Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/02/05 9:59 AM
A A
4
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bose bazi ko bakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano n’abajya kuzigura mu bindi bihugu ko uzabifatirwamo atazihanganirwa.

Shema yafatanwe Perimi y’inkorano yo mu Burundi

Uyu muburo uje ukurikira ifatwa ry’umugabo w’imyaka 35, wari utwaye ikamyo yo mu bwoko bwa Benz Actros, afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano rwatangiwe mu gihugu cy’u Burundi.

Uwafashwe ni uwitwa Shema Alphonse, wafatiwe mu kigo gisuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare saa tatu za mu gitondo, ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yatwaraga.

Ni nyuma y’uko muri iki kigo mu cyumweru gishize hari hafatiwe undi mugabo w’imyaka 39, ubwo yari aje gusuzumisha ikamyo yatwaraga afite uruhushya rw’uruhimbano rugaragaza ko yemerewe gutwara imodoka zo ku rwego A, B, C na D.

Urubuga rwa Polisi rutangaza ko uyu mugabo yavuze ko yari yaraguze ruriya ruhushya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku madorali y’Amerika 200 ($200) mu myaka ibiri ishize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uretse no kuba ari urwo yaguze atigeze akora ikizamini cyo kuba azi gutwara imodoka, ari n’uruhimbano.

Yagize ati “Shema ni umunyarwanda wafashwe ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yatwaraga, afite uruhushya rwo gutwara imodoka zo ku rwego B, C na E rw’uruhimbano rugaragaza ko rwatangiwe i Burundi.”

Ubwo yari amaze gufatwa, Shema yiyemereye ko uruhushya yagenderagaho ari uruhimbano yaguriye mu Kayanza mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka wa 2018 yishyuye amadorali y’Amerika 200.

CP Kabera yaburiye buri wese ugitekereza kunyura mu nzira nk’iyi ngo abone uruhushya ko akwiye guhindura ibitekerezo bitaramukururira ibyago.

Ati “Kugura no gutwarira imodoka ku ruhushya rw’uruhimbano bihanwa n’itegeko. Nyura mu nzira zemewe wige amategeko y’umuhanda, wige imodoka neza ukorere uruhushya rwemewe ureke izindi nzira ubona ko zikoroheye ariko zishobora kuguteza impanuka yakubuza ubuzima cyangwa ukaba wanafungwa.”

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko, Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IVOMO: RNP

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Inkuru ikurikira

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w'imodoka

Ibitekerezo 4

  1. Basile says:
    shize

    Ubwo c uzaba afite uruhushya rwa burundu rwurunyamahanga mibihugu duturanye ruzitwa uruhimbano?ko nziko hari abazifite bakeneye kuzihinduza bisaba iki

  2. Basile says:
    shize

    Ubwo c uzaba afite uruhushya rwa burundu rwurunyamahanga mibihugu duturanye ruzitwa uruhimbano?ko nziko hari abazifite bakeneye kuzihinduza bisaba iki

  3. RWESAMYAMBI says:
    shize

    Uyu we afite amakosa 2.
    1. Kwiba.
    2. Kwifotoreza ku kintu wibye iyo FOTO ukayimanika ku murenge ha handi bamanika andi matangazo.

    Urabizi ko ufite Permit y’ impimbano, warangiza ukayijyana muri control ? Uba wumva nibayishyira muri system bari buyibonemo koko!?
    Iriya ni yo kwitwaza mu nzira ahataba ibyuma bayinyuzamo.

  4. Q says:
    shize

    Hari n’abatwara imodoka bakoresheje permit z’abandi,nzi ukoresha iya papa we wapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010