Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Umusore yananiwe kuvuga izina ry’umugeni, ndetse agwa hasi ubukwe buba buhagaze

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/02/18 9:57 PM
A A
5
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Nyanza: Abageni bari mu Kiliziya Padiri ari kubasezeranya, ubukwe bwabo bwahagaze akanya bitunguranye biturutse kuri umwe mu basore wasezeranaga wikubise hasi ari imbere ya Altar.

Kiliziya Gatolika paruwasi ya Nyanza niho ubukwe bwabereye

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 18 Gashyantare, 2023 nibwo ibi byabaye.

Imiryango y’abageni bombi (umuhungu n’umukobwa) bari muri Kiliziya Gatolika paruwasi ya Nyanza yitiriwe Kristo Umwami iherereye mu murenge wa Busasamana.

Padiri ari gusezeranya ubukwe bubiri hageze igihe abageni (abakobwa) bahana ibiganza n’abagabo babo (abakwe), imihango yo gusezeranya irimbanyije, umwe mu basore yaje kugwa.

Kwamamaza

Umusore (umukwe) ari kuvuga ngo “Njyewe” ageze aho avuga izina ry’umugeni we biranga.

Bamwe mu bari mu Kiliziya bagizengo izina ry’umugore we araryibagiwe, hashize umwanya muto atangira kunaga amaboko ari nako acira inkonda aba yikubise hasi nk’uko abahaye amakuru UMUSEKE babivuze.

Umukwe akimara kugwa bamwe mu Bakristo bahise baza bateramuterura (umuhungu) bamujyana muri shaperi (Chapelle) maze n’umukobwa (umugeni) we aramukurikira.

Padiri yahise akomeza gusezeranya abandi bageni, naho bariya isakaramentu ryo gushyingirwa bariho bahabwa rihita rihagarara.

UMUSEKE wagiye ku Kiliziya uganira na se w’umusore wikubise hasi, avuga ko akeka ko yarozwe n’abo mu muryango wabo.

Ati “Hari abantu babiri duhanye imbibi z’isambu bari bamaze nk’imyaka 16 tutababona, baje baradusuhuza kandi dusanzwe dufitanye amakimbirane maze baratubwira ngo twumvise ko umuhungu wanyu azakora ubukwe twari tuje kureba kugwa kwe! Rero nibyo bamuterereje.”

Nyuma Padiri amaze gusezeranya abandi yagiye muri Chapelle abona umusore wari wikubise hasi yongeye gutora agatege ahamara umwanya muto abageni bahita basohoka, maze Abakristo bari mu Kiliziya bakoma amashyi yewe banavuza impundu.

Abo mu muryango w’uriya musore bavuze ko icyo gihe, Padiri ari muri Chapelle yabahereyeyo isakaramuntu ryo gushyingirwa.

Gusa, abandi basigaye mu rujijo bakeka ko umusore yaguye kubera umunaniro, abandi bavuga ko ibyo bitashoboka ko umuntu ananirwa ngo agwe acire inkonda.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Ba Gitifu bahawe moto nshya bavuze imyato Perezida Kagame

Inkuru ikurikira

Gasogi United yatahanye ingingimira ku mukino wayihuje na Rayon Sports

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Gasogi United yatahanye ingingimira ku mukino wayihuje na Rayon Sports

Gasogi United yatahanye ingingimira ku mukino wayihuje na Rayon Sports

Ibitekerezo 5

  1. Kanyarwanda says:
    shize

    Muraho neza,
    Mujye mukoresha neza ururimi rwacu, maze gusoma inkuru mbonye ko umwanditsi atatandukanije umukwe n’umugeni. Uwaguye ni umukwe si umugeni.
    Mugire amahoro.

    • Anonymous says:
      shize

      biriho ariko

  2. Emmanuel says:
    shize

    Ikinyarwanda umenya kitakigishwa mu mashuri abanza!! Wowe se koko! Umuhungu yabaye umugeni ryari?

  3. lg says:
    shize

    Pole sana imana isumba byose ikomeze ibarinde irushakure imbaraga za sekibi

  4. Sembagare thomas says:
    shize

    Nyabuneka munyamakuru, mbere yo gusohora inkuru ngo ijye hanze tuyisome, nyabuneka jya ubanza ucishemo ijisho uyisome byibuze inshuro 3.kuko ndabona halimo udukosa tutakagombye kubamo. Ese uba wirukanswa Niki gituma utareba neza niba ibyo ugiye kuduha ali bizama._ubunyamwuga burakenewe_

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010