Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

RBC yagaragaje urukingo rwa COVID 19 abaturage batari bazi 

Yanditswe na: Elisée MUHIZI
2023/01/28 12:50 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC) kivuga ko hari urukingo rwa COVID 19 rwitwa ‘Bivalent’ rwatangiye guhabwa abakuze n’abafite indwara zidakira.
Urukingo rwitwa Bivalent rwemejwe na OMS ko rufite ubushobozi

Ibi abakozi ba RBC babivuze mu biganiro byabahuje n’abanyamakuru byabereye mu Karere ka Karongi mu mpera z’iki cyumweru. Ibi biganiro byateguwe na Croix-Rouge y’u Rwanda.

Muri ibi biganiro Umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe Porogaramu y’inkingo ku rwego rw’Igihugu, Uwiragiye Bibiane avuga ko kuva gahunda yo gukingira itangira, mu Rwanda abaturage 79% aribo bamaze guhabwa urukingo rwa COVID 19.

Uwiragiye avuga ko uru rukingo rwa Bivalent atari rushyashya nkuko bamwe babyibwira, ahubwo ko barwongereye ubushobozi kandi rukaba rwaremejwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Uwiragiye yavuze ko uru rukingo rugenewe cyane abantu bafite imyaka 50 y’amavuko kuzamura rugahabwa  kandi abasaza n’abafite indwara zidakira kuko iyo icyorezo kije aribo cyibasira.

Ati “Gahunda yo gukingira abaturage imaze gutanga umusaruro ushimishije kandi irakomeje.”

Uyu mukozi wa RBC avuga ko umubare w’abandura  COVID 19 wagabanutse ku rugero rwiza.

Ati “Ntabwo abantu bakwiriye kwirara ngo bumve ko icyorezo cya COVID 19 cyarangiye kiracyahari niyo mpamvu tugomba gukomeza gukingira abaturage ngo barusheho kugira ubwirinzi.”

Avuga ko hari bamwe mu baturage bari bafite imyumvire itandukanye ishingiye ku madini, batangiye kuyihindura ubu bakaba bizana mu bigo Nderabuzima bashaka kwikingira.

Ati “Ubu twatangiye gukingira abana n’abo bantu bari mu byiciro by’abafite indwara zidakira n’abakuze.”

Perezidanti wa Croix rouge y’u Rwanda Mukandekezi Françoise yabwiye Itangazamakuru ko kuzamura imibereho y’abaturage no kubashishikariza kugira ubuzima buzira umuze babifite mu nshingano.

Ati “Twagiye twegereza abaturage amazi kandi benshi niyo bifashishaga mu gukaraba mu gihe cya COVID 19.”

Mukandekezi avuga ko icyorezo cya  COVID 19 nubwo kimaze gucisha make, ariko kitararangira bakifuza ko Itangazamakuru rifatanya n’inzego zitandukanye gukangurira abaturage kwikingiza kugeza ubwo iki cyorezo cya COVID 19 kizaba kirangiye.

Uwiragiye yavuze ko uko inkingo zizagenda ziboneka, uru rukingo ruzahabwa n’abandi baturage mu byiciro bitandukanye hakurikije imyaka y’amavuko bafite.

Uwiragiye Bibiane yavuze ko kuva aho gahunda yo gukingira itangiriye mu Rwanda abaturage 79% bamaze gukingirwa
Mukandekezi Françoise yavuze ko Itangazamakuru rigomba gufatanya n’inzego zitandukanye mu gukangurira abaturage kwikingira.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Karongi
Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Perezida Kagame yasubije abafata kwakira impunzi n’abimukira nk’iturufu yo kwigaragaza neza

Inkuru ikurikira

Rubavu: Umuforomo yatemwe n’abagizi ba nabi

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
Rubavu: Umuforomo yatemwe n’abagizi ba nabi

Rubavu: Umuforomo yatemwe n'abagizi ba nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010