Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

U Rwanda mu nzira yo kurandura indwara zibasira abantu baciriritse

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/01/24 8:06 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Indwara zititaweho uko bikwiye zagiye zirengagizwa mu mateka y’Isi kuko abantu bumva ko zitabura kugaragara mu bihugu bikennye. U Rwanda rwemeza ko kurandura izi ndwara zikunze kwibasira abakene bishoboka.

Indwara y’imidido ni imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye yibasira abantu baciriritse

Ni indwara zibabaza kandi zitera ubumuga bw’igihe kirekire, zinabuza abana gukura uko bikwiye, haba mu bwenge no mu gihagararo n’izindi ngaruka zigira ku bakuze.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, uvuga ko indwara zititaweho uko bikwiye zigera kuri 20 ariko izirimo Imidido, inzoka zo mu nda, ubuheri, ibisazi by’imbwa, kurumwa n’inzoka ziri mu ziganje mu Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2020, bwagaragaje ko 41% by’abapimwe basanganywe inzoka zo mu nda, mu bantu bakuru bari 48%.

Kwamamaza

Igaragaza kandi ko abarenga 6000 mu Rwanda barwaye imidido, nibura abantu 1000 barumwa n’imbwa zikekwaho uburwayi bw’ibisazi n’aho abagera ku 1500 bo bakarumwa n’inzoka buri mwaka.

Ni mu gihe indwara iterwa n’inzoka ya Belariziyoze [ishobora gutera umuntu urushwima] yasanzwe mu tugari turenga 1000 bisaba ko abadutuyemo bahabwa ibinini by’iyo nzoka.

Impuguke zigaragaza ko hari ubwo inyinshi muri izi ndwara zivurwa nabi kwa muganga kuko nta bushakashatsi bwimbitse zakozweho.

Zigaragaza ko nta makuru ahagije abaturage bazifiteho aho bamwe bazitiranya n’amarozi abandi bakazifata nk’izoroheje bikarangira zibazahaje.

Nyirandikubwimana Esperance utuye mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze, avuga ko yavuwe indwara y’imidido yari amaranye imyaka 53.

Ni indwara avuga ko yamuteye ubukene bukomeye kuko ntacyo yabashaga kwikorera ndetse agahabwa akato abwirwa ko ari umubembe.

Ati “Mbere umubiri wose wararemeraga, ubukene bwahise bwinjira, nagiye mu buzima bubi ariko ubu meze neza.”

Imanizabayo Sophie wo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero yabwiye UMUSEKE ko imidido yatumye acikiriza amashuri kubera guhabwa akato n’abanyeshuri bagenzi be.

Avuga ko yanenwaga n’abo mu muryango we ariko afite icyizere cyo gukira kuko yitaweho n’inzobere mu kuvura izi ndwara.

Ati “Mbere naje ntambara inkweto, mbese muri macye ndarwaye ariko ntabwo ari cyane ku buryo nakwiheba.”

Jeanne Uwizeyimana ushinzwe ibikorwa mu Mushinga Heart and Sole Africa (HASA), avuga ko uyu mushinga wavutse witwa ‘Imidido Project’ watangiriye imirimo yawo mu Karere ka Musanze mu 2013 ukaba umaze gufasha abantu benshi gukira imidido.

Kuri ubu, HASA irimo gukurikirana abasaga 600 baturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho babasuzumwa ndetse bakanavurwa kugeza bakize.

Avuga ko uyu mushinga utita ku barwayi gusa ahubwo ureba no ku mibereho ya bo bagahabwa amatungo magufi n’ubundi bufasha.

RBC, ko hashyizweho gahunda yo kuzamura ubumenyi mu baturage mu kuzirinda binyuze mu biganiro, itangazamakuru, mu miganda rusange, mu nteko z’abaturage, imigoroba y’umuryango n’ahandi henshi.

Ladislas Nshimiyimana ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, avuga ko abaturage bakwiriye guhindura imyumvire kuko inyinshi muri izi ndwara ziterwa n’umwanda.

Ati “Ubu abaturage turi kubigisha kugira ngo ubumenyi bwabo bwiyongere kuko twabonye ko indwara nyinshi ziterwa n’umwanda, rero niduhuza kubaha ibinini bivura izo nzoka nabo bagahindura imyitwarire byafasha mu gutuma batandura izo ndwara.”

Indwara zititaweho uko bikwiye ntizandura kandi iyo zivuwe neza zirakira, Abanyarwanda basabwa kugira isuku y’umubiri, gusukura ibiribwa no kudaha akato abafite izi ndwara.

Ladislas Nshimiyimana ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

“Ingamba zafashwe”, RDF yarashe ku ndege y’intambara ya Congo (Video)

Inkuru ikurikira

Umugore w’intwari wapfuye asohora umwana mu nzu irimo gushya, yashyinguwe

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
Umugore w’intwari wapfuye asohora umwana mu nzu irimo gushya, yashyinguwe

Umugore w’intwari wapfuye asohora umwana mu nzu irimo gushya, yashyinguwe

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

ITANGAZO RYO KUMENYESHA IYEGERANYA N’IGABANYA RY’UMUTUNGO

2023/02/05 1:23 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010