Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Amabanga ku rupfu rw’umugenzi wateze Volcano Express imusiga nzira

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/02/02 2:27 PM
A A
26
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Tekereza kuba uri umunyeshuri wavuganye n’umubyeyi wawe, akubwira ko ahagurutse i Nyanza aje kugusura, nyuma wajya kubaza sosiyete yamutwaye, bakaguha ibyo yakuzaniye, we ntumubone, iyi ni inkuru mpamo yabaye kuri Patience Uwineza.

Musayidire Rebecca, ubwo yari akiriho yishimanye n’umwana we Pacience Uwineza

Patience Uwineza, ni umwana wa nyakwigendera Musayidire Rebecca, aheruka kumva ijwi ry’umubyeyi we ubwo taliki ya 25/01/2023 yamubwiraga ko ahagurutse i Nyanza agiye kumusura i Kigali.

Musayidire yahagurutse i Nyanza agiye gusura umwana we wiga mu mujyi wa Kigali, ageze mu karere ka Muhanga asaba imodoka ya Volcano Express yari yateze mu masaha ya saa moya za mu gitondo, guhagarara ngo ajye kwihagarika, anasiga ibyo yari ashyiriye umwana we muri iyo modoka.

Ubu si Musayidire ubara inkuru y’ibyamubayeho, kuko umurambo we washyinguwe ku wa Kabiri tariki 31/01/2023.

Kwamamaza

Patience Uwineza, umwana wa nyakwigendera yabwiye UMUSEKE ati “Yakoze impanuka baramugonze, ntiyavugaga yari muri koma.”

Uyu mukobwa wiga muri Kaminuza, avuga ko yategereje umubyeyi we ntiyamubona, ariko ngo yagiye kuri sosiyete ya Volcano Express bamuha imizigo irimo akajerekani k’amata yari amuzaniye, ariko ntibamubwira irengero ry’umubyeyi we.

Kuva ubwo ubwo yatangiye gushakisha, ndetse atanga ikirego mu nzego zibishinzwe zirimo, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi y’igihugu.

Nyuma y’iminsi, yaje kubwirwa inkuru ko umubyeyi we arembeye mu Bitaro by’i Kabgayi biri mu Karere ka Muhanga!

Patience Uwineza, ati “Narahageze nsanga nta kwitabwaho ngo kuko nta we bari kumwe, kandi atabasha kuvuga, cyakora abaganga bambwiye ko ari Polisi yamuzanye kuko yakoze impanuka.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko, yamenye amakuru ko umubyeyi we yakoze impanuka ubwo yari avuye mu mudoka ya Volcano.

Ati “Ubwo nabwiwe ko Mama arwariye i Kabgayi njyayo baduha transfer itujyana ku bitaro bya Kigali (CHUK), tuhageze akomeza kuremba binamuviramo kwitaba Imana ariko yarababaye.”

Ubwo twaganiraga, Patience yatubwiye ko atazi aho yabaza ngo, ahabwe ubutabera, kandi ari bwo yifuza.

Ati “Turasaba ubutabera kugira ngo tumenye n’uko iyo mpanuka yabaye.”

Nyakwigendera yashyinguwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, abe baracyari mu kiriyo

 

Volcano ngo ntabwo ikwiye kubazwa impanuka yakozwe n’indi modoka

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Volcano bwemeye kuvugisha UMUSEKE kuri iki kibazo, cyakora buvuga ko butigeze bumenya iby’uwo mugenzi, ndetse ko iby’impanuka yakoze atari bo babibazwa kuko imodoka yaba yaramugonze atari iyabo.

AGABA Japhet Umuyobozi wa Volcano Express yabwiye UMUSEKE ati “Mbyumvanye wowe, impanuka uretse kuyimenya, twe n’Abanyarwanda muri rusange, ngira ngo na Polisi ifite mu nshingano kumenyekanisha impanuka. Iyo mpanuka twebwe ntayo tuzi, ntayo twumvise, ntacyabaye muri make, ni ryo jambo nakoresha. Ubwo rero, ndumva ari bishyashya mu matwi yange, muduhaye amakuru twabaza tukamenya ibyo ari byo iyi mpanuka sinzi niba ari iy’imodoka cyangwa ari iy’igare.”

Birumvikana ko imodoka ya Volcano, atari yo yagonze umugenzi yari itwaye ahubwo iyo modoka yarimo yayivuyemo agongwa n’indi modoka.

AGABA Japhet ati “Icyo nkwiye kumenya kuri uwo muntu ni iki utakoreye impanuka mu modoka ya Volcano?”

Gusa Volcano yatwaye umugenzi imusiga nzira agongwa n’indi modoka.

AGABA avuga ko atamenya iby’iyo mpanuka kubera ko umushoferi atigeze abivuga. Nyamara Volcano Express ifite inshingano yo gutwara umugenzi ikamugeza aho agiye.

 

Polisi ivuga ko imodoka yagonze uwo mugenzi yamenyekanye

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP Irere René yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’iyo mpanuka bayamenye.

Ati “Impanuka yarapimwe ikiba, kandi dossier yakozwe na Police ya Muhanga, nirangira izashyikirizwa Ubushinjacyaha. Wabwira bene we ko dosiye bayikurikirana i Muhanga, impanuka uwayipimye arazwi, nyuma bakurikiza inzira isanzwe y’ubutabera, igashyikirizwa Parike n’Inkiko.”

SSP Irere René yabwiye UMUSEKE ko umushoferi n’imyitwarire ye bikurikiranwa na Sosiyete yamuhaye akazi, ariko akavuga ko umugenzi usohotse mu modoka yakabaye abibwira umushoferi, noneho akamubwira n’igihe agarukira.

Ati “…Yanamubwira kuko izo gahunda ntabwo aba agiye kuzikorera kure y’aho aparitse, ntabwo yabura uwo atuma ati “ndebera wa muntu uko byagenze”, aho kugira ngo amusige mu nzira atizeye ko afite amafaranga yo gutega indi modoka, cyane ko aba yishyuye mbere amafaranga yose y’urugendo. Jyewe ndumva kuba wakuye umugenzi i Nyanza, ukamusiga i Muhanga, utazi uko [ameze] ndumva atari byo.”

 

Kuri Musayidire ikinyabiziga cyamugonze kirazwi, ese iyo kitamenyekanye bigenda gute?

Mu kiganiro Umunyamategeko, Me Eugenie Mubanzayire yagiranye n’UMUSEKE yasobanuye ko abantu bishwe n’impanuka z’ibinyabiziga ntibimenyekane, cyangwa ibinyabiziga bikabagonga bidafite ubwishingizi hari ikigega leta y’u Rwanda yashyizeho kirebana ibyo bibazo.

Ati “Hari ikigega cya leta cyihariye cy’ingoboka cyitwa Fond de Guarantie, bariya bose bahuye n’ibyo bibazo bagana cyangwa natwe nk’abanyamategeko bakaba batugana tukabafasha.”

Nyakwigendera Musayidire Rebecca yari atuye mu Mudugudu wa Nyamagana, mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ari naho yari aturutse yerekera i Kigali gusura umwana we.

Abo mu muryango we bamushyinguye ku wa Kabiri, ntibari barigeze bamenya amakuru arambuye ku rupfu rwe, ndetse n’ubu bategereje kumenya neza uko uyu mubyeyi wasize abana babiri yagonzwe.

Volcano Express yakwiye kubaza ikamenya uko byagendekeye uwari umwe mu bagenzi bayo bahagurutse i Nyanza bajya i Kigali, imodoka ikamusiga i Muhanga nyuma akagongwa n’indi modoka, yanagombye kubaza umushoferi wari utwaye imodoka yayo impamvu atatanze amakuru kuri uwo mugenzi yasize mu nzira.

Umunyamategeko, Me Eugenie Mubanzayire

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Umugore akurikiranyweho kwica umugabo afatanyije n’abana be

Inkuru ikurikira

Undi mukinnyi yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
Undi mukinnyi yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa

Undi mukinnyi yasezeye mu ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa

Ibitekerezo 26

  1. Anonymous says:
    shize

    Ariko rero niba volcano itwaye umuntu ujya kigali agasaba kujya kwihagarika bagahagarara akagingwa nindi modoka avuye muya volcano kuki uwaruyitwaye atabimenyesheje abakorera ngo nabo babimenyeshe umuryango wuwateze iyo modoka ya volcano? Harimo uburangare nokubura ubunyamuntu kuwarutwaye volcano jye inama nagira uwo mwana na Volcano nayijyana mubutabera kuko ntabwo batabaye umugenzi waje abagana cyaneko bari gusozanya urugendo rugera kigali.

    • Emmy says:
      shize

      Bavuga ubumuntu nti bavuga
      Ubunyamuntu. Urakoze🙏🙏

  2. Lambert says:
    shize

    Iyi ni inkuru nziza y’ubuvugizi. Volcano ikwiye kuryozwa urupfu rw’uwo mugenzi hatitawe ku kuba imodoka yamugonze yaramenyekanye. Ubundi iyo imodoka ihagurutse muri gare yaba umushoferi n’abo asize kuri office baba bazi neza umubare w’abagenzi batwaye n’aho bagiye ndetse shoferi afite kopi z’amaticket y’abantu atwaye, mbese aba afite amakuru ku bagenzi bose atwaye. Iyo ahagaze aba agomba kumenya niba hari umugenzi uvuyemo cg se wiyongereyemo. Mbere yo gukomeza urugendo aba agomba kongera kumenya umubare w’abantu arwaye n’aho bagiye, mbese agakora checking. Kuba umugenzi yava mu modoka atageze iyo agiye, ukamusiga (waba ubikoze nkana cyangwa utabimenye) ndumva ari ubwabyo ari ikosa. Kuba uwo muntu usize agize ibyago nk’ibyo kugera ubwo bimuviriyemo urupfu byumvikanamo uruhare rutaziguye rw’uwo mushoferi wamusize. Bityo rero, ikigo akorera gikwiye kubibazwa kigacibwa amande y’uburangare bw’umukozi wacyo bwaviriyemo umukiliya urupfu kandi kigatanga indishyi z’akababaro ku muryango wa nyakwigendera. Ibi kandi ntibibuze ko ku rugande rw’imodoka yamugonze na ho amategeko yubahirizwa. Ibi bikwiye no gukangura izindi public transport companies zigasubira kuba serious ku muco mwiza wo kwita ku bagenzi nk’uko byigeze kuba bimeze zigitangira.

    • Isma says:
      shize

      Ntacyo volcano iryozwa. Ahubwo yasabwa gutanga amakutu yuko byagenze kuko nta ruhare ifite murupfu rwuwo mubyeyi. Icyo ygasabwe mu iperereza ryazakorwa ni ugutanga amakuru yuko ibintu byagenze. Guhera ku ijambo kuryozwa ni uko ushaka gukoresha amarangamutima yawe utarumva ikibazo kubera gusoma inkuru uwayanditse yaguhaye

      • Claude says:
        shize

        Ntabwo ubisobanuye, mu mitangire ya serivisi Volcano ishinzwe hari icyo iryozwa na RURA, kuko niba umuntu yaravuye mu modoka, imizigo ye irimo, umuchauffeur akigendera, ntanabaze uko bigenze, uwo muginga ngo ni Agaba arashinyagurira umuryango avuga ngo nta cyabaye gute?! Hari uwavuze ko ari Volcano yamugonze, uretse ko nabyo umuntu yabyibazaho, niba imodoka yari iri mu muhanda, indi yamugonze Volcano yagiye? Niba yari ihari se ntiyabonye biba ikigendera ikanga ko amatours ikora ku munsi agabanuka ijya mu manza”zitayungura” nyamara zifitiye umuryango nyarwanda umumaro.

  3. iganze says:
    shize

    Ihangane mukobwa w’uyu mubyeyi n’umuryango wose muri rusange nimukomere kandi Imana yakire umubyeyi wanyu.
    Uyu mushoferi wari umutwaye arabeshya ni ngombwa impanuka yari yayimenye, ahubwo sinzi impamvu atayivuze. Iyo umuntu avuye mu modoka ntagongerwa kure y’umuhanda iparitsemo ni mu muhanda bivuga ko shoferi n’abari mu modoka babibonye, gusa bagakomeza urugendo kuko nta n’ikindi bari gukora usibye gutabaza, ariko se kuki babihishe umukobwa we?

  4. Elois Herve says:
    shize

    We are in just society this case is so terrible, it includes negligence, may justice prevail

  5. Anonymous says:
    shize

    Volcano ibibazwe “C’est tout”

  6. Rukwavu says:
    shize

    Impamo y’IMANA amategeko agoragozwe babone impozamarira

  7. Philmin says:
    shize

    Bishoboka ko yagonzwe yiruka kuri volcano yari imusize hanyuma muri uko guhuzagurika, abuze cg ashaka cg yirukanka ku modoka yarimutwariye ibintu yarashiriye umwana bikaza gutuma akora impanuka.

  8. Kamikamuntu says:
    shize

    Musayidire arababaje rwose,abana n’umuryango bihanganire kubura umubyeyi amanzaganga!Gusa uyu mushoferi nta bumuntu agira rwose kimwe n’abaribegeranye na nyakwigendera mu modoka.Koko umugenzi arasohoka akajya kwihagarika hanyuma akagirira ibibazo iyo yagiye nabo bagatsimbura bakagenda nta n’inkomanga ku mutima Koko?!!! Musayidire yari azwi muri Nyanza bihagije nta kuntu uwo mushoferi wamuhagurukanye i Nyanza yarigukomeza urugendo atabibona ko asize umugenzi cg ngo na bagenzi be bamuhwiture ko amusize.Shoferi arwozwe nyakwigendera yataye ku nzira rwose hanyuma ubutabera bufashe abana kubona indishyi z’akababaro n’ubwo uwagiye atazuka

  9. Kamikamuntu says:
    shize

    Musayidire arababaje rwose,abana n’umuryango bihanganire kubura umubyeyi amanzaganya!Gusa uyu mushoferi nta bumuntu agira rwose kimwe n’abaribegeranye na nyakwigendera mu modoka.Koko umugenzi arasohoka akajya kwihagarika hanyuma akagirira ibibazo iyo yagiye nabo bagatsimbura bakagenda nta n’inkomanga ku mutima Koko?!!! Musayidire yari azwi muri Nyanza bihagije nta kuntu uwo mushoferi wamuhagurukanye i Nyanza yarigukomeza urugendo atabibona ko asize umugenzi cg ngo na bagenzi be bamuhwiture ko amusize.Shoferi arwozwe nyakwigendera yataye ku nzira rwose hanyuma ubutabera bufashe abana kubona indishyi z’akababaro n’ubwo uwagiye atazuka

  10. Umusesenguzi says:
    shize

    N’inkuru ubwayo nayo uwayiteguye yashatse gushyira abantu mu rungabangabo gusa. Ese Imodoka yahagaze he?? (Muri Gale??, Kuri arrete runaka????, etc), Ese wowe wateguye inkuru kuki utashatse umushoferi wa Volcano ngo agusobanurire ibyabaye??? Ese niba yarakwimye interview?? Wabuze n’umugenzi n’umwe wari muri iyo modoka ngo aguhe amakuru??? Ku buryo wandika inkuru irimo urujijo bene aka kageni.

    • Isma says:
      shize

      Rwose uwakoze iyi nkuru yisubireho kandi kurundi ruhande arayobya abantu kuburyo yateza ikindi kibazo usoma abantu ibyo bandika. Nge aha turi kumwe rwose

    • Jaja says:
      shize

      Abakoze inkuru babinyujije kure, iyo bavuga ko Volcano ikwiye gutanga impozamarira byari kuba byoroshye naho kuvuga ko yagiye gufata ibyo yazaniwe akabura umubyeyi bitunguranye ni amakabyankuru, ntekereza ko yabwiwe ibyabaye ku mubyeyi we mu kumuha ibyo yari amuzaniye

  11. Emmy says:
    shize

    Umuseke murakoze kubu buvugizi. Ndumva kuba umushoferi wa Volcano yaratwaye umugenzi yarangiza akamuta munzira ntabimenyeshe n’imodoka yari gukurikira ngo imuzane, habayeho kwirengagiza nkana. Iyo uwo mugenzi aramuka yarateze indi ntiyari kuba yarapfuye. Ubwo rero Volcano yabaye intandaro ruyupfu rya Ryakwigendera.

  12. Daniel says:
    shize

    Mbega shofer ahubgo uwo mushoferi azi ibyabaye kuko gufata umwanuro wo gusiga umukiriya munzira ntibyumvikana byashoboka ko yaba ariwe wanamugonze cg se akaba yaragonzwe akabona aratinda naho iyo company ihanwe kubgindangare yumuko wayo

  13. Didas says:
    shize

    Nukuri birababaje kdi biteye agahinda kuko ibi bintu nabwo byumvikana ukuntu umubyeyi yavuye mumodaka agiye kwihagarika hanyuma shoferi warumutwaye namenye ko yakoze imanuka? Uyu mushoferi akurikiranwe ndetse na Valocano express nayo kuko ubu nuburangare bukabije cyne kugera Aho umuntu apfuye! Turasaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo umunyeshuri wacu agahabwa ubutabera

  14. Flora says:
    shize

    Nihamenyekane amakuru neza,kuko uwo munsi imashini ikata amatike yerekena umubare amazina y,abahagurukanye niyo modoka ndetse na telephone zabagenzi volcano nibibazwe tubone abagenzi barimo batange amakuru kuko umushoferi ntashobora guhaguruka cg gukomeza urugendo abagenzi batarasubiramo bose hari Ababa bagiye kwiherera abandi gushaka amazi kdi iyo agarutse abaza ko ntawusigaye hanze,ubwo rero we n,abagenzi yari atwaye amakuru yose barayafite nuko babuze ubumuntu,uwo mushoferi nabanze afungwe andi makuru azamenyekana kdi pole kumuryango wa Musayidire

  15. lg says:
    shize

    Umugenzi yishyuye Volcano ntabwo yishyuye umushoferi byumvikane neza iyo umuntu yishyura Company yaba indege cyangwa Agence ikibaye cyose kuwo mugenzi munzira bitewe nuburangare bwabyo bibazwa abo nibo batanga indishyi mbere na mbere nuko bimeze hanyuma bo bagafatira umukozi wabo ibyemezo aha Volcano igomba kukiryozwa ntakwitwaza ngo sibo bamugonze yagonzwe bamutwaye kandi yishyuye kugera ikigali apana muhanga abakabili bagomba kumwishyura nubwishingizi bwikinyabiziga cyamugonze Agaba aha aravuga nkaho ibi ntacyo bimubwiye ndetse mumvugo ye urabona ko ntanicyo bitwaye Volcano ko umugenzi apfuye itamugejeje aho agomba kugera ntagihombo bafite nyamara alibo nyirabayazana bagomba kubibazwa amategeko aba asobanutse Afande ati aba yishyuye kugera iyo ajya singombwa ko aba afite andi mafaranga niyo yayagira gusaba kwihagarika nuburenganzira bwumugenzi Patience mukobwa mwiza ni maman wawe warikwise ndabizi kubura umubyeyi kubabwira ngo mwihangane birakomeye icyo umuntu yabasabira nuko imana yonyine yabaha imbaraga niyo yonyine ibishobora imana ihe uwo mubyeyi iruhuko ridashira

  16. Rukundo says:
    shize

    Umusesenguzi ubwo warebye kure? Muri gare se ni ngombwa guhagarika imodoka cg irihagarika yo ubwayo? Abagenzi benshi baba bari mu modoka ntibaba baziranye kuburyo bajya kubazwa, si ngombwa kubaza umushoferi wa Volcano kuko ubuyobozi bukwiye kubazwa ibyabereye muri volcano bwabajijwe kandi burasubiza

  17. Isma says:
    shize

    Nge ndumva uwatanze inkuru nawe ajya abanza yiyimvishe neza uburyo atangamo inkuru kuko gusoma ibyo yanditse ku nkuru nkiyi ishobora gutuma abantu bibaza byinshi kurupfu rwuwo mubyeyi. Nge nabonye neza ko udasomye iyi nkuru ngo ushishoze uwayanditse wagira ngo yakoresheje amarangamutima cg hari inyungu abifitemo gusiga abandi icyaha.

    Uvuga ko Volcano ifite icyaha ntacyo. Na police ntakibazo ifite ahubwo ikibazo kiri kuri nyirubwite nubwo abanyarwanda tugira amarangamutima arenze.

    Umuntu yafashe bus akora urugendo asaba kwihagarika atinda iyo, mukurikiye neza ntabwo bamusize kubera ko bafite icyo bapfa ahubwo twavuga ngo iyo ibyago byaje twakagombye kubyitwaramo buhoro wowe wandika inkuru ntube umucamanza cy ngo wowe uyisoma aha wumve ko waca urubanza.

    Turi abanyarwanda twese tuzi ubuzima tubayeho cyane cyane iyo bigeze ku ngendo nkaziriya. Gusiga umuntu ntabwo ari volcano ibifitemo uruhare na ruto kuko ntacyo byafasha volcano. Naho gutegereza umuntu nikindi kintu dukwiye kwibazaho. Ikindi ntabwo ari volcano yamugonze cg ibyamubayeho volcano yari ihari.

    Gusanga batita k’umubyeyi kandi aho kwa muganga byaba ibindi mu mutangire ya service. Na police ndumva yarakoze ibyo yagombye gukora ahubwo uwo mwana agira amahirwe ko afite aho abarizwa iyo biza kuba nkibyo njya numva ahandi???

    Abantu tumenye kugendera mu modoka dutega mu ngendo tunamenye ngo bigenda bite iyo ntinze kwinjira mu modoka nafashe nteze imodoka ntaguze nto nkodeshe kuko itwara abandi bagenzi?? Ahubwo police ifatanije n’abandi bayobozi mwigishe abantu kuko turacyafite urugendo rurerure.

  18. Isma says:
    shize

    Ahubwo mwibaze muti harya iyo imodoka nkiriya isize umuntu wari ugiye kwihagarika agatinda (i assume) bigenda bite? Amategeko ateganya iki? ri kumugenzi ndetse na company yamutwaye? Ibindi n’iperereza ndumva amarangamutima yakabaye make aha kuko uwagiye yamaze kwigendera.

    • Masundi says:
      shize

      Nubwo uvuga ko tutagomba kuba abacamanza ahubwo wowe wamaze kuba we ese wibwira ko iyo umuntu avuye mu modoka atabwira mugenzi we ko agiye kwihagarika ese wibaza ko shoffeur iyo agiye guhaguruka ntabaza abanzi ati mwese murahari ntawe dusize ikindi urashaka kuvuga ko uyu mubyeyi yagonzwe Atari ukubera ko yahise ata umutwe mu gihe yagarutse agasanga imodoka yajemo yamusize ibyo kuvuga abanditse bashyiz mo amarangamutima sibyo ahubwo amarangamutima afite wowe ushaka gukingira ikibaba volcano.

  19. Nsengimana says:
    shize

    Ni kuki volcano itabazwa uwo mubyeyi ese kuba yaramusize I muhanga niho yagombaga gusigara Koko none se kuki shoffeur yageze I Kigali agafata uwo muzigo akawubika none se ni courrier yari azanye ibi bigaragaza umuturage yagonzwe yiruka kuri volcano none se kuki police yo itagaragaza Numero y’ikinyabiziga cya mugonze ibi nabyo harimo nteba .

  20. Tasnim says:
    shize

    Ubundi sinzi impamvu harigihe abatwaye abagenzi badakunda kwita kubo batwaye kuko byanga bikunze umugenzi asohoka abivuze. Rero aho harimo uburangare nukuri abashinzwe ubutabera bwabagenzi nabandi bose nibafashe byibuze umuryango wa Nyakwigendera kuko turabizi ko leta y’u Rwanda ibishoboye Kandi isanzwe idufasha kuko bagomba guha agaciro umugenzi batwaye kugera ageze aho agiye kabone naho uwamugonze yaboneka ariko ubutabera bukaboneka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010