Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ruhango: Hakenewe asaga Miliyari 2 Frw ku nyubako za Gare nshya

Yanditswe na: Elisée MUHIZI
2023/01/25 11:01 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko hakenewe miliyari imwe na miliyoni 800 y’u Rwanda kugira ngo imirimo yo kuzamura inzu z’ubucuruzi muri gare isoze.
Hakenewe Miliyari na Miliyoni 800 yo kubaka inyubako ya Gare igeretse 4
Hashize umwaka uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ashyize ibuye ry’ifatizo muri gare ahateganyijwe kubakwa inzu z’ubucuruzi.

Ubuyobozi buvuga ko uyu  mushinga wo kubaka inzu igeretse, uhuriweho n’akarere ndetse n’abikorera batanze imigabane.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie, avuga ko igihe imirimo yo kubaka yagombaga gutangira cyarangiye bitewe na Kampani yari yahawe isoko yaje guhagarara.

Rusiribana akavuga ko mu bindi byatumye imirimo igenda biguru ntege, harimo icyorezo cya COVID 19 cyakomye mu nkokora ibikorwa by’ubukungu byinshi.

Ati “Uyu ni umushinga wabanje kudindira kubera izo mpamvu tumaze kuvuga, ariko urebye imigabane abikorera bafite ndetse n’iyo Akarere kashyizemo twizera ko imirimo igiye kwihuta.”

Kwamamaza

Yavuze ko iyo nzu y’ubucuruzi izaba ifite amagorofa 4.

Rusiribana yavuze ko abikorera bagiye gusaba inguzanyo muri Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda kugira ngo imirimo yo kubaka irusheho kwihuta, kandi ikazajya ikorerwamo yishyura inguzanyo.

Umuyobozi wa Ruhango Investment Campany (RIC) Uwayisaba Jacques avuga ko imigabane abikorera bamaze gutanga iri hasi kuko ari 5% kuko muri miliyoni 800 biyemeje gushyira muri Kampani, bamaze gutanga miliyoni zirenga 50 zonyine.

Ati “Abikorera bibumbiye muri RVC bagombaga kuba baratanze 65% ariko kuva imirimo itangira batanze gusa 5%.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko abakozi bo mu Ishami ry’ibikorwaremezo, ubutaka n’Imiturire mu Karere ka Ruhango, basabye ko iyi Kampani RIC ibanza gucibwa amande ya miliyoni 3 kubera ko hari ibyo itubahirije.

Uwayisaba avuga ko nta makosa bakoze yagombye gutuma bacibwa amande, ahubwo akavuga ko kuba Akarere gafitemo imigabane, abo bakozi bifuza kubaca amande nabo bakaba ari abakozi bako, bagombye kuba barabagiriye inama y’ibyo banengaga mbere aho guhagarika imirimo.

Ati “Twari tumaze ibyumweru 3 duhagaze kandi ibyo batubazaga twasanze aribo bagombye kuba barabiduhaye mbere.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubwishingizi bwo mu bwoko bwa ‘Ominium’ babasaba butari ngombwa kubera bafite ubusanzwe bw’abakozi bose bakora kuri iyo nyubako.

Iyo nyubako igeretse 4 ni icyiciro cya 2 cy’imirimo igomba kuba iri muri gare, kuko gare ubwayo naho imodoka ziparika harangije kubakwa.

Icyiciro cya 3 kirimo amacumbi agezweho giteganywa kubakwa iyo nyubako igeretse 4 yuzuye.

Imirimo yo kubaka iragenda biguru ntege
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Nyaruguru: Uwahoze ashinzwe ubuzima yikomye abarimo Guverineri Habitegeko

Inkuru ikurikira

Ngoma: Barasaba irimbi  bakaruhuka gushyingura  ku rutare  

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Imyanzuro mikuru y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura

Imyanzuro mikuru y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura

2023/02/04 9:42 PM
Inkuru ikurikira
Ngoma: Barasaba irimbi  bakaruhuka gushyingura  ku rutare   

Ngoma: Barasaba irimbi  bakaruhuka gushyingura  ku rutare  

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010