanze FC ubera kuri Stade ya Muhanga Saa Cyenda z’amanywa.

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Abateza imbere abafite ubumuga bagiye gushimirwa

Inter Miami yemeye gufasha Messi gusubira Camp Nou

Volleyball: FRVB igiye guhugura abatoza mu mashuri

Rwanda: Umuntu 1 muri 5 afite ibibazo  byo mu mutwe

Ubugiraneza bwa Rayon Sports bwaba bwarayigonze ijosi?

HABIMANA Sadi 24/01/2023 1:43 24/01/2023 1:08
Share
Inkuru ibanza Alyn Sano yarikoroje ku mbuga kubera agakingirizo
Inkuru ikurikira Gakenke: Mwarimu yatawe muri yombi yavugaga ko azica Nyirabukwe (AUDIO)
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Rubavu: Ubuharike buhonyora ubumwe n’umudendezo mu miryango
Mu cyaro
Abateza imbere abafite ubumuga bagiye gushimirwa
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Inter Miami yemeye gufasha Messi gusubira Camp Nou
Imikino
Volleyball: FRVB igiye guhugura abatoza mu mashuri
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Ubuharike buhonyora ubumwe n’umudendezo mu miryango
04/10/2023 11:13

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?