Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Yanditswe na: MUHIRE DONATIEN
2023/02/05 9:13 AM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Abatuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko babuze ayo bacira n’ayo bamira nyuma yo gutegekwa n’ubuyobozi kurandura imboga bagatera ibyatsi bya pasiparumu.

Barasaba kwemererwa guhinga imboga no guhabwa amashanyarazi

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Bushekeri  ugizwe n’imiryango 171 uherereye mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri watujwemo abasenyewe n’ibiza byabaye mu 2021.

Abatuye uyu Mudugudu bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo ibyo baterwa n’ubuyobozi busa nk’ubwabatereranye.

Babwiye UMUSEKE ko usibye gutinya kwibasirwa n’ibiza kuko aho batujwe badatekanye, bugarijwe n’imirire mibi ituruka ku byemezo by’abayobozi.

Kwamamaza

Bavuga ko ubuyobozi bwabategetse guhinga ibyatsi bya pasiparumu bigasimbura imboga zari zibafatiye runini.

Ngayabaseka Paul yagize ati ” Batubwiye ko tugomba gutera pasiparumu imboga tukazirandura, icyo twifuza batureka tugatera imboga zikadutungira abana natwe zikadutunga.”

Uwitwa Nyirahabimana Jeanette yabwiye UMUSEKE ko abayobozi baturutse ku Murenge wa Bushekeri aribo batanze aya mategeko.

Ati “Bari ku turanduza imboga ngo dutere pasiparumu zonyine hose, tukibaza niba abana batazarwara bwaki.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie ahakana ibyo kubuza abaturage guhinga imboga.

Avuga ko Umudugudu wa Bushekeri watujwemo abasenyewe n’ibiza ufite ubutaka bworoshye ariyo mpamvu basabye abaturage gusigasira imikingo no gutera pasiparumu.

Yagize ati “Nta muyobozi wigeze ababuza guhinga imboga icyo twabasabye ni ugushyigikira imikingo, twifuzaga ko buri mukingo w’inzu waterwaho ibyatsi bigaburirwa amatungo, nibyo turi gukora n’abaturage.”

Meya Mukamasabo avuga ko atari ibyatsi bya pasiparumu bizahaterwa gusa ko bateganya no kuhashyira imifuka, ikaba yashyirwamo ibitaka bigaterwaho inshinge mu rwego rwo gusigasira imikingo ngo itagwira amazu.

Yasabye abaturage guhinga imboga no kwibuka ko Akarere kabo gafite ubutaka bworoshye ko ingamba zo kurwanya isuri zigomba kubahirizwa.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Bushekeri wuzuye mu 2022 utwaye miliyoni 680 Frw, abawutuye basaba ko bahabwa n’amashanyarazi kuko bari mu kizima.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Sitting Volleyball: Intwari na Bugesera begukanye igikombe cy’Ubutwari

Inkuru ikurikira

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy'abagura Perimi z'inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ibitekerezo 2

  1. lg says:
    shize

    Aliko abaturage bamwe bagora ubuyobozi cyane imiterere yahariya niyo yatumye bimurwa kariya batujwe baretse bagakora ibyo bashaka ejo harindimuka bigasaba ko bimurirwa ahandi nyamara ababikeneye siko babonye amahirwe nkayaba imboga zishobora guhingwa murugo imbere ukoresheje umufuka cyangwa ibiti ushinga bikaba umuzenguruko cyangwa ugize amahirwe ukabona ipine abanyamakuru nabo aho kwandika ko abaturage babujijwe gutera imboga aho bajye ahubwo bumvisha abaturage ibyo batumva aho kwikoma ubuyobozi kubatuza hariya nuko bakunda abaturage babo ntabwo waha umuntu inzu ngo umureke ayisenye urarayishimye si gereza alimo azayivemo bayihe uyikineye ajye aho abona aho azihinga aho kwirukira mubitangza makuru

  2. Koko says:
    shize

    Ariko abayobozi baragowe Koko, ubuse aba baturage barumva Ari inzu na dodo igihenze Ari iki

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010