Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amahanga

Azalias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa Congo yangiwe gusohoka igihugu

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/01/20 9:11 AM
A A
3
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Me Ruberwa Azarias Manywa wigeze kuba Visi Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafatiwe ku kibuga cy’indege i Kinshasa yangirwa gusohoka igihugu.

Visi Perezida w’Icyubahiro wa RD Congo, Me Azarias Ruberwa yangiwe gusohoka igihugu

Byabaye kuri uyu wa wa 19 Mutarama 2023 ahagana Saa saba, ubwo Me Azarias Ruberwa Manywa yageraga ku kibuga cy’indege cya Ndjili, abo mu iperereza bakanga ko afata indege imujyana mu mahanga.

Uyu munyepolitiki akaba n’umunyamategeko ukomeye yari agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umugore we n’abana batuye.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko “Aheruka gupfusha umwana umugore we abereye Nyirasenge kandi niwe wamureze, ntibari bamushyingura.”

Kwamamaza

Me Ruberwa Azarias Manywa yakuwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili asubizwa ku ngufu iwe mu rugo.

Akekwaho kuba inyuma ya “Twirwaneho” yashinzwe n’abaturage bagamije kwirengera ku bwicanyi Abanyamulenge bakorerwa n’imitwe ya Mai Mai, ikomoka mu Burundi irimo RED TABARA ndetse n’ingabo za RDC.

Umutwe w’uburinzi wa “Twirwaneho” uyoborwa na Colonel Michel Ruhunda uzwi nka Makanika ukunzwe n’Abanyamulenge ku kigero cya 99% kubera kwitangira ubwoko, yungirijwe na Colonel Sematama.

Abanyamulenge bo mu gace ka Minembwe baherutse kubwira ingabo z’u Burundi ziyemeje kugaba ibitero kuri Twirwaneho zifatanyije na Brigade ya 12 ya FARDC ikorera mu Minembwe ko “bose ari ba Twirwaneho.”

Ikinyamakuru Africa Intelligence ku wa 16 Mutarama 2023 cyavuze ko Visi Perezida w’Icyubahiro wa RD Congo, Me Azarias Ruberwa ari mu banyepolitiki b’Abanyamulenge batera inkunga Twirwaneho.

Ku wa 18 Mutarama 2023 mu itangazo ry’ibiro bye, yamaganye yivuye inyuma ibyo yafashe nko gusebanya kuko nta mutwe n’umwe witwara gisirikare atera inkunga.

Yasabye uburenganzira muri icyo kinyamakuru kugira ngo atange umucyo ku byamutangajweho bishobora no kumucisha umutwe.

Kwanga ko Me Azarias Ruberwa asohoka igihugu byateye inkeke benshi mu Banyamulenge, bavuga ko ashobora kugirirwa nabi cyangwa agashinjwa ibinyoma akinjizwa gereza.

Bavuga ko ” Hari umugambi wo gutesha agaciro no gushyigikira guhanaguraho ubwoko bw’Abanyamulenge muri Congo.”

Me Azarias Ruberwa mu ntangiriro za Mutarama 2023 yagiranye ibiganiro na Amabasaderi w’u Budage muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Oliver Schnakenberg.

Ambasaderi Schnakenberg yavuze ko yiyemeje gufasha Azarias Ruberwa umwe mu Banyamulenge bamaze igihe kinini bamagana ubwicanyi n’uguhigwa bikorerwa Abanyamulenge.

Yagize ati “Guhagarika imvugo zibiba urwango ndetse n’uguhigwa bukware bikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri RDC. Nijeje Visi Perezida w’Icyubahiro Ruberwa ubufasha bwanjye kandi nifatanyije n’Abanyamulenge.”

Me Azarias Ruberwa yabaye umuyobozi w’umutwe wa RCD (Rassemblement Congolais pur la Democratie) wafatanyije na Laurent Desire Kabila kurwanya Mobutu Sese Seko, nyuma baje gutsinda, aza kutavuga rumwe na ba Kabila.

Mu matora ya Perezida ya 2006, Me Azarias Ruberwa yiyamamarije kuyobora RD Congo ariko aratsindwa.

Ku butegetsi bwa Kabila yigeze kuba Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage n’imivugururire y’inzego, ubu ni Visi Perezida w’Icyubahiro wa RD Congo.

Umuryango w’Abibumbye uherutse gutanga impuruza ku bimenyetso biganisha kuri Jenoside iri gututumba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), iturutse ku nzangano zikomeje kubibwa, ku buryo hatagize igikorwa byatera akaga gakomeye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Kaminuza ya Kigali yakuye mu rujijo abitegura gusoza amasomo

Inkuru ikurikira

M23 yashinje Leta ya Congo gufatanya na ADF kwica abaturage

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
M23 yashinje Leta ya Congo gufatanya na ADF kwica abaturage

M23 yashinje Leta ya Congo gufatanya na ADF kwica abaturage

Ibitekerezo 3

  1. Jack says:
    shize

    Abakongomani nibatamwica baramufunga

  2. Theogene GASANA says:
    shize

    Ubwo NTAHO babahishe, bahunge amayira akegendwa. Barangiza ngo M23 nirambike intwaro. Gute se? Ndabona hagiye kuba intambara ikomeye muri iki GIHUGU.

  3. Pingback: Bigoranye, Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa Congo yasohotse igihugu – Umuseke

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

ITANGAZO RYO KUMENYESHA IYEGERANYA N’IGABANYA RY’UMUTUNGO

2023/02/05 1:23 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010