Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amahanga

Umuhungu wa Museveni azakorera ibirori i Kigali

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/01/19 11:02 AM
A A
7
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’umujyanama we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatatse umujyi wa Kigali, atangaza  ko ibirori by’ isabukuru y’imyaka 49 bizabera mu Rwanda.
Gen Muhoozi Kainerugaba azakorera ibirori mu Rwanda

Uyu musirikare ukomeye mu ngabo za Uganda, ukunda u Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame, yavuze ko isabukuru ye izabera mu Mujyi w’agatangaza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kuri Twitter Yagize ati” Nishimiye kubamenyesha ko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka yanjye 49 bizabera i Kigali, Umujyi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba. Data wacu, Perezida Paul Kagame azagenzura ibikorwa byose.”

Muri Mata umwaka ushize ubwo yagiraga isabukuru y’amavuko ya 48 ,muri Uganda ibirori byitabiriwe n’abantu banyuranye barimo abanyapolitiki , abahanzi , n’abandi banyacyubahiro.

Perezida Kagame ni umwe mu bari muri ibyo birori. Gen Muhoozi yaje kumushimira mu butumwa yanyujije kuri twitter.

Yagize ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame ku bwo kwitabira umusangiro w’isabukuru yanjye y’amavuko mu ngoro y’umukuru w’igihugu, wateguwe na Kaguta Museveni ndetse na Jeannette Museveni. Byari byiza kubona aba revolutionaire bombi n’inshuti bicaye hamwe basangira. Kabeho Uganda,Kabeho Rwanda.”

Icyo gihe habaye ibitaramo bitandukanye muri Uganda abantu barizihirwa bararya, baranywa bamuvuga imyato.

Gen Muhoozi yagize uruhare rukomeye mu gutuma umubano w’u Rwanda na Uganda wongera kuba nta macyemwa. Nyuma y’imyaka ine ibihugu birebana ay’ingwe.

 
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Munezero Aline uzwi nka ‘Bijoux’ muri Bamenya yibarutse ubuheta

Inkuru ikurikira

RIB irahiga bukware Joseph Nshimiye uvugwaho ubwambuzi

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
RIB irahiga bukware Joseph Nshimiye uvugwaho ubwambuzi

RIB irahiga bukware Joseph Nshimiye uvugwaho ubwambuzi

Ibitekerezo 7

  1. Bosco says:
    shize

    C’est un non événement pour le commun des rwandais.

  2. John says:
    shize

    Kuva muri 1986, iyo abategetsi ba Uganda bashishikajwe n’u Rwanda, ikiba kizakurikira kirazwi.

  3. Desire bahati kambale says:
    shize

    Nzaza dusuhuzanye. Mba muri America ndamukunda iyo atavuze ibyo gufata Kenya mu cyumweru.

  4. DANNY UWIMANA says:
    shize

    Imana igume ishyigikire umubano w,URWANDA N,UBUGANDE ubumwe burambe uwo muyobozi mwifurije ibirori byiza iwacu IRWANDA

  5. ubutesi says:
    shize

    askyiiiiii

    • Nararebaga Moses says:
      shize

      Wabaye “intwari” se ugahonda umutwe wawe ku ibuye maze ibyo birori wisyigiza ukareba niba hari ikibahagarika! Ndagushinyitse ayo ni amaraso wamennye y’Abatutsi muri 1994 aba akuzengamo! Uzakora iki se ko ntacyo uzicwa n’agahinda k’ubugome mukomora kuri Gahini umukurambere wanyu!

  6. Charles says:
    shize

    Kalibu iwacu mu Rwanda isabukuru nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

ITANGAZO RYO KUMENYESHA IYEGERANYA N’IGABANYA RY’UMUTUNGO

2023/02/05 1:23 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010