Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Nyanza: Umugabo uherutse gukubitwa ifuni n’umugore we yapfuye

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/01/22 9:07 AM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
*Abaturage barasaba ko Sewabo wa nyakwigendera yafungurwa
UMUSEKE wabagejejeho inkuru y’umugabo bikekwa ko yakubiswe ifuni n’umugore we akajyanwa Kwa muganga yanegekaye.
Umurambo wa nyakwigendera ubwo wagezwaga mu rugo rw’umugore mukuru

Nyakwigendera yaguye mu bitaro bya CHUB, umurambo we uzanwa mu rugo rukuru, abaturage baba ariho bakura umurambo wa Ignace Bigenimana w’imyaka 42 y’amavuko bawujyana kuwushyingura mu irimbi riri ahitwa i Gisake.

Nyakwigendera Ignace Bigenimana yaramaze iminsi arwaye aho yajyanwe mu bitaro bya Nyanza birananirana bamwohereje mu bitaro bya CHUB i Butare agwayo.

François Hategikimana warumurwaje, ku irimbi yavuze ko hari ijambo ryanyuma yamubwiye mbere yo gushiramo umwuka.

Yagize ati“Bigenimana yarakomerewe n’ubuzima ariko ajya gupfa yambwiye ko nzirinda gushaka abagore babiri kuko utazize inarashatse azira inarabyaye.”

Nyakwigendera Ignace Bigenimana yabaga mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Uburwayi bwe bwumvikanye muri iki cyumweru byavugwaga ko yakubiswe ifuni n’umugore we wa kabiri babyaranye umwana ugeze mu kigero cy’imyaka 8.

Uko gushyamirana  makuru avuga ko bapfaga amafaranga nyakwigendera yanywereye atabibwiye umugore.

Clementine Dusabe n’umugore wa Munyemana Claude (sewabo wa nyakwigendera wanamucumbikiye bakararana mu nzu) yabwiye UMUSEKE ko umugabo we yarasanzwe abanye neza na nyakwigendera.

Yagize ati“Bigenimana yarasanzwe asangira akabisi n’agahiye n’umugabo wanjye aza avuga ko akubiswe ifuni n’umugore we, bityo aje kwiryamira iwanjye kuko yari yasinze anasanzwe ahaza tugira ngo nay’inzoga araryama tubyuka tujya guhinga tugarutse dusanga atavuga mu mazuru hari kuva amaraso avanze n’ubwoya niko gutabaza.”

Abaturage barasaba ko ufunze yafungurwa

Magingo aya se wabo wa nyakwigendera witwa Claude Munyemana yatawe muri yombi azira ko nyakwigendera yaje amubwira ko yakubiswe niyuhutire kubibwira ubuyobozi, abaturanyi be bavuga ko babanaga neza, leta ikwiye kumurekura.

Alex Ngirimana yabwiye UMUSEKE ati“Nyakwigendera yarasanzwe agirana amakimbirane n’umugore we akahukanira kwa Munyemana bakamwakira, yewe no kubunani yarahaje yashwanye n’umugore araharara, Leta nikurikirane umugore Munyemana bamurekure.”

Nyiramana Liberathe nawe yagize ati” Munyemana yarasanzwe abanye neza na nyakwigendera yaje rero nk’uko asanzwe ahahukanira agirango ni ibisanzwe dore ko yari yasinze, Leta nikurikirane umugore naho Munyemana we yatunguwe nuko bigeze aha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari ka Gacu Manirafasha Faustin watabaye nyakwigendera yabwiye UMUSEKE  ko uwamucumbikiye(Munyemana) yakoze ikosa.

Ati“Munyemana yabwiwe ko nyakwigendera yakubiswe ifuni ntiyatanga amakuru byibura twe nk’ubuyobozi tubimenye tugire icyo dukora mu maguru mashya.”

Nyakwigendera asize abana bane ku bagore babiri, umuto (ariwe ukekwa ko yamwishe) bafitanye umwana umwe, naho umukuru bafitanye abana batatu.

Uwamucumbiye yatawe muri yombi na RIB sitasiyo ya Busasamana, naho umugore we wa kabiri ucyekwaho kumukubita ifuni mu mutwe nawe yatawe muri yombi na RIB.

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda amakimbirane no gutangira amakuru ku gihe.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza
Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Hateganyijwe inama izahuza Perezida Kagame na Tshisekedi muri Qatar

Inkuru ikurikira

Intumwa y’Imana Dr Gitwaza yasabye abapasitori bashya kutiremereza

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
Intumwa y’Imana Dr Gitwaza yasabye abapasitori bashya kutiremereza

Intumwa y'Imana Dr Gitwaza yasabye abapasitori bashya kutiremereza

Ibitekerezo 1

  1. Venc says:
    shize

    Ibyo bireze pe ngobafi ijambo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

ITANGAZO RYO KUMENYESHA IYEGERANYA N’IGABANYA RY’UMUTUNGO

2023/02/05 1:23 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010