Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amahanga

Ingabo za Congo zacitse intege “ziri guhunga imirwano”

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/02/03 10:28 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Inyeshyamba z’umutwe wa M23 “zirimo kongera igitutu” ku ngabo za Leta ya Congo mu Turere tw’imirwano twa Rutshuru na Masisi muri Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Congo.

Abasirikare ba Congo bacitse intege ku rugamba

Ingabo za Congo zifatanyije na FDLR, Wagner, Mai Mai, APCLS bakomeje gukora “ibitero byo kwigaranzura” inyeshyamba za M23 muri Masisi na Rutshuru ariko bigasiga bihesheje intsinzi uyu mutwe.

Mu minsi itanu impande zombi zihanganye ubutaruhuka umutwe wa M23 wirukanye ingabo za Leta mu bice bikomeye kandi by’ingenzi.

Ni imirwano ikomeye yatangijwe na FARDC yari igamije kwisubiza umujyi muto wa Kitshanga urinzwe na M23.

Kwamamaza

Perezida Felix Tshisekedi yari yasabye ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FARDC gukora iyo bwabaga bakambura M23 agace ka Kitshanga kugirango gasubire mu bugenzuzi bwa Leta.

Ku munsi wa mbere w’imirwano, Col Ndjike Kaiko umuvugizi wa Rejiyo ya 34 y’ingabo za FARDC muri Operasiyo Sokola 2 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko FARDC iri kwitwara neza mu mirwano.

FARDC yakoresheje indege z’intambara za Sukhoi-25 n’imbunda zimizindaro zakuwe mu murwa mukuru i Kinshasa biba iby’ubusa.

Umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Burungu kari mu Majyaruguru winjira muri Kitshanga kugera Kahe na Mubuu.

Ku gice cy’iburengerazuba winjira muri Kitshanga mu mirwano ikomeye yabereye i Kilorirwe na Tebero, ingabo za Leta zagerageje kwirwanaho ariko zamburwa Kitobo, Sabairo na Kyumba.

Mu gice cy’Amajyepfo ya Kitshanga, FARDC yakoze udutero shuma muri Kishishe, Ngololo, Binza na Kalonge ihura n’urukuta rwa M23 bakizwa n’amaguru.

Ku wa 2 Mutarama 2023 bidasubirwaho M23 yafashe ku Nturo na Mushaki isatira umujyi wa Sake uri mu birometero 25 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Ifatwa rya Nturo ntirizasibangana mu mitwe y’abasirikare ba Congo bajugunye imbunda bakiruka bahunga inyeshyamba za M23.

Izi nyeshyamba zerekanye bamwe mu basirikare ba Leta n’abo muri FDLR bakorana bafashwe mpiri ku rugamba.

Mu mashusho ateye ubwoba bagaragaje imirambo myinshi y’abasirikare ba Leta baguye mu mirwano yagejeje uyu mutwe i Kimoka hafi ya Sake.

Leta ya Congo ntiyavuze abasirikare bamaze kugwa muri iyo mirwano, gusa i Goma bavuga ko kuri Morgue y’ibitaro bikuru by’Intara ya Kivu hari kujyanwa imirambo y’abaguye ku rugamba.

M23 yerekanye umurundo w’imbunda yavuze ko ari “impano bahawe na FARDC” ndetse na ambulance bambuye ingabo za Leta.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Gashyantare 2023 umuturage uri mu mujyi wa Sake yabwiye UMUSEKE ko abasirikare ba Leta bihebye ubona bacitse intege.

Yagize ati ” Urabibona mu maso ko nta morale bafite, ahantu ejo bambuwe harakomeye cyane bose birunze hano i Sake.”

Avuga ko abaturage batekewe n’ubwoba cyane, bari guhunga n’ubwo kunyura kuri bariyeri ahitwa mu Ibambiro ujya i Goma bitoroshye.

Umujyi wa Sake urangamiwe na M23 uhuriweho n’imihanda itatu irimo ujya Kitshanga unyuze Kimoka, uwerekeza i Mushaki ujya Masisi-Zone ndetse n’uwa Minova werekeza muri Kivu y’Amajyepfo.

Abaturage mu Mujyi wa Goma bazindukiye mu myigaragambyo bamagana umutwe wa M23 ukomeje gutsinda ingabo za Leta, basaba Leta ya Kinshasa guhagarika izi nyeshyamba zifite ingufu zidasanzwe.

Hari amakuru avuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatumije Abaperezida bo muri EAC mu nama y’igitaraganya yo kwiga uko bahagarika umutwe wa M23.

FARDC yabonye bikomeye iyi ambulance bayita ku rugamba
Imbunda n’amasasu abasirikare ba Leta bajugunye bagakizwa n’amaguru
I Goma bafunze imihanda, barasaba ko Leta ihagarika M23 ku bubi na bwiza

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

I Kigali hagiye kubera iserukiramuco rya Giants of Africa

Inkuru ikurikira

Handball: i Gicumbi hagiye kubera irushanwa ry’umunsi w’Intwari

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
M23 si umutwe w’ibyihebe, barwanira uburenganzira bwabo – Gen Muhoozi

Gen Muhoozi agiye gusezera igisirikare – Arajya he?

2023/03/27 3:41 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Inkuru ikurikira
Handball: i Gicumbi hagiye kubera irushanwa ry’umunsi w’Intwari

Handball: i Gicumbi hagiye kubera irushanwa ry'umunsi w'Intwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010