Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Perezida Kagame yasabye ko imisoro y’umurengera ku Banyarwanda igabanywa

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/01/09 5:07 PM
A A
18
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Perezida Paul Kagame yasabye ko Abanyarwanda baroherezwa ku misoro ibaremereye, kuko ngo ni ikibazo agenda yumva kandi kidakemuka.

Perezida Paul Kagame avuga ko koroshya imisoro bishobora no gutuma abasora biyongera

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 9 Mutarama 2023, ubwo yakiraga indahiro za Senateri mushya wanatorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwa, Dr. Kalinda Francois Xavier.

Yagize ati “Hari ibibazo bitandukanye bambwira bijyanye n’imisoro, burya imisoro ifite uko idindiza ishoramari cyangwa ku bikorera, sinzi impamvu ibyo na byo bitasuzumwa abantu bakareba imisoro impamvu yayo, cyangwa n’ibyo tuyikeneraho, ibyo ntabwo ari ikibazo na busa.

Ngira ngo ibyo birumvikana, niyo mpamvu abantu batanga imisoro uko bameze kose, sinibwira ko icyo kibazo tugifite cy’imyumvire, ahubwo ni uburyo bw’inyoroshyo, n’imisoro ntigabanuka ahubwo rimwe na rimwe ngira ngo n’iyo babyize neza iriyongera, ntabwo bivuze ko gukomeza imisoro, kuremereza imisoro aribyo biguha imisoro myinshi.”

Kwamamaza

Yasabye ababishinzwe, babizi kubyiga bagashyiraho uburyo bwo gushaka igisubizo kandi nta gitakaye.

Perezida Paul Kagame yanakomoje ku bibazo byo gutwara abantu mu gihugu, avuga ko agenda abyumva nubwo nta muntu mu babishinzwe uraza kubimugezaho.

Ati “Kugira ngo abantu bakore imirimo yabo ya buri munsi baragenda, numvise ko abagenda bafite ikibazo, ibyo ni ibyo numva mu baturage, ababishinzwe nta we urakingezaho, yenda murabizi, bimwe ntimubizi, muve aha mujya gukurikirana ikibazo uko giteye mugishakire umuti.”

Perezida Kagame yanavuze ku bayobozi bahora mu ngendo zo hanze avuga ko bihombya igihugu haba mu mafaranga no gutakaza umwanya, avuga ko agiye “gushyiraho feri”.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Ushinzwe umutekano akurikiranyweho gusambanya umwana

Inkuru ikurikira

Abayobozi bahombya Leta muri “Mission” zidashira hanze y’igihugu, akabo karashobotse

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
Abayobozi bahombya Leta muri “Mission” zidashira hanze y’igihugu, akabo karashobotse

Abayobozi bahombya Leta muri "Mission" zidashira hanze y'igihugu, akabo karashobotse

Ibitekerezo 18

  1. rukabu says:
    shize

    Gutera imbere bizatugora mu GIHE ku munsi dutegereza bus amasaha 4 h mu gitondo 2h kukahoroba andi 2h bikaba NGOMBWA KO abifite Aho gucyererwa bafata moto ya 1500 fr ugya nyabugogo UVA remera garre kandi muri bus wari kwishura Ari munsi ya 300 fr.ni kibazo cyananiranye iyo abayobozi bakuru bacyivuzeho baraturangaza bakongera umubare wa za bus bwacya ka 2 bakongera bakazikuramo ikibabaje kandi RURA irabizi kuko bagira staff muri za garre ,nibareke abafite za bus bazishire ku mirongo zikore na baturage babyungukiremo NTA guta igihe uhagaze Izuba invura byosse biri ku mutwe .murakoze

    • Qæssime says:
      shize

      Ikibazo cya buses mugihugu cyose ningume mugerageze mwongeere bus mumihanda rwose kuko abanyarwanda turakomerewe pee!!
      Iyo ubona umuturage agendera 2k ava kigali ajya Rwamagana birakaze rwose , wibaza niba mugihugu ntamategeko yatowe agendanye ningendo bikatuyobera!! Bityo rero mudufashe Roads hashyirwemo imodoka zihagije kugirango abanyarwanda nabanyarwandakazi bagende ntamuvundo.

      Ikindi kibazo nabonye gikwiye kwitabwaho mugihe cy’ingendo z’abanyeshuri , haba harashyizweho igihe abanyeshuri bazagendera kumashuri , noneho cyagihe bagenewe nticyubahirizwe ugasanga barabyigana nabaturage kucyumweru muri za gales zitandukanye bajya kwishuri , ese iyo barengeje igihe ntibagomba kujya ahabugenewe ? Numva ngo barigufatira bus muri za stades ariko wajya nyabugogo ugasanga gale yuzuye abanyeshuri? Ibi nabyo bikwiye kwigwaho bikanozwa neza pe!!
      Mudufashe ababishibzwe babikore niba byaranze mugabanye imisoro nigiciro cg petrol abafite ubushobozi bagure imodoka bazishyire mumihanda. Kuko iterambere riradindira kubera imigenderanire imeze nabi nowadays.

      Thank you 💕

    • Musonera says:
      shize

      Kuki atavuze ku kibazo cy’igabanuka ku mafaranga atunga abana biga bacumbikirwa mu mashuri(boarding schools) ,nabo izamuka ry’ibiciro bidahuye na school fees yashyizweho biremereye ibigo

  2. Mbarushimana Peter says:
    shize

    IKIBAZO NI RURA [email protected]!

  3. Gahinda says:
    shize

    His Excellency ngo iby’imisoro ikabije abyumva bivugwa!! None se amategeko ashyiraho iyo misoro asinywa na nde? Raporo z’inzego z’iperereza ku buzima bw’igihugu zisigaye zihabwa nde?

  4. Munyaneza Abdou says:
    shize

    Nawese kera umucuruzi muto ucuruza mirioni yasoraga ipatante none ubu tin nomber utayifite ntakwibeshya burikimwe kirasora Niko kuzahazwa niyinzara mubona

  5. John says:
    shize

    NYAKUBAHWA PRESIDENT MUSABE ABAYOBOZI CYANE RRA BABANZE BATEKEZE CYANE KUKINTU CYITWA: TIN NUMBER, IPANTANTE, AYISUKU YO YABURI KWEZI , AMANDE Y’UMURENGERA BYAKWA UMUNTU UTANASHOYE:500.000frwMUGIHE GITO AKA BUSINESS KAGAHAGARARA. MUBYIGEHO CYANE! KUKO IMISORO NIMYIZA ARIKO MURI URU RWANDA RWACU IRAKABIJE RWOSE.

  6. Harel imana felix says:
    shize

    Nyakubahwa president wacu turakwemera rwose ibyo wavu
    ze ni ingenzi kandi twizeye ko bizashyirwa mubikorwa

  7. Anonymous says:
    shize

    Imisoro yo yaratuzengereje pe! Urasora n’ayo washoye akagenderamo wasaba ko bagukura muri tin number bikagutwara umwaka wose ubyirukaho kandi ubwo bakibara imisoro kandi warahombye utanagikora. Badufashe rwose imitungo igiye gushira ku bantu kubera imisoro.

  8. Anonymous says:
    shize

    Nk’uko Perezida ajya ababarira abakoze ibyaha bagafungurwa, bafashe n’abafite ibirarane basonerwe ibyo birarane wenda ugishoboye gucuruza atangire bundi bushya pe!

  9. Niyogisubizo alfrex says:
    shize

    Dufite umuyobozi mwiza Kandi ushoboje poul kagame yita kubaturagebe

  10. Umusomyi says:
    shize

    Turasaba Nyakubahwa Perezida kudufasha bagakuraho imisoro irebana na school feeding aho batangira umwana amafaranga 135 yo kurya kumunsi wajya guhaha bigasaba ko havaho imisoro ugasanga ifunguro bageneye umwana rigabanyuka bitewe n’imisoro .

  11. imisor says:
    shize

    Buriya rero Izamuka rikomeje kwigaragaza hanze aha ririguterwa nimisoro ihhanitse nawe se umuntu ucuruza igishoro kitageze kuri 200000 ugasanga arabazwa imisoro irenga hafi ayo acuruza ururgero 30000 ya pantante 5000 byaburi kwezi ya amahoro ya karere kuba numwaka ubwo si 60000 azaba yishyuye shyiraho 15000 byaburi mezi atatu ngo ni umusoro kunyungu nuyateranya mumwaka nayo ni 60000 ayi rondo ryumwuga 3000 yaburi kwezi ubwo si 36000 mumwaka ngaho byonyine muteranye ahwanye 1860000 mugishoro cya 200000 usigaranye 14000 ubwo business ihise ihomba kubera imisoro ubwo kandi sinongeyeho ayusabwa kunzu uzakodesha,ingaruka ziyimisoro zirikwigaragaza hano hanze ubujura,ubuzererezi,ubushomeri kuko nuwakabaye yihangira umurimo umusoro uramubera imbogamizi ibi biriyongeraho ko noneho naruswa ihabwa intebe kuko utaraza kubona umuro aremera gutanga ruswa nke kumusoro yari gutanga rwose umubyeyi yakomye kukibyimba nikimenwe abantu baruhuke wenda umusoro waba imbarutso yiterambere aho kuba imbarutso yihomba ryabantu kuko urebye cyamunara zamabank zose zikomoka kuguhomba kandi byose uwitegereje neza wasanga umusoro ufitemo akabako karekare nubwo byose byitwa ko uwahombye yize umushinga nabi
    murakoze

  12. ayabosule says:
    shize

    Nyakubahwa NTORE ITURUSHA INTAMBWE, dukurireho umusoro w ubutaka aho umuntu atuye. Niba tugaya Permis de residence yakwaga kera mu Rwanda twari tutishimiye….byaba bitaniye hehe no gusora aho umuntu aryama gusa, I mean ikibanza atuyemo akagisorera kugeza arunduye? hagasoreshejwe aho akorera ubucuruzi, niba afite ikibanza kirenze kimwe icyo kigasoreshwa naho ubundi ndabarahiye ntago bikwiye. TUZAGUTORA

  13. THEOGENE BIVIRA says:
    shize

    Twegerane ko ntacyo zari zitwaye, bazigaruye

  14. Karake Jeanine says:
    shize

    Mbabwije ukuri, Perezida wa Repubulika abaye atazi ibibazo by’ingendo muri Kigali n’ingendo zo mu giturage zazambye. byaba biteye agahinda. Byandikwa mu binyamakuru byinshi, bikanavugwa mu maradiyo na televiziyo nyinshi. Niba abamufasha batabimugezaho, nawe ubwe yagombye kuba yarabibonye henshi kandi kenshi. Ubaye rero atari abizi, Urwanda rwaba rujya habi! Ariko kandi ikibazo si ukubimenya, icya ngombwa ni ugukemura ibibazo, Umuzi w’ikibazo rero urazwi. Ni ukwikubira kwa bamwe. Ntitwahwemye gusaba ko haba gupiganywa muri byose. Umuturage yiguriye minibus akayishyira mu muhanda, byabuza Leta gukora ibyayo? Kuki bumva byose bigomba guharirwa umuntu umwe w’inshuti cyanga uwo mu mulyango?

  15. Orivire says:
    shize

    Umukuru wigihugu cyacu turamushimiye ubwo yabivuseho birakemuka imvugoye ningiro nukuripe badohore kumisoro imisoro ningenzi kugihugu kuko itabayeho ibibyose tubona ntitwabigeraho ariko hano murwanda rwacu irarenzepe iterambere rigaragara hanze riraboneka ariko ubutindi namadeni biratuzahaje reta nigire imiso ikuraho indi ishyireho inyoroshyo

    Turakwemera Nyakubahwa Wacu

  16. bigabo says:
    shize

    Twatsinze intambara nyinshi ariko iya Transport mu gihugu yaratunaniye yaba twe abaturage ndetse na Leta ubwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010